Perezida Joseph Kabila wa Repubukika iharanira Demokarasi ya Congo yahaye akazi Amb.Eugene Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni ko gushaka inzira zose zishoboka ngo imitungo ye n’abambari be isohorwe mu gihugu.
Mu nkuru y’ibinyamakuru nka Bloomberg, GEC, Le Soir, Le Monde n’ibindi birandika ko Kabila yabashije gusarura amafaranga menshi atagira ingano mu gihe cyose amaze ayobora iki gihugu gihora mu ntambara ishingiye ku mabuye y’agaciro ari mu ntara ya Katanga.
Ibi binyamakuru bikomeye bivuga ko mu bucukumbizi bakoze bigaragaza ko uyu mukuru w’Igihugu yikanga ibyaha ashobora kuzakurikiranwaho aramutse avuye ku butegetsi ari nayo mpamvu yifashishije Amb .Eugene Gasana kugirango umutungo we uhiswe mu mahanga.
Ikinyamakuru Panama Papers cyatuze urutoki mushiki wa Kabila w’impanga witwa Janet Kabila kuba umwe mu barigishije umutungo w’iki gihugu.
Ambasaderi Gasana Richard Eugene yahawe akazi na Perezida Kabila
Afrik.com yo yanditse ko Perezida Kabila n’abandi barigishije iyi mitungo bari gukoresha amayeri yo kwegera amasosiyete akomeye ndetse n’abikorera ku giti cy’abo ari naho izina rya Ambasaderi Eugene-Richard Gasana, wahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni rizamo mu bari gukoreshwa.
Muri iyi nkuru bagaragaza ko Perezida Kabila yahaye inshingano Amb. Eugene zo gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa mu gihugu cya Congo ikoherezwa mu bigo mpuzamahanga by’imari byo mu mahanga.
Ngo arakora ibi kugirango igice cy’uwo mutongo utazagarurwa kikongera gushorwa muri Congo binyuze muri za banki zigenzurwa n’umuryango wa Kabila nka BGFI, BCDC n’izindi.
Ngo uwitwa Kalev Mutond ukuriye inzego z’ubutasi za Congo, ANR niwe muhuza ukomeye wa perezida Joseph Kabila wa Congo na Ambasaderi Eugene-Richard Gasana muri iyi gahunda yo guhisha imitungo isanga miliyari z’amadorali yasaruye mu myaka yatambutse.
Ambasaderi Eugene Richard Gasana yahagaritswe mu kazi ke n’Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame Paul yateranye kuwa Gatatu tariki 10 Kanama 2016, ku mwanya w’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye. Icyo gihe yahise asimburwa na Ambasaderi Rugwabiza Valentine.
Ambasaderi Eugene Richard Gasana, yahagaritswe mu kazi yari amaze iminsi avugwaho byinshi bitandukanye birimo kuba yarahunze igihugu, ndetse hagiye havugwa impamvu zitandukanye zaba zaratumye yirukanwa. Mu zavuzwe cyane, harimo no kuba yarigeze kwibasira Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ambasaderi Gasana Richard Eugene w’imyaka 54 y’amavuko yavuye ku kazi ke nyuma y’imyaka myinshi ahagararira u Rwanda n’inyungu zarwo mu bihugu bitandukanye birimo u Budage, Autriche, Bulgaria, u Burusiya, Hongiria, Pologne, Czech Republic na Romania. Kugeza magingo aya ntawe uzi irengero rye.
Perezida Kabila ngo ararwana urugamba rwo guhisha imitungo ye