Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yageze I Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Kamena,aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru, inama initabirwa na perezida Museveni wa Uganda ndetse n’intumwa idasanzwe ya perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.
Imishinga y’Umuhora wa Ruguru ikaba ari umugambi w’iterambere watangijwe mu 2013 ugamije kwihutisha iterambere mu karere, by’umwihariko kuvugurura ibikorwaremezo mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibintu ndetse na serivisi.
Muri iyi nama ya Nairobi, biteganyijwe ko abayobozi bongera kureba ibimaze kugerwaho mu gushyira mu bikorwa imyanzuro itandukanye yagezweho mu nama ya 13 yabereye I Kampala muri Uganda kuwa 23 Mata 2016.
Mu mishinga biteganyijwe ko iza kurebwaho muri iyi nama, harimo umushinga wa gari ya moshi (Standard Gauge Railway (SGR), aho hamaze gukorwa byinshi nk’igihugu cya Kenya cyarangije kubaka umurongo wa Mombasa-Nairobi, ubu kikaba kimaze no kubaka 50% by’igice cya Nairobi-Naivasha.
Mu Rwanda, igishushanyo cy’ibanze cya ba engeneers cy’umuhanda wa gari ya moshi Kampala-Kigali cyarangiye muri Mutarama 2018, mu gihe muri Sudani y’Epfo inyigo y’umuhanda wa gari ya moshi Nimule-Juba ikomeje bikaba biteganyijwe ko izarangira mu Ukuboza muri uyu mwaka.
Usibye imihanda ya gari ya moshi, abakuru b’ibihugu n’intumwa idasanzwe ya perezida Kiir baranagezwaho ibimaze kugerwaho mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT) n’ibindi nk’imishinga y’ingufu z’amashanyarazi, ikibazo cy’abimukira, ubukerarugendo, ubucuruzi, imirimo na serivisi, ubufatanye mu bwirinzi, ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano n’ibindi.