• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yageze muri Qatar mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida Kagame yageze muri Qatar mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Editorial 15 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yageze i Doha muri Qatar, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho azagirana ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu (Emir), Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani.

Aba bayobozi baherukaga kugirana ibiganiro ku wa 24 Nzeri 2018 i New York, ubwo bombi bari bitabiriye Inteko Rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye.

Ibi biganiro byibanze ku buryo bwo gusigasira no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, by’umwihariko ubukungu, ishoramari n’ubukerarugendo.

Amir wa Qatar kandi yanaganiriye na Perezida Kagame ku bibazo by’akarere no ku rwego mpuzamahanga, n’uruhare Qatar yagira mu gushyigikira umutekano n’ituze mu bihugu bihurira mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza.

Ku wa 18 Gashyantare 2018 Perezida Kagame yahuriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani i Munich mu Budage, baganira ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi, uburyo bayiteza imbere no gukuraho imbogamizi zihari.

Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi. Indege za Qatar Airways kandi zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.

Ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha.

Yashyizwe mu bikorwa nyuma y’aho mu mpera za 2014 na mbere y’aho hagaragaye abacuruza ibiyobyabwenge ndetse bamwe bafatiwe mu Rwanda kandi bahageze baciye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Doha muri Qatar bavuye muri Amerika y’Epfo.

2018-11-15
Editorial

IZINDI NKURU

Ese Uwimana Agnès Nkusi yaba agiye kuba Sawuli wo mui Bibiliya, cyangwa yemeye guhinduka bya nyirarureshwa agirango yivire imbere y’umugenzacyaha?

Ese Uwimana Agnès Nkusi yaba agiye kuba Sawuli wo mui Bibiliya, cyangwa yemeye guhinduka bya nyirarureshwa agirango yivire imbere y’umugenzacyaha?

Editorial 03 Nov 2022
Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Editorial 06 Jan 2025
Kenya yambuye Abakongomani amahirwe yo kwinjira muri icyo gihugu badasabye visa.

Kenya yambuye Abakongomani amahirwe yo kwinjira muri icyo gihugu badasabye visa.

Editorial 29 Aug 2024
Perezida Nkurunziza n’umufasha we mu masengesho y’iminsi itandatu basabira u Burundi ngo buzagire amahoro 2018

Perezida Nkurunziza n’umufasha we mu masengesho y’iminsi itandatu basabira u Burundi ngo buzagire amahoro 2018

Editorial 27 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania
Mu Rwanda

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

Editorial 24 Feb 2017
Mukarurangwa yabeshye ko yahowe gushyigikira Diane Rwigara ahabwa ubuhungiro muri Amerika
ITOHOZA

Mukarurangwa yabeshye ko yahowe gushyigikira Diane Rwigara ahabwa ubuhungiro muri Amerika

Editorial 07 Jan 2019
Miliyoni 220 Frw nizo zigenewe imitwe ya Politike mu kwitegura Amatora y’Abadepite.
POLITIKI

Miliyoni 220 Frw nizo zigenewe imitwe ya Politike mu kwitegura Amatora y’Abadepite.

Editorial 21 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru