Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rutigeze rwangira kwinjira mu gihugu Twagiramungu Faustin wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ariko usigaye uba mu buhungiro mu Bubiligi, ahubwo ko ashaka kurwinjiramo yakwaka visa ahageze.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique, yabajijwe kuri Kayumba Nyamwasa urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ariko uba mu buhungiro muri Afurika y’Epfo, niba hadashobora kubaho ibiganiro n’iki gihugu ku kibazo cye.
Ni ikiganiro cyasohotse mu nimero 2996 aho Umukuru w’Igihugu yaganiriye birambuye n’Umunyamakuru François Soudain wa Jeune Afrique ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, amavugurura mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iby’abimukira, ibijyanye na manda n’ibindi bitandukanye birimo n’ibivuga ku buzima bwe bwite.
Perezida Kagame yabajijwe ku mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo nyuma y’aho uwari Perezida w’iki gihugu, Jacob Zuma yeguriye agasimburwa na Cyril Ramaphosa.
Jacob Zuma wari Perezida wa Afurika y’Epfo yeguye ku mwanya we ku wa 14 Gashyantare 2018 nyuma y’iminsi yotswa igitutu n’ishyaka rye hamwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa akekwaho.
Kuva mu 2009 ubwo yatorerwaga kuyobora iki gihugu, Afurika y’Epfo n’u Rwanda byabaye ibihugu bitigeze bicana uwaka. Ku ngoma ya Zuma nibwo iki gihugu cyabaye icumbi riha rugari abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bigakubitiraho kuba yari umuntu wa hafi cyane w’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, nawe wakunze kuvugwaho kurwanya gahunda zimwe na zimwe za Guverinoma y’u Rwanda.
Mu minsi mike ishize, Jacob Zuma yagerageje kwitambika amavugururwa yashinzwe Perezida Kagame mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, aho yavugaga ko ibihugu byo muri Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) bitazayashyira mu bikorwa.
Umunyamakuru François Soudan yabajije Perezida Kagame niba kwegura kwa Zuma utaravugaga rumwe n’u Rwanda ku ngingo nyinshi atari amakuru meza k’u Rwanda, undi asubiza agira ati “Mbere na mbere ni amakuru meza kuri Afurika y’Epfo. Ariko na none ku Rwanda turebeye mu buryo wari ubivuze.”
Nyuma y’ubwegure bwa Zuma, Cyril Ramaphosa wari Visi Perezida niwe wahise umusimbura, umugabo utarahwemye kugaragaza ko ashyigikiye u Rwanda ndetse n’inshuro zose yarujemo akagaragaza ko yifuza umubano mwiza hagati n’ibihugu byombi.
Perezida Kagame kandi yabajijwe niba kuba u Rwanda rufitanye umubano mwiza na Afurika y’Epfo muri iki gihe, atari igihe cyiza cyo kuba habaho ibiganiro na Perezida Cyril Ramaphosa bivuga kuri Kayumba Nyamwasa uba mu buhungiro muri iki gihugu ariko ushinjwa ibyaha bitandukanye mu Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yasubije ko atari ibintu byiza kuba igihugu cyacumbikira umuntu ushaka guhungabanya icyo akomokamo.
Ati “Tuzabireba. Sintekereza ko ari igitekerezo cyiza kuba igihugu icyo aricyo cyose cyacumbikira umuntu ukekwa hanyuma kikamwemerera kugerageza guhungabanya igihugu akomokamo. Ku bw’ibyo rero, tuzakomeza kugeza kuri Guverinoma ya Afurika y’Epfo igitekerezo cyacu cyo kwiga kuri iki kibazo, gusa atari nk’impamvu yo kuvugurura umubano wacu.”
Kayumba Nyamwasa wabaye Umusirikare Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda yakatiwe adahari mu 2011 gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, biturutse ku byaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, mu 2016 yabwiye IGIHE, dukesha iyi nkuru ko kuba Nyamwasa ari muri Afurika y’Epfo bitavuze ko aho ari ubwihisho.
Ati “Kurindwa kwa Kayumba muri Afurika y’Epfo ntibivuga ko icyo gihugu ari ubwihisho ntavogerwa ku banyabyaha bava mu bindi bihugu. Ikintu kimwe kidakwiriye ni uko afatwa nk’impunzi ya politiki kubera uburyo we yisobanura.”
Yakomeje agira ati “Kuba Kayumba yarabaye umusirikare wo ku rwego rwo hejuru, umuntu ukomeye mu butasi, Umudipolomate wo ku rwego rwo hejuru mu rugamba rwa FPR rwo kubohora igihugu no mu myaka 16 y’ubuyobozi bwa FPR mu Rwanda, kugira iyi myanya yizewe muri FPR ntabwo bimugira icya rimwe umuntu unenga ubwo butegetsi.”
Yabajijwe kandi kuri Twagiramungu
Perezida Kagame kandi yabajijwe kuri Faustin Twagiramungu utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda usigaye uba mu Bubiligi. Uyu mugabo yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside, aza no kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida wigenga mu 2003.
Uyu mugabo washinze ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda RDI Rwanda Rwiza, yakunze kumvikana mu itangazamakuru risebya Leta y’u Rwanda, uko imyaka yagiye ikurikirana nta na rimwe yigeze yumvikana agira icyo ashima mu byo u Rwanda rwagezweho mu myaka irenga 24 ishize.
Umukuru w’Igihugu yabajijwe impamvu uyu mugabo adahabwa passport imwemerera kwinjira mu Rwanda dore ko adakewaho n’ibyaha bya Jenoside, asubiza ko afite uburenganzira busesuye nk’umunyarwanda.
Ati “Twagiramungu arashaka passport yo kugira ngo ajye kubahe? Mu Bubiligi, aho afite ubwenegihugu kandi mu bigaragara akaba ahakunda? Kuri iyi ngingo, ntabwo akeneye passport nyarwanda kugira ngo aze hano. Visa yakwa iyo umuntu ageze aho yinjirira mu gihugu. Yo kugira ngo ature mu Rwanda? Kuri iki, Pasiporo ye azayihererwa i Kigali. Ni uko bimeze.”
Perezida Kagame yigeze kuvuga ko nyuma ya Jenoside kubera ubukene igihugu cyari gifite, byatumye Abaminisitiri ba mbere babayeho nyuma badahembwa kuko ntaho amafaranga yari kuva, ndetse imishahara ikaba itari mu byihutirwa.
Mu kiganiro yagiranye na RBA muri Kamena 2017, yavuze ko imisanzu yari yakusanyijwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri icyo gihe yafashije abayobozi bamwe na bamwe mu byo bari bakeneye birimo n’imyambaro. Aha yatanze urugero rwa Twagiramungu.
Ati “N’aba bantu baba bari kudusebya, Guverinoma ya mbere, Minisitiri w’Intebe wa Mbere uyu mugabo uba mu Bubiligi [Twagiramungu], utajya utugiraho amagambo meza; yewe n’ikote rya mbere yambaye ryaguzwe muri ya mafaranga.”
Mu 2016, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yavuze ko u Rwanda rushobora kurega Faustin Twagiramungu uri mu buhungiro mu Bubiligi, nyuma y’amagambo aherutse gutangaza abinyujije mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa YouTube, avuga ko impunzi ziri hanze y’u Rwanda zishobora gufata intwaro zigatahuka.