Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 , umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame akomeje urugendo rwe mu bikorwa byo kwiyamamaza mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Kayonza , Nyagatare na Gatsibo.
Abaturage bari bishimye cyane kandi bakomeje kuririmba indirimbo zirata ibigwi by’u Rwanda na Perezida Kagame mu gihe bari bategereje kumwakira.
Mu karere ka Gatsibo aho twabanje kugera bamutegereje ari benshi cyane aho ingeri zose z’abahaturiye bazindukiye kumwakira harimo abasaza, abakecuru, abana, urubyiruko, abagabo, ndetse n’abagore bose bishimiye uyu munsi wa karindwi wo kwiyamamaza k’umukandida wabo Paul Kagame bafata nk’aho ari ntagereranywa mu kubaka u Rwanda bifuza.
Mu karere ka Nyagatare naho ntabwo bigeze batangwa ibi birori kuko na bo bari bariraye kwibaba, babukereye biteguye kandi bishimye cyane nk’uko babigaragaza mu ndirimbo no mu mbyino.
Nyagatare Perezida Kagame yashimiye, abagize imitwe ya politiki ishyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi, nabo bamaze kuhashinga amabendera kandi bakomeje kwishimana n’ imbanaga y’abahateraniye baririmba, babyina banazunguza amabendera yabo yanditseho ngo ” Tora Paul Kagame Twubake u Rwanda twifuza”.
Ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame bikomeje kwitabirwa n’abanyarwanda benshi cyane kuva mu ntangiriro kugeza kuri iyi nshuro, aho abanyarwanda bakomeje kumuvuga ibigwi, barata ibikorwa by’indashyikirwa amaze kugeza ku baturarwanda.
Uko Nyagatare byari byifashe ninako byagenze mu Karere ka Kayonza aho abanyakayonza ibihumbi n’ibihumbi bari batagereje umukandinda Paul Kagame mu gihe yahasesekaraga abaturage bamwishimiye cyane Perezida Paul Kagame nawe ababwira ko ari umuturanyi wabo.
Aha mu Karere ka Kayonza Perezida Kagame yavuze ko yizeye intsinzi izamugeza kuri manda ya gatatu, yasabye Abanyakayonza kuzakorana na Leta azaba ayoboye, ati “Ndabasaba ngo mu myaka 4 izaba ikurikira itariki 4 Kanama izabe imyaka 7 nanone y’ubufatanye, y’ibikorwa.”
Kagame yavuze ko Abanyarwanda nibakomeza gukorana, nta muntu uzapima kunyeganyeza u Rwanda, ati “Igihugu cyacu tugomba kugikomeza ntikinyeganyege. Abashaka kukinyeganyeza bakabimenya kare ntibirirwe bagerageza.”
Uyu munsi Perezida Kagame yiyamamarije ahantu hane mu Ntara u’Iburasirazuba: habiri muri Nyagatare, i Gatsibo n’i Kayonza.
Kuri iki Cyumweru biteganyijwe ko aziyamamariza mu turere twa Kirehe, Ngoma na Rwamagana na two two mu Burasirazuba bw’igihugu.
BURASA J.G