Mu ijambo ryo gusabira umugisha Umujyi wa Roma n’Isi yose ‘Urbi et Orbi’, Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yagejeje ku Bakiristu ubwo yasomaga Misa ya Noheli, yasabye amahoro muri Yeruzalemu n’ibiganiro hagati y’Abanya-Israel n’Abanya- Palestine.
Nk’uko BBC yabitangaje, agendeye ku mwuka mubi ukomeje gututumba, mu misa Papa Francis yasomeye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani, yasabye ko hakorwa ibiganiro bitanga igisubizo, kizatuma habaho amahoro hagati y’ibihugu byombi.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aherutse gutangaza ko Yeruzalemu ari wo murwa Mukuru wa Isiraheli. Ariko iki cyemezo nticyavuzweho rumwe n’ibihugu by’Abarabu n’Abayisilamu.
Mu cyumweru gishize inteko rusange ya Loni yateye utwatsi icyifuzo cya Trump, aho kucyamagana kwashyigikiwe n’ibihugu 128, ibindi 35 birimo u Rwanda birifata naho icyenda biragishyigikira.
Papa Francis yanasabye ko habaho ibiganiro by’amahoro hagati ya Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo kuko ari inyungu ku batuye Isi yose.