• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Paul Rusesabagina na Callixte Sankara nabo bashyiriweho impapuro zibata muri yombi

Paul Rusesabagina na Callixte Sankara nabo bashyiriweho impapuro zibata muri yombi

Editorial 05 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nsabimana Calixte Nsankara, umuvugizi w’Ingabo za FLN na  Paul Rusesabagina, bahuriye mu mutwe umwe wa Politiki [MRCD] ukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, uyu mutwe w’ingabo za FLN ukaba ufite ikicaro mu Burundi, amakuru aravuga ko bashyiriweho impapuro  Mpuzamahanga zibata muri yombi.

Izi mpapuro mpuzamahanga  zigiye ahagaragara nyuma y’ibitero byibasiye amajyepfo y’u Rwanda mu mezi yo hagati mu mwaka ushize wa 2018, bikangiza ibintu ndetse abantu bamwe bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka.

Paul Rusesabagina, na we ari mu bantu barimo Callixte Sankara n’abayobozi b’umutwe witwa P5 bashyiriweho impapuro zibata muri yombi nk’uko byatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Paul Rusesabagina yari umuyobozi wa Hôtel des Milles Collines, imwe mu mahoteli yari akomeye muri icyo gihe. Jenoside yarahagaritswe, nyuma hasohoka filime mbarankuru igaragaza Paul Rusesabagina nk’umuntu w’ intwari warokoye abatutsi bari barahungiye muri iyi hoteli, aho yumvikanaga n’abicanyi ntibamene amaraso.

Leta y’ u Rwanda n’ubuhamya bw’abarokokeye muri iyi hoteli bahise batera utwatsi ibyo kuba Rusesabagina yaba yarahishe abatutsi bari barahungiye muri iyi hoteli. Ubuhamya bw’ abarokokeye muri iyi hoteli bugaragaza ko Rusesabagina yarokoraga umuhaye amafaranga abandi akabareka.

INKURU BIFITANYE ISANO : Rusesabagina Akwiye Kubazwa Inzirakarengane Zikomeje Kugirwa Ingwate Na MRCD Zikaba Ziri Gupfira Mu Mirwano Mu Mashyamba Ya Congo

Paul Rusesabagina yatangaje mu gihe cyashize ko yinjiye mu ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa ritavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda. Ibitero byagabwe mu majyepfo y’ u Rwanda byigambwe na Mouvement Rwandais pour le changement démocratique (MRCD) n’ ishami ryayo les Forces de libération nationales (FLN) mu ijwi rya Callixte Sankara uvuga ko ari umuvugizi wa MRCD.

Mu cyumweru cya kabiri cya Mutarama 2019 nibwo Leta y’ u Rwanda yashyize ahagaragara impapuro zita muri yombi abakekwaho gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo na Kayumba Nyamwasa, Gihana na Frank Ntwali.

2019-02-05
Editorial

IZINDI NKURU

Hahishuwe uruhare rw’umuryango wa Patrick Karegeya mu bikorwa byo gusiga u Rwanda icyasha

Hahishuwe uruhare rw’umuryango wa Patrick Karegeya mu bikorwa byo gusiga u Rwanda icyasha

Editorial 17 Feb 2020
Uko Museveni yababariye abo yahemukiye

Uko Museveni yababariye abo yahemukiye

Editorial 04 Jun 2019
Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Editorial 30 Nov 2023
CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

Editorial 05 Feb 2025

2 Ibitekerezo

  1. Sunday
    February 6, 20195:25 am -

    Ahubwo nibo bazata kagome muriyombi

    Subiza
  2. Lille
    February 6, 201911:10 am -

    Ariko mwabaye iki koko? Ko murimo kuvuga amagambo menshi abashyira hasi??
    Ntabwo mugikomeye se kandi? Bwa butwari bwagiye he??
    Murimo gukora za Mandats gusaaa, finalement muzakora mandats z ababarwanya bose .mwazazibona se ??

    Musubize ubwenge ku murongo, mwararengereye kubera ubwoba ahari

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni kohereza Kutesa mu Rwanda bishobora kugira icyo bifasha abakorerwa iyicarubozo Kampala
INKURU NYAMUKURU

Museveni kohereza Kutesa mu Rwanda bishobora kugira icyo bifasha abakorerwa iyicarubozo Kampala

Editorial 06 Jan 2018
Rwamagana: Impanuka ikomeye mu basiganwa ku magare yakomerekeyemo umwe
Mu Rwanda

Rwamagana: Impanuka ikomeye mu basiganwa ku magare yakomerekeyemo umwe

Editorial 25 Jun 2017
RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga
UBUKUNGU

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

Editorial 12 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru