Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Libreville muri Gabon mu ruzinduko rw’akazi aho yakiriwe na mugenzi we wa Gabon Ali Bongo Ondimba ku kibuga cy’indege
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2016, Perezida Kagame yasuye igihugu cya Gabon aho agiye kumara iminsi ibiri mu ruzinduko rw’akazi rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.
Akigera ku kibuga cy’indege cya Libreville, Perezida Paul Kagame yakiriwe na Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba yatangaje ko ashimishijwe bikomeye no kwakira Perezida Kagame anakomoza ku ntego y’uru ruzinduko.
Bongo Ondimba yagize ati: “Nishimiye kwakirana ibyishimo byinshi umuvandimwe wanjye akaba n’isnhuti yange Paul Kagame mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Ni umwanya wo gushimangira umubano wacu n’u Rwanda mu by’ubukungu, ikoranabuhanga, ubuhinzi, n’ibidukikije”
Ni uruzinduko rwa gatatu Perezida Kagame agize muri iki cyumweru nyuma yo gusura igihugu cya Mozambique na Congo-Brazza Ville aho yari ari ejo kuwa 27 Ukwakira 2016.
Ku kibuga cy’Indege cya Gabo Perezida Kagame yakiriwe na mugenziwe Perezida Ali Bongo Ondimba