Perezida wa Zambia Edgar Lungu yagaragaje ko Afurika ikomeje gufatwa mu buryo budakwiye, bityo ibihugu biyigize bigomba guhaguruka bigahuza imbaraga, bigakemura ibibazo byose byugarije uyu mugabane.
Yabigarutseho ubwo Perezida Kagame yamwakiraga ku meza kuri uyu wa Gatatu hamwe n’itsinda ryamuherekeje mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Perezida Lungu yabanje gushimira Perezida Kagame uburyo yakiriwe mu Rwanda nk’igihugu gikomeje gutera imbere muri Afurika, anamushimira nk’umukuru w’Igihugu uheruka gutorerwa kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe, AU.
Yagize ati “Mfite icyizere gikomeye ko uzateza imbere cyane ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”
Perezida Lungu yahise agaruka ku kibazo cy’isura Isi ikomeje kugaragazamo umugabane wa Afurika n’abayituye.
Yagize ati “Ku rwego mpuzamahanga, umugabane wa Afurika n’abawutuye bakomeje kugaragazwa nabi, bifite aho bihurira n’ikibazo cy’abimukira by’umwihariko. Icyo cyasha kuri uyu mugabane kirasaba ko twe nk’abanyafurika dushyira hamwe nk’abavandimwe mu nyungu dusangiye, tugashakira umuti ibibazo duhura nabyo.”
“Nitwe bireba nk’Abanyafurika gukora ibishoboka byose mu gukemura ibibazo abaturage bacu bahura nabyo n’umugabane wacu wa Afurika. Ntabwo twakomeza gushakira ahandi ibisubizo by’ibibazo byacu.”
Yavuze ko umugabane wa Afurika ufite ubushobozi buhambaye harimo n’abaturage bawo, ku buryo bashyize hamwe babasha kugera ku bisubizo by’ibibazo ufite.
Yakomeje agira ati “Uruzinduko rwanjye mu Rwanda ruraba n’umwanya mwiza kuri njye wo gushimangira akamaro ko guhuza imbaraga nk’ibihugu bya Afurika, by’umwihariko binyuze mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika.”
“Uyu muryango uduha amahirwe akomeye yo kuvugira mu ijwi rimwe ku rwego rw’Isi niba dukeneye kurenga ibibazo dufite n’imyumvire mibi itwitirirwa ya benshi bari hanze y’umugabane.”
Yakomoje ku ijambo Perezida Kagame yavuze ubwo yarahiraga mu mwaka ushize, ko imiyoborere n’iterambere rya Afurika bitazajya kuvanwa ahandi, ndetse ngo yabishimangiye muri Mutarama mu nama ya AU.
Yakomeje agira ati “Nizera ko mu gihe cyawe nk’umuyobozi wa AU tuzabona uburyo buhamye bw’imiyoborere muri Afurika n’uburyo buhuza Abanyafurika mu gushaka ibisubizo ku bibazo Afurika ifite.”
Perezida Lungu yasabye urubyiruko kugira uruhare mu gukemura ibibazo bya Afurika binyuze mu guhanga udushya n’ibitekerezo bifatika, cyane ko ahazaza h’uyu mugabane hari mu maboko y’abawutuye.
Yavuze ko mu myaka myinshi, ibisubizo by’ibibazo bya Afurika byajyaga gushakirwa ahandi, ndetse ugasanga ibyabaga ku banyafurika bitaragenwa nabo ubwabo.
Yakomeje agira ati “Ubu mureke twigenere ahazaza hacu. Aya ni amahirwe akomeye kuri twe yo kwishakira ibisubizo ku bibazo byacu bikazadufasha kubigira ibyacu no kwigenera ahazaza.”
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Zambia bifite byinshi bihuriyeho, birimo n’ubushake bwo kubaka Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukomeye kandi wuzuza inshingano zawo.
Ni ubwa kabiri Perezida Lungu aje mu Rwanda mu mezi arindwi ashize, kuko yari ahari muri Kanama ubwo yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame watangiraga manda ye ya gatatu.
Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yakiraga Lungu