Perezida Paul Kagame yafunguye Ikigo cy’Intego z’Iterambere Rirambye ku rwego rwa Afurika cyitezweho gufasha Afurika kugera ku byo yifuza ndetse no gukora ubuvugizi.
Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2017 ahateraniye abafatanyabikorwa banyuranye baharanira iterambere rya Afurika.
Umukuru w’Igihugu avuga ko nk’Abanyafurika, uyu ari umanya wo gushyira mu ngiro ibyiza bifuza kugeraho, bibafasha mu gukemura ibibazo bafite.
Yagize ati “Iki kigo, kizakora ubuvugizi no guhuza ibikorwa. Kizanafasha kugera ku byo twifuza, ni wo musaruro tugitezeho. Ibikorwa byose dukora bigomba kuba bihindura mu buryo buteza imbere abaturage bacu, cyane cyane ababikeneye kuruta abandi.”
Yakomeje avuga ko ibyo babona biba hirya no hino, bibiigisha ko buri gihugu kigira imbaraga ariko kandi kigira ibyo kitihagijemo.
Yunzemo ati “Twese dufite uruhare kandi ikiruta byose ni ubufatanye no gukorera hamwe ngo dutere imbere. Kugira ngo tugere ku Ntego z’Iterambere Rirambye, abikorera, abagiraneza, za Leta n’abatuye isi bose bagomba gufatanya.”
Umuherwe wo muri Nigeria, Aliko Dangote yavuze ko ahura kenshi na Perezida Kagame ndetse akanyurwa cyane n’uburyo afite intego ihamye mu miyoborere ndetse agashima kurushaho icyerekezo cye.
Perezida Paul Kagame
Source: Izubarirashe