• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

Editorial 16 Aug 2017 Mu Rwanda

Perezida Joseph Kabila wa Repubukika iharanira Demokarasi ya Congo yahaye akazi Amb.Eugene Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni ko gushaka inzira zose zishoboka ngo imitungo ye n’abambari be isohorwe mu gihugu.

Mu nkuru y’ibinyamakuru nka Bloomberg, GEC, Le Soir, Le Monde n’ibindi birandika ko Kabila yabashije gusarura amafaranga menshi atagira ingano mu gihe cyose amaze ayobora iki gihugu gihora mu ntambara ishingiye ku mabuye y’agaciro ari mu ntara ya Katanga.

Ibi binyamakuru bikomeye bivuga ko mu bucukumbizi bakoze bigaragaza ko uyu mukuru w’Igihugu yikanga ibyaha ashobora kuzakurikiranwaho aramutse avuye ku butegetsi ari nayo mpamvu yifashishije Amb .Eugene Gasana kugirango umutungo we uhiswe mu mahanga.

Ikinyamakuru Panama Papers cyatuze urutoki mushiki wa Kabila w’impanga witwa Janet Kabila kuba umwe mu barigishije umutungo w’iki gihugu.

-7571.jpg

Ambasaderi Gasana Richard Eugene yahawe akazi na Perezida Kabila

Afrik.com yo yanditse ko Perezida Kabila n’abandi barigishije iyi mitungo bari gukoresha amayeri yo kwegera amasosiyete akomeye ndetse n’abikorera ku giti cy’abo ari naho izina rya Ambasaderi Eugene-Richard Gasana, wahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni rizamo mu bari gukoreshwa.

Muri iyi nkuru bagaragaza ko Perezida Kabila yahaye inshingano Amb. Eugene zo gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa mu gihugu cya Congo ikoherezwa mu bigo mpuzamahanga by’imari byo mu mahanga.

Ngo arakora ibi kugirango igice cy’uwo mutongo utazagarurwa kikongera gushorwa muri Congo binyuze muri za banki zigenzurwa n’umuryango wa Kabila nka BGFI, BCDC n’izindi.

Ngo uwitwa Kalev Mutond ukuriye inzego z’ubutasi za Congo, ANR niwe muhuza ukomeye wa perezida Joseph Kabila wa Congo na Ambasaderi Eugene-Richard Gasana muri iyi gahunda yo guhisha imitungo isanga miliyari z’amadorali yasaruye mu myaka yatambutse.

Ambasaderi Eugene Richard Gasana yahagaritswe mu kazi ke n’Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame Paul yateranye kuwa Gatatu tariki 10 Kanama 2016, ku mwanya w’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye. Icyo gihe yahise asimburwa na Ambasaderi Rugwabiza Valentine.

Ambasaderi Eugene Richard Gasana, yahagaritswe mu kazi yari amaze iminsi avugwaho byinshi bitandukanye birimo kuba yarahunze igihugu, ndetse hagiye havugwa impamvu zitandukanye zaba zaratumye yirukanwa. Mu zavuzwe cyane, harimo no kuba yarigeze kwibasira Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ambasaderi Gasana Richard Eugene w’imyaka 54 y’amavuko yavuye ku kazi ke nyuma y’imyaka myinshi ahagararira u Rwanda n’inyungu zarwo mu bihugu bitandukanye birimo u Budage, Autriche, Bulgaria, u Burusiya, Hongiria, Pologne, Czech Republic na Romania. Kugeza magingo aya ntawe uzi irengero rye.

-7572.jpg

Perezida Kabila ngo ararwana urugamba rwo guhisha imitungo ye

2017-08-16
Editorial

IZINDI NKURU

Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina

Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina

Editorial 29 Aug 2018
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Editorial 17 Jan 2018
Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali

Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali

Editorial 30 Dec 2021
­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

Editorial 23 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Global Fund mu kwita ku buzima
Mu Rwanda

Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Global Fund mu kwita ku buzima

Editorial 03 May 2017
Besigye asanga iby’u Rwanda na Uganda ari nk’umucuraguzi ubuza umukire amahwemo
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Besigye asanga iby’u Rwanda na Uganda ari nk’umucuraguzi ubuza umukire amahwemo

Editorial 07 Mar 2018
u Burundi bwataye muri yombi abakozi b’umuryango International Rescue Committee, IRC
INKURU NYAMUKURU

u Burundi bwataye muri yombi abakozi b’umuryango International Rescue Committee, IRC

Editorial 12 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru