• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

Editorial 11 Mar 2017 ITOHOZA

Nyuma y’aho Paul Rusesabagina wari umutetsi muri Hotel des Diplomates yari icumbikiye ibirindiro by’ingabo zatsinzwe, ari naho bacuriraga imigambo yose y’ubwicanyi, yaje kugera muri Mille Collines ahunze ibisasu byaraswaga kuri Diplomates , aho Mille Colilines niho yakomereje kuba Maneko , uneka impunzi akabwira Bizimungu wari chief of staff , Gen. Munyakazi na Col Renzaho bari bamwe mu bayobozi b’Ingabo za tsinzwe , bakagira n’ibyumba muri Mille Collines byo gusambanyirizamo Abatutsikazi bakurwaga st Paul n’ahandi mu mujyi wa Kigali.

Paul Rusesabagina yaje gutakaza agaciro imbere y’Abazungu ubwo yari yarigize igihangange muri 94, ko yakijije abatutsi, bikaza kugaragara ko ahubwo yarokoye baramu be n’umugore we yakuye iwe akabazana muri Mille Collines, abandi batutsi bicwa hamwe n ‘abahutu batavugaga rumwe n ‘ubutegetsi bwariho , ibyo byose byakorwaga n’inshutiye Gen. Bizimungu wari chief of staff ! wamuhaye abasilikare bo kujya kuzana umuryango we muri Mille Collines yititira abatutsi bose barokokeye aho muri Mille Colline. Ubu Gen.Bizimungu yakatiwe na TPIR , kandi muziko Rusesabagina yatanze za interview anabwira abari arusha harimo nyakwigendera madame Alison Deforget ko Bizimungu yari umuntu mwiza.

-6024.jpg

filimi ’Hotel Rwanda

Ikindi cyakubisehasi Rusesabagina ni igihe yabeshyaga amahanga ko ari intwali yarokoye Abatutsi, muri filimi ’Hotel Rwanda’ yakozwe nyuma y’uko Paul Rusesabagina akwirakwije hirya no hino inkuru z’ibitangaza yakoze aho yavugaga ko yarokoye imbaga y’abatutsi bahungiye muri Hotel des Mille Collines.

Akaza kunyomozwa n’Igitabo ‘Inside the Hotel Rwanda- The surprising true story and why it matters today’ tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ‘Hoteli Rwanda- Inkuru itangaje y’ibyahabereye n’impamvu ifite ukamaro uyu munsi’.Igitabo cya Edouard Kayihura, umucikacumu warokokeye aho Mille Collines.

-6025.jpg

Igitabo cya Edouard Kayihura ” Inside the Hotel Rwanda”

« Inside the Hotel Rwanda « iki gitabo kivuga ko Rusesabagina akigera kuri Mille Collines yahise afata ubuyobozi bw’iyi hoteli, ngo inama ya mbere yakoranye n’abakozi ba hoteli, yabahaye itegeko ko nta muntu n’umwe ugomba guhabwa amafunguro atabanje gutanga amafranga. Bukeye bwaho, n’abari mu byumba badafite amafaranga yo kwishyura bakurwamo ku ngufu bajugunywa mu birongozi.

Burya koko ngo iminsi y’ igisambo ni 40

Rusesabagina mu gihe yari mu Bubiligi yaje guhamagarwa munzego z’ubutasi z’ Ububiligi ngo ajye gusobanura uko akorana na FDLR, icyari kigamijwe nuko yagombaga gukurikiranwa agashyikirizwa inkiko nkuko bimeze kuri ba Murwanashyaka ba FDLR, nimuri urwo rwego Rusesabagina yitakanye FDLR yivuye inyuma imbere y’ abamubazaga, aranabisinyira abwira abamubazaga ko adashobora na rimwe gukorana n’abicanyi bo muri FDLR, kowe ari Umututsi ndetse w’Umunyiginya wakijije abatutsi ! Nyuma yaje guhungira muri Amerika ariho yakomeje gutekera imitwe.

“Nagira amahirwe akaza kwiyamamaza, abo yizeye kuzamutora ntibazamenye ibyo yavuze ( ubu uko arigushaka kwigarurira fdlr ) ariko yibuke ibyo yasinyiye .
Rusesabagina ni umuhemu” -Rushyashya

-6028.jpg

Gahima Gerard

Muri Bruxelles, yigeze guhamagara Gahima amuraza munzu ye, abwira Gahima mukuru wa Rudasingwa ko agomba kujya kumwereka inzego za maneko zo mu Bufaransa ( Service de Renseignement Français ) kugirango abahe ubuhamya kuby’ ihanurwa indege ya Habyarimana !

Ariko icyaje kugaragara nuko Gahima ntabyo yari azi ! mu gihe bari bagiye gufata Transport ya Train (gariyamoshi) aho bita Gare du Midi i Bruxelles ngo bajye i Paris, Rusesabagina atangira gushwana na Gahima, amubwira ngo yigurire ticket yokujya i Paris, induru ziravuga muri Train kandi uwamutumiye yigaramiye !

Rusesabagina na DR Eliel (Nataki) Ntakirutimana

Undi muntu Rusesabagina yatekeye umutwe ni uwitwa Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana nyiri ibitaro « HOPITAL LAREDO » ibi bitaro biba i Texas, uyu ni umunya Kibuye akaba mwene Pasteur Ntakirutimana waguye Arusha muri gereza.

-6027.jpg

Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana na Rusesabagina “Amahirwe ya nyuma”

Dr. Eliel Ntakirutimana niwe mutera inkunga wa mbere wa Rusesabagina ariko baje gushwana kubera ubujura bwa Rusesabagina, Rusesabagina yibye Ntakirutimana amadorali 400.000$, mu ma conférences na za meeting zakorwaga na Rusesabagina zose zategurwaga na Dr. Ntakirutimana, Rusesabagina akamwizeza ko azamwishyura ariko Rusesabagina yaramwihakanye, hazamo inzangano nyinshi mu miryango yabo.

“Icyo gihe Rusesabagina yari yakoze mu ntoki za Bush akiri perezida, yibwirako nawe biri hafi dore ko nawe yari asigaye ajya mubapfumu !!

-6022.jpg

Rusesabagina hano yarawutetse urashya yambikwa umudari na Perezida George W. Bush

Ibya 400.000$ uko byaje kurangira ,imiryango n’inshuti byarabunze nuko Rusesabagina yemera kujya atanga make ku kwezi.

Rusesabagina yayobotse RNC biranga

Ubwo Rusesabagina yari amaze gushwana na Dr. Nataki, yasabye abari bashinze RNC ko bamushyira mu batangije RNC ( Membre Fondateur ) barabimwemereye, Theogene Rudasingwa atangira kumwizeza ko azaba Perezida wabo , arinako arara kwa Rusesabagina, umunsi umwe Rusesabagina yagiye kureba Nyamwasa na Karegeya muri SA, maze Nyamwasa aramubwira ati :” niba ushaka kuba Perezida zana amafaranga duhangane na Kagame, Rusesabagina yarebye Nyamwasa mumaso, amubwira ko nta mafaranga afite, niko kugaruka ageze muri belgique, ava muri RNC yitwaje ko afite imirimo myinshi arinako agenda avuga ngo bariya batutsi bo muri RNC bamaze abahutu ko atabizeye kandi ko abazungu bamugiriye inama yokubareka.

-6023.jpg

Paul Rusesabagina

-6026.jpg

Abafatanya bikorwa

IGISHYA : Muri iyi minsi rero amakuru avuga ko Rusesabagina yasubiye kwa Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana, abifashijwemo n’Umunyamulengekazi w’ihabara rya Dr. Nataki, amusaba ko yamuha amahirwe ya nyuma, akajya kwirwariza i Kigali n’uko Dr. Elie Nataki Ntakirutimana amwongera andi madorali 400.000$ ngo ajye kwiyamamaza mu Rwanda, amakuru yizewe avuga ko ubu Rusesabagina ategerejwe i Kigali mu ntangiriro z’ukwezi kwa 5-6/ 2017. Ariko nawe akaba afite ikibazo cy’impapuro z’inzira nki icya Thomas Nahimana.

Cyiza D.

2017-03-11
Editorial

IZINDI NKURU

Leta Y’Amerika Iraburira  Buri Wese Wifuza Kugendera Mu Burundi kwitwararika

Leta Y’Amerika Iraburira Buri Wese Wifuza Kugendera Mu Burundi kwitwararika

Editorial 30 Aug 2018
Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by’amadorali y’Amerika bamurimo

Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by’amadorali y’Amerika bamurimo

Editorial 29 Mar 2021
Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Editorial 03 Apr 2024
Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Editorial 23 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyina wa Diamond yandagajwe, aravugwaho kwipfubuza ku musore arusha imyaka 18
SHOWBIZ

Nyina wa Diamond yandagajwe, aravugwaho kwipfubuza ku musore arusha imyaka 18

Editorial 06 Jan 2018
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Editorial 09 Aug 2018
Uruhare rw’abambasaderi b’abafaransa mu gufasha Leta y’u Rwanda gukora Jenoside  hagati   y’Ukwakira 1990 na Mata 1994
Mu Mahanga

Uruhare rw’abambasaderi b’abafaransa mu gufasha Leta y’u Rwanda gukora Jenoside hagati y’Ukwakira 1990 na Mata 1994

Editorial 11 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru