Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, byabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo aba bombi bitabiraga inama ya 33 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iri kubera i Addis Ababa, Ethiopia.
Ibiganiro by’aba bombi byitabiriwe n’abandi bayobozi ku mpande zombi harimo nka Masai Ujiri, Umunya-Nigeria uyobora Ikipe ya Toronto Raptors, ikipe imwe rukumbi itabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikina muri Shampiyona ya NBA.
Trudeau yashimye uburyo umubano w’ibihugu byombi wifashe mu ngeri zitandukanye. Aba bakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, imihindagurikire y’ikirere, uburinganire hagati y’abagore n’abagabo ndetse no gufasha abagore mu guhanga imirimo kimwe n’amahirwe ahari mu iterambere ry’urubyiruko.
Baganiriye kandi ku bibazo bibangamiye amahoro n’umutekano muri Afurika, ndetse n’imikoranire na Loni ndetse n’uruhare rwa Canada nk’igihugu kiyoboye Komisiyo ya Loni igamije gusigasira amahoro.
Banunguranye ibitekerezo kandi ku bikwiye kwitabwaho mu nama ya Commonwealth izaba muri Kamena uyu mwaka mu Rwanda.
U Rwanda magingo aya ruhagarariwe muri Canada na Prosper Higiro nka Ambasaderi, impapuro zimuhesha ubwo burenganzira yazitanze mu Ugushyingo umwaka ushize.
Canada yakunze kugaragaza umubano mwiza ifitanye n’u Rwanda by’umwihariko igihe yashyigikiraga kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, ikirengagiza umuturage wayo Michaelle Jean wari usanzwe ayobora uwo muryango.
Muri Canada hariyo abanyarwanda bagera ku 15 000, ariko bari mu byiciro bitandukanye harimo abakurikira gahunda za leta ndetse bashyigikiye politiki y’igihugu n’abandi bayirwanya.
Ibicuruzwa byoherejwe muri Canada mu 2017 bivuye mu Rwanda bifite agaciro hafi miliyoni ebyiri z’amadolari ariko ibyavuye muri Canada bigeze kuri miliyoni eshanu z’amadolari.