Igihugu cya Gambia kivuye mu matora aho Perezida wari usanzwe ku butegetsi yagaragaje yuko akunda igihugu cye kurusha kurusha Petero Nkurunziza mu Burundi.
Amatora ya Perezida wa Repubulika muri icyo gihugu cya Gambia, kiri mu burengerazuba bwa Afurika kikaba giherutse no kuba indiri ya EBOLA, yabaye mu cyumweru gishize aho Perezida Yahya Jammeh yatsinzwe na Adama Barrow utari usanzwe uzwi cyane muri politike !
Yahya Jammeh wabaye Perezida wa Gambia mu 1994 binyuze muri kudeta yahoraga avuga yuko azategeka icyo gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika imyaka miliyari. Nta muntu wari witeze yuko uyu mugabo yakwemera kurekura ubutegetsi bw’icyo gihugu gifite abaturage bakabakaba miliyoni ebyiri.
Yahya Jammeh wafashe ubutegetsi afite imyaka 29 yari ‘yaratsinze’ amatora y’ubushize, ababikurikiranira hafi bagahamya yuko yari yizeye yuko naya yo mu cyumweru gishize yari kuyatsinda nta shiti, kandi koko babonaga yarafashe ingamba zo kuyatsinda byanze bikunze.
Ayo matora yo mu cyumweru gishize yegereye, ubutegetsi bwa Jammeh bwagaragaje yuko butifuza ko amatora yakorerwa mu mucyo. Ubumwe bw’ibihugu by’Ubulayi (EU) ntabwo bujya butangwa mu bohereza indorerezi mu matora yo muri Afurika, kandi buri gihe nti bubure inenge ziyabonamo !
Icyo ubutegetsi bwa Jammeh bwakoze mbere yuko ayo matora aba kwari ugutangariza EU yuko nta ndorerezi zayo zemerewe kuza gukurikirana amatora muri Gambia, hanagirwa na byinshi mu bitangazamakuru mpuzamahanga. Ibi byatumye benshi bahamya ibyo bari basanzwe batekereza yuko Perezida Jammeh agomba kuziba amajwi, akazitegekera ya myaka miliyari yahoraga avuga.
Icyaje gutungura benshi ariko n’uko Perezida Jammeh nta majwi yibye. Perezida wa komisiyo y’amatora muri icyo gihugu cya Gambia, Alieu Mommarr Njai, yatangaje yuko Barrow yabonye amajwi 263,515 (45.5%) naho Jammeh akabona 212,099 ( 36.7%).
N’ubwo atari benshi bari biteze yuko byatangazwa ko Jammeh yatsinzwe, ariko nyuma yo gutangazwa benshi bari biteze yuko imvururu zihita zivuka. Uko ntabwo ariko byagenze. Abari bashyigikiye yuko Perezida Jammeh yavaho bigabije imihanda babyina intsinzi, abashinzwe umutekano barebera. Na nyuma gato Perezida Yahya Jammeh aza gutungura abantu yemera intsinzi ya Barrow, yuko kandi yiteguye kumufasha aho byaba bikenewe.
Uko mbibona n’uko Perezida Jammeh yafashe icyemezo cya kigabo kandi abaturage b’icyo gihugu bagombe kuzakomeza babimushimira. Ntabwo yibye amajwi kandi yari abifitiye ubushobozi. Binatanganjwe yuko yatsinzwe ntiyajya mu byo guhangana nk’uko benshi bahamyaga yuko atashobora kurekura ubutegetsi ku bushake bwe !
Iyo Jammeh aza kugundira ntiyemere kurekura ubutegetsi hari kumeneka amaraso menshi, ariko kuba yaremeye ko yatsinzwe ntahangane igihugu kizakomeza guhumeka amahoro.
Perezida Nkurunziza we yanze kubahiriza amasezerano ya Arusha n’itegeko nshinga byamubuzaga kwiyamamariza manda ya gatatu, igihugu kijya mu kaga guhera mu kwa kane umwaka ushize. Abantu benshi barishwe na n’ubu bagikomeza kwicwa. Abandi bagera ku bihumbi 300 bahunze igihugu cyabo.
Iyo Nkurunziza aza kugira ubushishozi nk’ubwa Jammeh, ntiyiyamamarize indi manda nta maraso yari ku meneka mu Burundi kandi akazisazira neza. Ubu Nkurunziza yaritobye. Muri manda ze ebyiri nta byaha byinshi yabarwagaho nk’ibyaranze Jammeh muri manda ze. Ariko Jammeh ashobora kubabarirwa kuko yakoze nabi agasoza neza ariko Nkurunziza ntazashobora kubabarirwa kuko muri manda ze yakoze bitari nabi cyane ariko agasoza nabi cyane !
Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh wafashe ubutegetsi mu 1994
Kayumba Casmiry
MAOMBI jOHN
AYO MATIKU YANYU NURWANGO RWABATUTSI KU BAHUTU RWEREKANA KO MUTARI ABANYAMAKURU KO MUTANAKWIYE KWIYITA IKINYAMAKURU, KURI ABANYAMATIKU NINZIGO NTUTSI! MBEGA KUVA AHO MWATSINZWE NA NKURUNZIZA IGIHE YATSEMBATSEMBYE IBYITSO MWARI MWOHEREREJE MU BURUNDI MUKAGIRA UMUJINYA NINZIGO, NANUBU NTIMURABONA KO AKAGABO GAHIMBA AKANDI KATARAZA? NIMWEMERE KO MWATSINZWE HANYUMA MUZINGE UMURIZO MUCECEKE MUREKE GUSEBANYA, BIRABATESHA AGACIRO!!