Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho bitabiriye inama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU.
Kuwa 30-31 Mutarama 2017 nibwo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bazahurira ku cyicaro cya AU i Addis Ababa mu kazi kadasanzwe karimo; gutora Umuyobozi wa Komisiyo ya AU n’abakomiseri, kugezwaho raporo ku mavugurura y’iyo Komisiyo yakozwe na Perezida Kagame n’itsinda ry’intiti icyenda zamufashije no kugena umusimbura wa Perezida Idriss Deby Itno ku buyobozi bwa AU.
Iyi nama izasiga hamenyekanye usimbura Dr.Dlamini Zuma mu bakandida batanu barimo; Umunya-Botswana Pelonomi Venson-Moitoi n’Umunya-Guinee Equatoriale Agapito Mba Mokuy, bari mu bahataniraga uwo mwanya ntibabasha gutambuka mu matora yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, biyemeje gukomeza guhatana n’abakandida bashya, Abdoulaye Bathily ukomoka muri Senegal, Moussa Faki Mahamat, ukomoka muri Tchad na Amina Mohamed, wo muri Kenya.
Kuri Perezida Kagame kwitabira iyi nama bifite igisobanuro gikomeye kuko agomba kuzatangaza ibyo yagezeho n’itsinda ry’intiti icyenda zamufashije gutegura impinduka muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.
Mu bihe bitandukanye Umukuru w’Igihugu yahuye n’iryo tsinda yaba muri Village Urugwiro no mu rugo rwe i Rwamagana mu murenge wa Muhazi, ariko ntawe uramenya icyo bagezeho, biteganyijwe ko byose bizahishurirwa muri iyi nama.
Abakuru b’ibihugu kandi bazafata umwanzuro ku busabe bwa Maroc bwo kugaruka muri AU nyuma y’imyaka 34 yikuyemo. Birasaba ko ibihugu 36 muri 54 bigize AU byemeza ko iwugarukamo nkuko amatageko awugenga abiteganya.
Bazanemeza imbanzirizamushinga y’imirongo ngenderwaho mu gushyira mu bikorwa umwanzuro wa Kigali wo gutera inkunga ibikorwa bya AU binyuze mu gutanga 0.2% by’ibyinjizwa mu bihugu.
Mu nama ya 28 ya AU, abakuru b’ibihugu bagomba no kuzakomoza ku ngingo y’ihungabana ry’amahoro n’umutekano mu bihugu bimwe na bimwe. Aha biteganyijwe ko hazigwa ku ngamba zirimo; kohereza ingabo muri Sudani y’Epfo no kongera kubaka Centrafrique yashegeshwe bikaze n’intambara y’amoko n’amadini.
Hazanasuzumwa umuti wavugutirwa ibihugu birimo imvururu za politiki nko mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Guinea-Bissau. Ibibazo by’iterabwoba mu bihugu bya Tchad, Nigeria, Mali, Libya na Somalia ntibizasigara inyuma.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Addis Ababa muri Ethiopia
Source : Igihe.com