Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, hamwe n’itsinda ry’intiti zimufasha mu mavugurura akenewe mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ibi biganiro bya Perezida Kagame n’iri tsinda bibaye mu gihe muri Mauritania hagiye gutangira inama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe igomba kuba kuva tariki ya 25 Kamena kugera ku ya 02 Nyakanga 2018.
Mu mavugururwa yakozwe muri AU harimo ko uyu muryango waharanira kwigira, buri gihugu kikajya gitanga 0.2% by’umusoro w’ibyinjira mu gihugu.
Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, muri Mutarama, yatangaje ko ibihugu 21 ari byo byatangiye gukusanya iyo nkunga.
Yavuze ko ibindi bihugu bimaze gutanga miliyoni 29.5 z’amadolari ya Amerika, asaba n’ibindi gushyira mu bikorwa umwanzuro wafashwe wo kwishakamo ubushobozi.
Abafashije Perezida Kagame gukora aya mavugurura barimo; Dr. Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere; Umuhanga mu bukungu, Acha Leke; Rwiyemezamirimo w’Umuherwe akaba n’Umugiraneza w’Umunya-Zimbabwe, Strive Masiyiwa; Umunya-Guinée-Bissau, Dr.Carlos Lopes wari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu ya Afurika.
Harimo kandi Cristina Duarte wahoze ari Minisitiri ushinzwe Imari n’Igenamigambi muri Cap Vert; Minisitiri ushinzwe Ubukungu, Igenamigambi ndetse n’Ubutwererane Mpuzamahanga muri Tchad, Mariam Mahamat Nour.
Aba biyongeraho, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Banki y’Isi rishinzwe ubukungu muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati , Vera Songwe; uwabaye Umujyanama udasanzwe w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku bijyanye n’intego z’ikinyagihumbi, Amina J. Mohammed n’uwahoze ari Guverineri Mukuru wa Banki Nkuru ya Afurika y’Epfo, Tito Mboweni.
Inama ya AU igiye kubera muri Maurtania izaba yigira hamwe uburyo bwo guhashya burundu ruswa kuri uyu mugabane.
Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Kwesi Quartey, aherutse gutangaza ko ‘ruswa niyo kanseri ikomeye yo muri iki gihe cyacu’ bityo ikwiye guhashywa n’imbaraga zose kandi na buri wese.
Muri iki gihe, Afurika ihombera nibura miliyari 50 z’amadolari ya Amerika ku mwaka mu bikorwa bitemewe byo guhanahana amafaranga. Ni amafaranga aruta kure ayo uyu mugabane uhabwa nk’inkunga. Ni mu gihe kandi mu myaka 50 ishize, Afurika yahombye miliyari 1000, zingana n’amafaranga agenewe ibikorwa by’iterambere yahawe muri icyo gihe.
Iyi ni imwe mu mpamvu ikibazo cya ruswa n’ibindi bihombya umugabane byahagurukiwe bikazanaganirwaho muri iyi nama.