Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko muri Tanzania, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Nyakanga 2016.
Binyujijwe kuri ku rubuga rwa Twitter, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame na Madamu we bakiriwe na Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli n’umugore we mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.
Ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga, yatangazaga ko Perezida Kagame agiye kubonana na Perezida Magufuli, yavuze ko ari ku butumire bwa Perezida Mugufuli.
Yanatangaje ko muri uru rugendo rwa Perezida Kagame hagomba gusinywa amasezerano y’ubucuruzi.
Uretse kuba Tanzania ari igihugu cy’abaturanyi, u Rwanda runahurira na cyo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ni na cyo gihugu kiriho icyambu cya Dar es Salaam kinyuraho ibicuruzwa byinshi byinjira mu Rwanda rudakora ku nyanja.
Kugeza ubu umubano w’u Rwanda na Tanzania warahindutse nyuma ya manda ya Perezida Jakaya Kikwete, aho Abanyarwanda babagayo birukanwaga mu kivunge bagatayo imitungo.
Kuri iki kibazo ariko, mu minsi ishize Perezida Kagame yagaragaje ko Perezida Magufuli bakiganiriyeho.
Perezida Paul Kagame na Madamu we bagiriye uruzinduko muri Tanzania, nyuma y’aho na Perezida John Pombe Magufuli yagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Mata 2016, akanifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22.
Na mbere y’aho, Perezida Magufuli yahuriye na Perezida Kagame ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, bafunguye ku mugaragaro ikiraro cya Rusumo n’ibiro bikoreramo abashinzwe za gasutamo n’abinjira n’abasohoka.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida Magufuli na Madamu ku kibuga cy’indege cya Tanzaniya (Ifoto/@VillageUrugwiro)