• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka

Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka

Editorial 18 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze inyandiko za nyuma zikubiyemo ibirego biregwa Rusesabagina nabo baregwanwa nyuma yibyagezweho n’iperereza hakaba hategere itariki y’iburanishwa. Ibi byemejwe n’umuvugizi w’umushinjacyaha mukuru Faustin Nkusi wavuzeko ibirego byashikirijwe urukiko rukuru. Faustin Nkusi yagize ati “Aba bakekwaho ibyaha by’iterabwoba bazaburanishwa n’Urukiko rukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka ruherereye I Nyanza”

Abaregwa kandi bazaburanishirizwa hamwe na Rusesabagina harimo Felicien Nsanzubukire (uzwi nka Fred Irakiza), Anastase Munyaneza na Jean-Chretien Ndagijimana umuhungu wa Laurent Ndagijimana uzwi nka Wilson Irategeka wari umugaba w’ingabo za MRCD/FLN naho Rusesabagina akuriye umutwe wa Politiki.

Bose hamwe barashinjwa ibyaha birimo iterabwoba, gushyigikira iterabwoba, gushyira abana mu gisirikari, gushimuta, gutwika, gushinga umutwe y’iterabwoba wa FLN ushinjwa ibitero mu Rwanda kandi ukaba warabyiyemereye, abantu benshi bagasigamo ubuzima. Mu mwaka wa 2018, abagera abaturage bagera ku icyenda bahasize ubuzima.
Mu kwezi k’Ukwakira, Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye yatangaje ko bahuje ibirego barega Rusesabagina ndetse n’ibiregwa abayobozi ba FLN cyane cyane abafatiwe ku rugamba mbere yuko boherezwa mu Rwanda. Yagize ati “Iyo abaregwa baregwa ibyaha bimwe kandi byakorewe hamwe, ni mu nyungu z’ubutabera guhuriza hamwe izo manza”
Abaregwana na Rusesabagina batahutse mu bihe bitandukanye umwaka ushize, nyuma yahoo ingabo za Kongo FARDC zokeje umuriro umutwe wa FLN. Abenshi barishwe harimo na Wilson Irategeka wari umugaba w’ingabo.
Ubushinjacyaha bwavuzeko buzahuza urubanza rw’abari abavugizi babiri ba FLN rukaba rugeze kure. Abo ni Callixte Nsabimana wiyise Sankara na Herman Nsengimana bari kuburanishwa n’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha byambukiranya imipaka.
Rusesabagina ategerejwe mu rukiko ku wagatanu, tariki ya 20 Ugushyingo tariki ya 20 aho ategerejwe kuburana ku minsi 30 yahawe.
Urubanza rwa Rusesabagina ruzahuza abari abanyapolitiki bakuriye FLN ndetse n’abasirikari bari ku rugamba mu mashyamba ya Kongo

2020-11-18
Editorial

IZINDI NKURU

Amagambo ya cyana yavuzwe na Minisitiri wa Uganda agamije kurangaza- Umusesenguzi

Amagambo ya cyana yavuzwe na Minisitiri wa Uganda agamije kurangaza- Umusesenguzi

Editorial 07 Feb 2020
Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Editorial 29 Jan 2025
APR FC yatsinze Musanze ishimangira umwanya wa mbere, Rayon Sports yafashe umwanya wa Kabiri itsinze Marine FC

APR FC yatsinze Musanze ishimangira umwanya wa mbere, Rayon Sports yafashe umwanya wa Kabiri itsinze Marine FC

Editorial 05 Feb 2024
Besigye yanenze umunyamakuru wavuze ko pasiporo yahawe Mukankusi wo muri RNC ari impimbano

Besigye yanenze umunyamakuru wavuze ko pasiporo yahawe Mukankusi wo muri RNC ari impimbano

Editorial 21 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Libya na Nigeria zari mu itsinda ry’u Rwanda zageze muri ½ cya CHAN 2018- Uko bazahura
IMIKINO

Libya na Nigeria zari mu itsinda ry’u Rwanda zageze muri ½ cya CHAN 2018- Uko bazahura

Editorial 29 Jan 2018
U Bwongereza: Minisitiri Wharton yatangariye u Rwanda, ati ‘inkunga ruterwa ntipfa ubusa
Mu Mahanga

U Bwongereza: Minisitiri Wharton yatangariye u Rwanda, ati ‘inkunga ruterwa ntipfa ubusa

Editorial 30 Sep 2016
Burundi: Komanda wa Polisi ku musozi wa Kivumu yishwe arashwe n’abasirikare nyuma yo gukozanyaho
Mu Mahanga

Burundi: Komanda wa Polisi ku musozi wa Kivumu yishwe arashwe n’abasirikare nyuma yo gukozanyaho

Editorial 07 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru