Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Lusaka muri Zambia kuri uyu wa Mbere muri ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ku butumire bwa Perezida Edgar Lungu.
Ibiro Ntaramakuru bya Zambia (ZANIS) bivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Harry Kalaba yatangaje ko abayobozi bombi bagomba kugirana ibiganiro ngo barebere hamwe uburyo bwo kwagura umubano hagati y’u Rwanda na Zambia.
Perezida Kagame ngo arasura ibice bitandukanye birimo ahashyinguye abayoboye Zambia hazwi nka Embassy Park.
Arakirwa ku meza kandi na Perezida Lungu naho ku munsi wa kabiri asure akarere ka Kafue ku ruganda rukora ibyuma rwa Kafue Steel Company kandi ngo yifuje kumenya iby’inganda zo muri iki gihugu.
Kalaba avuga ko uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ari ingenzi ku bihugu byombi kubera ko ngo Abakuru b’Ibihugu byombi bakeneye kungurana ubumenyi kuri byinshi.
Ngo Zambia hari byinshi yakwigira ku Rwanda kuko ngo rwateye imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho aho Zambia yo ikiri kugerageza kubiteza imbere.
Yongeraho ko uru ruzinduko kandi rugamije kugira ngo ibihugu byombi bitangire gufashanya mu miryango bihuriyemo nk’uwa Afurika Yunze Ubumwe, Ibiyaga bigari, COMESA n’iyindi.
Minisitiri Kalaba avuga kandi ko hari amasezerano y’ubufatanye azashyirwaho umukono n’ibihugu byombi cyane mu guhererekanya abarimu b’Igifaransa bo mu Rwanda ngo bafashe uburezi bwo Zambia.
Perezida Kagame yaherukaga muri Zambia tariki 24 Gicurasi 2016 aho yari yitabiriye inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.