Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isozwa ry’itorero ry’Intagamburuzwa rigizwe n’intore 2500 z’urubyiruko rw’abanyeshuri rwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Boniface Rucagu, yashimiye Perezida Kagame impanuro adahwema guha abanyarwanda n’abaryitabira by’umwihariko.
Yaboneyeho kumenyesha ko Icyiciro cya Gatatu cy’Intagamburuzwa kigizwe n’abanyeshuri 2090, kandi ko bitwaye neza nk’Intore zigamije kwihesha agaciro no kugahesha Igihugu cyababyaye.
Innocent Ntaganzwa wiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’ubuvuzi mu gashami k’ubuvuzi bw’indwara z’imitekerereze (Psychologie Clinique) muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu minsi itandatu bamaze, batojwe byinshi birimo n’ uburere mboneragihugu, ariko icyamukoze ku mutima ari ibyo kwihangira imirimo.
Ati “Batugiriye inama nziza mu birebana no kwihangira imirimo hakoreshejwe uburyo butandukanye, baduhaga ingero z’umukino utugaragariza ubuzima bwacu bwa buri munsi n’uburyo wakwiha intego yo gukora ikintu runaka kandi ukakigeraho.”
Izo nyigisho ngo zanaherekejwe n’ubuhamya bwa bamwe mu bakoresheje ubwo buryo bakagira byinshi bageraho mu iterambere.
Abanyeshuri bahagarariye abandi biga mu mashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda, batorejwe muri Koleji y’Uburezi (UR-CE) i Remera no muri IPRC Kigali.
Iki ni icyiciro cya Gatatu cy’Intagamburuzwa nyuma y’icya kabiri cyatorejwe i Nkumba mu Karere ka Burera muri Nzeli 2015 cyari kigizwe n’intore 400, n’icya mbere cyatojwe kuva kuwa 17 kugeza kuwa 30 Kanama 2014, cyari kigizwe n’intore 238.