• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Infantino uyobora FIFA

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Infantino uyobora FIFA

Editorial 26 Oct 2018 IMIKINO

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino uri mu Rwanda aho yitabiriye Inteko Rusange y’iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi.

Inama y’Ubuyobozi bwa FIFA iratangira kuri uyu wa Gatanu i Kigali muri Kigali Convention Centre. Izasozwa ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2018.

Izitabirwa n’abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye by’Isi.

Mbere y’uko iyi nama iba, Perezida Kagame yakiriye Infantino bagirana ibiganiro nubwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bitigeze bitangaza icyo aba bayobozi bombi baganiriyeho.

Kagame na Infantino bahuye inshuro zitari imwe yaba ari mu Rwanda cyangwa se mu bindi bihugu.

Muri Kamena 2017 Perezida Kagame yakiriwe na Infantino ndetse asura n’inzu ndangamurage y’umupira w’amaguru ku Isi iri i Zürich mu Busuwisi.

Mbere yaho muri Gashyantare Infantino yaje mu Rwanda nabwo abonana na Perezida Kagame wamwijeje ko igihugu cye cyiteguye kwakira ibikorwa byose by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba.

Infantino yakunze gushima Umukuru w’Igihugu uburyo ashyigikira umupira w’amaguru, agatera inkunga amarushanwa arimo nk’iry’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, CECAFA.

Perezida Kagame asanzwe ari umukunzi w’umupira w’amaguru by’umwihariko ni umufana ukomeye wa Arsenal. Aherutse gutangaza ko yishimiye ko iyi kipe yagarutse mu bihe byiza by’intsinzi.

Inama y’Ubuyobozi bwa FIFA, igiye guteranira mu Rwanda iziga kuri byinshi birimo no kwemeza imishinga y’amarushanwa abiri mashya; arimo igikombe cy’Isi cyitabirwa n’ibihugu umunani n’icy’amakipe 24 aho kuba arindwi nk’uko byari bisanzwe.

Infantino ari mu Rwanda aho yitabiriye Inteko Rusange ya FIFA izabera i Kigali

Perezida Kagame mu biganiro na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino

2018-10-26
Editorial

IZINDI NKURU

CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4

CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4

Editorial 22 Jan 2016
Mukura VS yasezerewe mu marushanwa ya CAF nubwo yatsindiye Al-Hilal i Huye

Mukura VS yasezerewe mu marushanwa ya CAF nubwo yatsindiye Al-Hilal i Huye

Editorial 20 Jan 2019
Alikiba yagize icyo avuga ku mushinga wo gukorana na Davido indirimbo

Alikiba yagize icyo avuga ku mushinga wo gukorana na Davido indirimbo

Editorial 09 Jan 2016
Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Editorial 11 Mar 2023

2 Ibitekerezo

  1. RUGENDO
    November 13, 20183:35 am -

    INFANTINO arazi nawe ko urwanda rutamoye??
    mubo twashyiraga imbere Infatino we ntiyarimo!!!naze arisanga ubutaha tuzamutora!!

    Subiza
  2. RUGENDO
    November 13, 20183:39 am -

    ARAVA MU RWANDA ABABWIYE SE GUKORA IKIPE YIGIHUGU
    BYIBUZE UKO IKIPE YIGIHUGU IBA IMEZE AMAKIPE YOSE YARATORANYIJWEMO ABAKINNYI!! apana aho gufata abakinnyi bikipe imwe yo mu Rwanda ngo nibo nagize iyigihugu!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri
IMIKINO

Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri

Editorial 09 Mar 2016
U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo
Mu Rwanda

U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo

Editorial 31 Oct 2017
IMITWE IRAGWIRA : Umugabo yapfiriye mu isanduku y’abapfu ashutswe na pasiteri
Mu Rwanda

IMITWE IRAGWIRA : Umugabo yapfiriye mu isanduku y’abapfu ashutswe na pasiteri

Editorial 09 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru