• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA   |   18 Feb 2026

  • Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be   |   16 Feb 2026

  • Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya   |   16 Feb 2026

  • Ingabo z’u Burundi n’Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bakomeje kwibasira Minembwe ya Kongo   |   16 Feb 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame

Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame

Editorial 04 Jun 2016 Mu Mahanga

Pasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 94 y’amavuko yabanye n’umwami Kigeli V Ndahindurwa ibi yabitangaje nyuma yaho kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2016, ishyaka rya Democratic Green Party ryasabye Leta y’u Rwanda gukora ibishoboka byose bagafasha umwami Kigeli V Ndahindurwa agataha akava mu buhungiro.

Uyu mwami wa nyuma u Rwanda rwagize akaba yarirukanywe na Parmehutu mu mwaka w’1961 ubu akaba yaraheze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

-16.gif

Frank Habineza

Nk’uko byatangajwe na Dr Frank Habineza uyobora ishyaka rya Democratic Green Party, bamenyesheje Leta y’u Rwanda ko komite nshingwabikorwa y’iri shyaka yagize umwiherero tariki 21 na 22 Gicurasi 2016, bakaza gusanga umwami Kigeli uri mu buhungiro agomba guhabwa ibyo amategeko ateganyiriza abigeze kuba abakuru b’igihugu cy’u Rwanda.

-2846.jpg

Pastor Mpyisi yemeza ko ubwumvikane hagati ya perezida na Kigeli v aribwo bwatuma ataha / photo internet

Mu kiganiro kigufi pastor Ezra Mpyisi yagiranye na Radiyo Ubuntu Butangaje (Amazing Grace Radio), Pasteri Ezra Mpyisi yatangaje ko impamvu Kigeli V adataha biterwa n’uko yagiye ari Umwami kandi u Rwanda narwo ubu rukaba rufite Perezida bityo ko ibyo bitakoroha mu gihe bose bayoboye u Rwanda ahubwo ko bisaba ubwumvikane hagati yabo bombi (perezida wa repubulika na Kigeli v Ndahindurwa).

Mpyisi yagize ati “ none reba uriya yabaye umwami w’u Rwanda, ubu naho hariho perezida w’u Rwanda, si amazina gusa ubundi ni ubutegetsi. Nonese babana mu Rwanda bate”?

Umunyamakuru amubajije ku kuba leta y’u Rwanda ivuga ko Kigeli v yatahuka nk’abandi banyarwanda muri rusange akaza mu gihugu cye, Mpyisi yasubije ati “ iryo ni ikosa rya leta, nabwiye leta ko iri mu ikosa”.

Icyakora Mpyisi avuga ko inama yatanga ari uko Perezida wa repubulika na Kigeli bo ubwabo bumvikanye aribwo yataha.

Yagize ati “ inama najya, bariya babiri bumvikanye nibwo Kigeri yataha”, icyakora kuba yataha akaza ari umwami, Mpyisi avuga ko ibyo ari ubwumvikane bwabo naho we ntacyo yabivugaho. Ati “ ibyo ngibyo nibo bafite uko babikora”.

Naho kubavuga ko kuba Kigeli v Ndahindurwa yataha maze ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bukiyongera, we avuga ko ibyo byaturuka kuri Kigeri na perezida hamwe n’Imana. Mpyisi ati “ ikibazo ni icy’ Umwami na perezida… ni bicare baganire”.

-2847.jpg

Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Mpyisi ubusanzwe ni umupasiteri mu Itorero ry’ Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yanabaye Umujyanama wa Mutara wa III Rudahigwa.

Umwanditsi wacu

2016-06-04
Editorial

IZINDI NKURU

RDF yungutse  aba Ofisiye barangije kwiga  muri École Royale Militaire Belge

RDF yungutse aba Ofisiye barangije kwiga muri École Royale Militaire Belge

Editorial 02 Sep 2016
Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Editorial 25 Jul 2016
Umutwe w’iterabwoba wa RNC urasaba Perezida w’u Burundi kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda. Ese u Rwanda rwakwemera gushyikirana n’ibyihebe?

Umutwe w’iterabwoba wa RNC urasaba Perezida w’u Burundi kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda. Ese u Rwanda rwakwemera gushyikirana n’ibyihebe?

Editorial 23 Mar 2022
DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF

DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF

Editorial 31 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu isozwa rya CAVB Zone 5 Club Championship 2023 ryitabiriwe na Minisitiri Aurore Mimosa, Police VC na Pipeline WVC zegukanye ibikombe
Amakuru

Mu isozwa rya CAVB Zone 5 Club Championship 2023 ryitabiriwe na Minisitiri Aurore Mimosa, Police VC na Pipeline WVC zegukanye ibikombe

Editorial 20 Nov 2023
Umunyamakuru Shyaka Kanuma  aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana  ibyaha ashinjwa
Mu Rwanda

Umunyamakuru Shyaka Kanuma aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana ibyaha ashinjwa

Editorial 15 Jun 2017
Ku myaka 73, icyamamare mu njyana ya Raggae Bunny Wailer wabanye na Bob Marley yitabye Imana azize “Stroke”.
Amakuru

Ku myaka 73, icyamamare mu njyana ya Raggae Bunny Wailer wabanye na Bob Marley yitabye Imana azize “Stroke”.

Editorial 03 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru