Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Tanzania, John Pombe Magufuli, kuri iki Cyumweru bemeranyije gutangira kubaka umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali.
Uyu muhanda uzaba ureshya na kilometero 4000 uzubakwa ku bufatanye bw’u Rwanda na Tanzania, ugomba gutangira kubakwa muri uyu mwaka nk’uko The Citezen yabitangaje.
Nyuma y’ibiganiro by’abakuru b’ibihugu, Perezida Magufuli yabwiye abanyamakuru ati “Turashaka ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi bahura muri iki cyumweru bakavugana uburyo amafaranga azawubakwa azatangwa. Turashaka ko imirimo yo kubaka ihita itangira kuko inyigo zose zarangiye.”
U Rwanda na Tanzania byiteguye kuba bakwaka inguzanyo mu kwihutisha iyubakwa ry’uwo muhanda, hakazashingwa ibuye ry’ifatizo muri uyu mwaka.
Tanzania yari yaratangiye kubaka uwo muhanda mu byiciro bibiri, Dar es Salaam-Morogoro (330Km) na Morogoro- Makutupora (426 Km).