Perezida Kagame kuri uyu wa Kane yakiriye itsinda ry’Umuryango w’abayobozi b’ibigo mpuzamahanga by’ubucuruzi bakiri bato (Young Presidents Association), abasobanurira ko u Rwanda rwahisemo gushora imari mu ikoranabuhanga kuko ari igisubizo cy’ibibazo rwari rufite.
Iri tsinda ry’abantu 80 baturuka mu bihugu 17, bari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda rugamije kureba aho igihugu kigeze mu iterambere.
Mu biganiro bagiranye n’Umukuru w’Igihugu ku cyerekezo cy’igihugu, yababwiye ko u Rwanda rwakoze impinduka rukava mu gihe rwageragezaga gushaka amaramuko none rukaba ruri mu gihe cyo kubaho. Yavuze ko igihugu cyahereye mu gushora imari mu baturage, mu buzima, uburezi n’umutekano, none kikaba kigeze mu gihe cyo gusigasira iryo terambere.
Perezida Kagame yatanze urugero rw’uko mu myaka 24 ishize, icyizere cyo kubaho ku Munyarwanda cyari imyaka 41, ubu kikaba ari 67, avuga ko ishoramari ryose rishingiye ku gusigasira iyi ntambwe kugira ngo idasubira inyuma.
U Rwanda rwihaye gahunda yo gushora imari mu ikoranabuhanga nk’ikivumbikisho gikomeye cy’ubukungu. Perezida Kagame yabwiye abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi ko iyi gahunda hari abatekerezaga ko itashoboka, bakajya inama yo kuyisimbuza ibiryo.
Yagize ati “Benshi bibwiraga ko igitekerezo cyacu twibeshye. Twabajijwe uko ushobora gutekereza ku ikoranabuhanga mu gihe abaturage bawe badafite ibiryo. Ntabwo twabonye ikoranabuhanga nk’inzitizi ahubwo twaribonye nk’igisubizo cy’ibibazo twari dufite”.
U Rwanda rumaze gushora mu ikoranabuhanga miliyari y’amadolari mu mishinga inyuranye. Mu gihugu hose hamaze kugezwa umuyoboro mugari wa Internet (Fibre Optique) ureshya n’ibirometero 4 500, ukaba unahura n’ibihugu bituranye n’u Rwanda. Internet ya 4G yagejwejwe mu gihugu hose.
Abatunze telefoni ngendanwa mu Rwanda bageze kuri 76.2% aho abarenga miliyoni 8.5 bazitunze, naho abagerwaho na Internet bakaba ari 33%.
U Rwanda rumaze imyaka irenga 10 rukorana n’aba bayobozi ndetse bamwe muri bo bahashoye imari. Kugeza ubu hari amasosiyete 10 yabo akorera mu Rwanda ku bufatanye n’abandi banyarwanda, ku buryo bitezweho gukomeza kurufasha guteza imbere ishoramari.
Perezida Kagame yavuze kandi ko abashoramari bakwiye kuyishora mu Rwanda kuko rubikora, rwiteguye kwigira ku bunararibonye bw’abandi kandi ntirugire ubwoba bwo kugerageza ibintu bidasanzwe.
Yagarutse ku kurwanya ruswa avuga ko u Rwanda rutayemera kuko ifite ingaruka rudashobora gukemura.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Emmanuel Hategeka, yavuze ko icyo u Rwanda rwifuza kuri aba bayobozi ari ubufatanye mu iterambere yaba mu ishoramari no mu bindi bikorwa by’iterambere nk’uburezi, ubuvuzi n’ibindi bihitiyemo.
Yagize ati “Icyo tubashakaho cyane icya mbere ni ubuvugizi, kugaragaza igihugu mu mahanga n’ibyo tumaze kugeraho, icya kabiri ni ugufatanya natwe mu iterambere mu buryo bwose bihitiyemo, yaba ishoramari, mu bikorwa by’iterambere binyuranye”.
Umuhuzabikorwa w’iri tsinda, Tom Krulis, washoye imari mu Rwanda mu bijyanye n’ingufu, avuga ko nk’uko Umukuru w’Igihugu yabibashishikarije biteguye gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.
Yagize ati “Turi hano turifuza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, twazanye imiryango, abana kugira ngo dutange umusanzu hano nk’uko tubikora n’ahandi ku Isi, dutewe ishema no gutuma byinshi byakoreka”.
Umuryango w’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato ugizwe n’abanyamuryango barenga 24 000 bo mu bihugu 130. Mu gihe bazamara bazatembera u Rwanda ku buryo bazajyana impamba ihagije y’icyo bakora kugira ngo nabo binjire mu rugendo rurimo rwo kwiteza imbere.