• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

Administrator 02 Nov 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ni mugihe Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ushinzwe iby’Afurika, Massad Boulos, yagaragaje icyizere gikomeye igihugu cye gifitiye Perezida Paul Kagame mu kwimakaza amahoro n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibi yabigarutseho ku wa 2 Ugushyingo 2025, ubwo yashyiraga hanze ubutumwa bwibanda ku biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, i Paris mu Bufaransa.

Massad Boulos yavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), yasinyiwe i Washington D.C.

“Byari byiza guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, tuganira ku kwimakaza amahoro n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Twasuzumye ibimaze kugerwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, by’umwihariko inyandiko yemejwe n’abahagarariye ingabo n’inzego z’iperereza (CONOPS),” — Massad Boulos.

Yakomeje avuga ko banaganiriye ku biganiro bya Doha bihuza AFC/M23 na Leta ya RDC, bigamije kuzamura icyizere mu nzira yo kugera ku mahoro arambye.

“Twaganiriye ku buryo ibiganiro bya Doha bikomeza gushyigikira amasezerano ya Washington hagamijwe guhagarika imirwano, no guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu n’ubukerarugendo,”.

Boulos yashimangiye ko amahoro n’iterambere mu karere bizashingira ku ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’amasezerano ya Washington, kandi yizeye ubushake Perezida Kagame akomeje kugaragaza muri urwo rugendo.

“Twishingikirije ubushake Perezida Kagame akomeje kugaragaza mu kwimakaza amahoro n’iterambere mu karere,” — Massad Boulos.

Amasezerano ya Washington yasinywe ku wa 27 Kamena 2025 hagati y’u Rwanda na RDC, agamije gusubiza umutuzo mu Karere, arimo gusenya FDLR, guhagarika imirwano, no gushyiraho uburyo bwo gukorana mu by’umutekano n’ubukungu.

Uretse ibyo, amasezerano asaba guhagarika ibikorwa by’intambara, kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, gufasha muri gahunda yo gucyura impunzi, ndetse no kunoza ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi byose byemeza ko u Rwanda rukomeje kuba umusemburo w’amahoro mu karere, ruyobowe na Perezida Kagame wagaragaje kenshi ko amahoro arambye ari ishingiro ry’iterambere n’ubumwe bw’abatuye Afurika y’Iburasirazuba n’Ibiyaga Bigari.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake bwo kubaka amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bwo bwagiye bukora amakosa menshi asenya umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi. Aya makosa yagiye agaragaza kudashaka amahoro, guhembera urwango no guha intebe ibinyoma n’iterabwoba.

Mu Gufasha no kurengera umutwe wa FDLR, Kimwe mu makosa akomeye kandi ateye inkeke, ni uko ubutegetsi bwa Kongo bwakomeje gukorana no kurengera ingufu umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
FDLR yakomeje gukorera ku butaka bwa Kongo imyaka irenga 30, igaba ibitero ku Rwanda, igatera ibisasu mu turere twa Rubavu na Musanze, ndetse ikabangamira ubuzima bw’abaturage n’iterambere.

Nubwo u Rwanda n’ibihugu byinshi byasabye RDC gukuraho uyu mutwe, ubuyobozi bwa Kinshasa bwahisemo kuwukoresha nk’intwaro ya politiki mu kurwanya u Rwanda.

Kwirengagiza uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro, U Rwanda rwakunze gufasha Kongo kugarura amahoro igihe cyose habaga imvururu mu Burasirazuba bwayo. Ingabo z’u Rwanda zagiye zifasha inshuro nyinshi mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, harimo na CNDP na M23, ariko nyuma y’aho, RDC ikajya guharabika u Rwanda ivuga ko ari yo ntandaro y’intambara yatumye habaho umutekano muke
Ibi ni ikimenyetso cy’ubwiyahuzi bwa politiki no kudashimira umuturanyi wagufashije mu bihe bikomeye by’amage.

Gukoresha urwango nk’intwaro ya politiki, Perezida Félix Tshisekedi n’abamwe mu bayobozi be bakunze gukoresha amagambo akomeretsa, asenya ubumwe bw’abatuye akarere. Mu gihe yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2023, Tshisekedi yagiriye inama abaturage “yo kwirinda Abanyarwanda”, anavuga amagambo agaragaza ivangura n’urwango rufitanye isano n’amoko ndetse hari n’ubwo yafatanyije na Ndayishimiye mugenzi we w’Umurundi.
Ibi byabyukije imvururu mu Burasirazuba bwa Kongo, bituma Abanyekongo benshi b’Abatutsi bicwa, abandi barahunga.

Guharabika u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, RDC yakoresheje inzego mpuzamahanga nka Loni n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kugira ngo iharabike isura y’u Rwanda, irushinja gushyigikira M23 — ibintu u Rwanda rwagiye ruhakana rushingiye ku bimenyetso bifatika.
Muri raporo zitandukanye za Loni, hagaragajwe ko hari ibimenyetso bifatika by’uko RDC ifatanya n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR, ariko ubutegetsi bwa Kinshasa bukabihisha mu rwego rwo kwikiza igitutu cy’abaturage no guhakana imiyoborere mibi.

Kunanirwa kurengera abaturage bayo, Mu gihe RDC ishinja abandi iterabwoba, ifite ingabo nyinshi (FARDC) zishinjwa gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro mu kwica abaturage b’Abanyekongo b’Abatutsi. Abaturage ibihumbi bahunze bajya mu Rwanda no mu bindi bihugu, mu gihe Kinshasa ihugiye mu magambo aho gushyira imbere ubuzima bw’abaturage bayo.

U Rwanda rukomeje kuba intangarugero mu mahoro; Nubwo RDC ikomeje gukora amakosa yisubiza inyuma, u Rwanda rwo rwahisemo inzira y’amahoro, binyuze mu masezerano ya Washington na Doha, ndetse no mu bufatanye n’ibihugu by’inshuti nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko iterambere n’umutekano w’Akarere bizagerwaho ari uko habayeho ubufatanye, kubahana no kurandura imitwe y’iterabwoba.

RDC rero isabwa kwisuzuma, igahagarika amarangamutima ya politiki n’amagambo y’urwango, kugira ngo amahoro arambye agerweho ku baturage bose bitabaye ibyo Wzarendo izagwa igihugu igicuri abavuga ikinyarwanda bigaramiye kuko nk’ubu Ibice M23 yafashe biratuje byongeye guhobera ubuzima.

2025-11-02
Administrator

IZINDI NKURU

Rudasingwa yahishuye uruhare rwe mu bitero bya gerenade byigeze kwibasira Kigali

Rudasingwa yahishuye uruhare rwe mu bitero bya gerenade byigeze kwibasira Kigali

Editorial 05 Mar 2020
Umugore wagizwe igikoresho na Kayumba Nyamwasa, Prossy Bonabaana yihakanye Ben Rutabana

Umugore wagizwe igikoresho na Kayumba Nyamwasa, Prossy Bonabaana yihakanye Ben Rutabana

Editorial 16 Oct 2019
Gianni Infantino uyobora FIFA yashimye Perezida  Paul Kagame ukomeje guteza imbere Ruhago

Gianni Infantino uyobora FIFA yashimye Perezida Paul Kagame ukomeje guteza imbere Ruhago

Editorial 27 Jul 2024
Laurent Gbagbo yasabye ICC kumugira umwere

Laurent Gbagbo yasabye ICC kumugira umwere

Editorial 26 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Village Urugwiro : Inama idasanzwe y’abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko itandukanye
INKURU NYAMUKURU

Village Urugwiro : Inama idasanzwe y’abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko itandukanye

Editorial 17 Mar 2018
Abari abayobozi ba ADEPR bitabye Urukiko Rukuru bajuririra gufungwa by’agateganyo
ITOHOZA

Abari abayobozi ba ADEPR bitabye Urukiko Rukuru bajuririra gufungwa by’agateganyo

Editorial 01 Jun 2017
Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro
IMIKINO

Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro

Editorial 01 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru