• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Paris: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Simbikangwa cyo gutesha agaciro iburanisha rya mbere

Paris: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Simbikangwa cyo gutesha agaciro iburanisha rya mbere

Editorial 29 Oct 2016 ITOHOZA

Urukiko rwo mu nkengero z’umujyi wa Paris mu Bufaransa ruburanisha ubujurire bwa Capt. Pascal Simbikangwa, umunyarwanda wa mbere wakatiwe n’ubutabera bw’u Bufaransa azira uruhare muri jenoside yo mu 1994, kuri uyu wa Gatatu rwateye utwatsi ubusabe bwa Simbikakangwa bwo gutesha agaciro iburanisha rya mbere ryamukatiye gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamwa no kugira uruhare mu gutegura no gukora Jenoside.

Abunganira Simbikangwa mu rubanza rw’ubujurire, biteganywa ko ruzamara iminsi 32 mu Rukiko ruhana ibyaha ndengakamere rwa Saine-Saint-Denis i Bobigny, kuri uyu wa Kabiri ushize, rutangizwa bakaba baravuze ko bafite uburyo budahagije ugereranyije n’ubushinjacyaha, Parike ya Paris, ngo ifite ibyangombwa byose mu kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Urukiko rwo rwahise ruvuga ko atari rwo rufata icyemezo ku bigize urubanza rubereye, iburanisha rihita rikomeza habazwa ibibazo ku mwirondoro w’ushinjwa ufungiye kuva mu 2009 muri gereza ya Fresnes, hafi ya Paris.

-4491.jpg

Ingoro y’ubutabera i Paris

Uyu mugabo ukurikiranweho uruhare muri jenoside n’uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu, yari yakatiwe imyaka 25 y’igifungo. Uyu wahoze mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu ariko akaza kuwuvamo nyuma y’impanuka yakoreye iShyorongi mu 1986, ashinjwa kuba mu mujyi wa Kigali ( Ubu ni PVK) aho yari afite iBiro muri Perezidansi ari we wateguye ahashinzwe za bariyeri zahagarikirwagaho Abatutsi bakicwa, kuba yaratanze amabwiriza yo kwica ndetse akanaha intwaro Interahamwe.

Sibyo gusa kuko Simbikangwa niwe wari ushinzwe gutoteza itangazamakuru ritavugaga rumwe na Leta, akaba yarahohoteye bikomeye abanyamakuru Sam Gody Nshimiyimana wa Kiberinka, na Boniface w’Umurangi n’abandi ba nyamakuru bitabye imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu iburanisha rya mbere mu rukiko rwa Paris, Simbikangwa ntiyahwemye koroshya uruhare rwe n’uko yumvaga ubwicanyi bwakorwaga icyo gihe. Simbikangwa ntiyatinye kuvuga ko kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994 nta murambo yigeze abona, mu gihe abantu basaga miliyoni bishwe muri icyo gihe.

Kuri uyu wa Gatatu mu rukiko nk’uko AFP ibyandika, Simbikangwa akaba yatangaje ko ibigize dosiye ye byose ari ibintu byahimbwe. Yagize ati: “Maze kumara imyaka 8 muri gereza mu Bufaransa, mu gihugu cy’uwaharaniye impinduramatwara Mirabeau, (…) iyo dosiye nta kirimo, nta buhamya nta bumwe bwakwizerwa.”

Muri uru rubanza rw’ubujurire biteganyijwe ko ruzasozwa kuwa 09 Ukuboza, hazumvwa abatangabuhamya bagera muri 50, bamwe muri bo bafungiye mu Rwanda bakaba bazumvwa hakoreshejwe ikizwi nka videoconference.

-4490.jpg

CPT Simbikangwa

2016-10-29
Editorial

IZINDI NKURU

Malawi: Undi munyarwanda ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi

Malawi: Undi munyarwanda ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi

Editorial 01 Mar 2017
Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Editorial 09 Aug 2017
Brian Kagame umwana wa Perezida Kagame yikomwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda

Brian Kagame umwana wa Perezida Kagame yikomwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 01 Jun 2016
Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Editorial 06 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma 2-1, kiba icya 2 mu mateka yayo

Editorial 01 May 2024
Ikipe ya Rayon Sports yitegura gukina na AS Banda yo muri RDC, yaraye igiranye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi ya Tom Transfers yemeye kubaha imodoka ebyiri
Amakuru

Ikipe ya Rayon Sports yitegura gukina na AS Banda yo muri RDC, yaraye igiranye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi ya Tom Transfers yemeye kubaha imodoka ebyiri

Editorial 16 Nov 2021
B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi
ITOHOZA

B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi

Editorial 17 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru