Nyuma y’aho Paul Rusesabagina wari umutetsi muri Hotel des Diplomates yari icumbikiye ibirindiro by’ingabo zatsinzwe, ari naho bacuriraga imigambo yose y’ubwicanyi, yaje kugera muri Mille Collines ahunze ibisasu byaraswaga kuri Diplomates , aho Mille Colilines niho yakomereje kuba Maneko , uneka impunzi akabwira Bizimungu wari chief of staff , Gen. Munyakazi na Col Renzaho bari bamwe mu bayobozi b’Ingabo za tsinzwe , bakagira n’ibyumba muri Mille Collines byo gusambanyirizamo Abatutsikazi bakurwaga st Paul n’ahandi mu mujyi wa Kigali.
Paul Rusesabagina yaje gutakaza agaciro imbere y’Abazungu ubwo yari yarigize igihangange muri 94, ko yakijije abatutsi, bikaza kugaragara ko ahubwo yarokoye baramu be n’umugore we yakuye iwe akabazana muri Mille Collines, abandi batutsi bicwa hamwe n ‘abahutu batavugaga rumwe n ‘ubutegetsi bwariho , ibyo byose byakorwaga n’inshutiye Gen. Bizimungu wari chief of staff ! wamuhaye abasilikare bo kujya kuzana umuryango we muri Mille Collines yititira abatutsi bose barokokeye aho muri Mille Colline. Ubu Gen.Bizimungu yakatiwe na TPIR , kandi muziko Rusesabagina yatanze za interview anabwira abari arusha harimo nyakwigendera madame Alison Deforget ko Bizimungu yari umuntu mwiza.
filimi ’Hotel Rwanda
Ikindi cyakubisehasi Rusesabagina ni igihe yabeshyaga amahanga ko ari intwali yarokoye Abatutsi, muri filimi ’Hotel Rwanda’ yakozwe nyuma y’uko Paul Rusesabagina akwirakwije hirya no hino inkuru z’ibitangaza yakoze aho yavugaga ko yarokoye imbaga y’abatutsi bahungiye muri Hotel des Mille Collines.
Akaza kunyomozwa n’Igitabo ‘Inside the Hotel Rwanda- The surprising true story and why it matters today’ tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ‘Hoteli Rwanda- Inkuru itangaje y’ibyahabereye n’impamvu ifite ukamaro uyu munsi’.Igitabo cya Edouard Kayihura, umucikacumu warokokeye aho Mille Collines.
Igitabo cya Edouard Kayihura ” Inside the Hotel Rwanda”
« Inside the Hotel Rwanda « iki gitabo kivuga ko Rusesabagina akigera kuri Mille Collines yahise afata ubuyobozi bw’iyi hoteli, ngo inama ya mbere yakoranye n’abakozi ba hoteli, yabahaye itegeko ko nta muntu n’umwe ugomba guhabwa amafunguro atabanje gutanga amafranga. Bukeye bwaho, n’abari mu byumba badafite amafaranga yo kwishyura bakurwamo ku ngufu bajugunywa mu birongozi.
Burya koko ngo iminsi y’ igisambo ni 40
Rusesabagina mu gihe yari mu Bubiligi yaje guhamagarwa munzego z’ubutasi z’ Ububiligi ngo ajye gusobanura uko akorana na FDLR, icyari kigamijwe nuko yagombaga gukurikiranwa agashyikirizwa inkiko nkuko bimeze kuri ba Murwanashyaka ba FDLR, nimuri urwo rwego Rusesabagina yitakanye FDLR yivuye inyuma imbere y’ abamubazaga, aranabisinyira abwira abamubazaga ko adashobora na rimwe gukorana n’abicanyi bo muri FDLR, kowe ari Umututsi ndetse w’Umunyiginya wakijije abatutsi ! Nyuma yaje guhungira muri Amerika ariho yakomeje gutekera imitwe.
“Nagira amahirwe akaza kwiyamamaza, abo yizeye kuzamutora ntibazamenye ibyo yavuze ( ubu uko arigushaka kwigarurira fdlr ) ariko yibuke ibyo yasinyiye . Gahima Gerard Muri Bruxelles, yigeze guhamagara Gahima amuraza munzu ye, abwira Gahima mukuru wa Rudasingwa ko agomba kujya kumwereka inzego za maneko zo mu Bufaransa ( Service de Renseignement Français ) kugirango abahe ubuhamya kuby’ ihanurwa indege ya Habyarimana ! Ariko icyaje kugaragara nuko Gahima ntabyo yari azi ! mu gihe bari bagiye gufata Transport ya Train (gariyamoshi) aho bita Gare du Midi i Bruxelles ngo bajye i Paris, Rusesabagina atangira gushwana na Gahima, amubwira ngo yigurire ticket yokujya i Paris, induru ziravuga muri Train kandi uwamutumiye yigaramiye ! Rusesabagina na DR Eliel (Nataki) Ntakirutimana Undi muntu Rusesabagina yatekeye umutwe ni uwitwa Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana nyiri ibitaro « HOPITAL LAREDO » ibi bitaro biba i Texas, uyu ni umunya Kibuye akaba mwene Pasteur Ntakirutimana waguye Arusha muri gereza. Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana na Rusesabagina “Amahirwe ya nyuma” Dr. Eliel Ntakirutimana niwe mutera inkunga wa mbere wa Rusesabagina ariko baje gushwana kubera ubujura bwa Rusesabagina, Rusesabagina yibye Ntakirutimana amadorali 400.000$, mu ma conférences na za meeting zakorwaga na Rusesabagina zose zategurwaga na Dr. Ntakirutimana, Rusesabagina akamwizeza ko azamwishyura ariko Rusesabagina yaramwihakanye, hazamo inzangano nyinshi mu miryango yabo. “Icyo gihe Rusesabagina yari yakoze mu ntoki za Bush akiri perezida, yibwirako nawe biri hafi dore ko nawe yari asigaye ajya mubapfumu !! Rusesabagina hano yarawutetse urashya yambikwa umudari na Perezida George W. Bush Ibya 400.000$ uko byaje kurangira ,imiryango n’inshuti byarabunze nuko Rusesabagina yemera kujya atanga make ku kwezi. Rusesabagina yayobotse RNC biranga Ubwo Rusesabagina yari amaze gushwana na Dr. Nataki, yasabye abari bashinze RNC ko bamushyira mu batangije RNC ( Membre Fondateur ) barabimwemereye, Theogene Rudasingwa atangira kumwizeza ko azaba Perezida wabo , arinako arara kwa Rusesabagina, umunsi umwe Rusesabagina yagiye kureba Nyamwasa na Karegeya muri SA, maze Nyamwasa aramubwira ati :” niba ushaka kuba Perezida zana amafaranga duhangane na Kagame, Rusesabagina yarebye Nyamwasa mumaso, amubwira ko nta mafaranga afite, niko kugaruka ageze muri belgique, ava muri RNC yitwaje ko afite imirimo myinshi arinako agenda avuga ngo bariya batutsi bo muri RNC bamaze abahutu ko atabizeye kandi ko abazungu bamugiriye inama yokubareka. Paul Rusesabagina Abafatanya bikorwa IGISHYA : Muri iyi minsi rero amakuru avuga ko Rusesabagina yasubiye kwa Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana, abifashijwemo n’Umunyamulengekazi w’ihabara rya Dr. Nataki, amusaba ko yamuha amahirwe ya nyuma, akajya kwirwariza i Kigali n’uko Dr. Elie Nataki Ntakirutimana amwongera andi madorali 400.000$ ngo ajye kwiyamamaza mu Rwanda, amakuru yizewe avuga ko ubu Rusesabagina ategerejwe i Kigali mu ntangiriro z’ukwezi kwa 5-6/ 2017. Ariko nawe akaba afite ikibazo cy’impapuro z’inzira nki icya Thomas Nahimana. Cyiza D.
Rusesabagina ni umuhemu” -Rushyashya