Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), José Graziano da Silva, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kanama 2018.
Graziano yari mu Rwanda aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri yigaga ku ruhare rw’Urubyiruko mu iterambere ry’ubuhinzi ku mugabane wa Afurika.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Graziano yagaragaje ko yishimiye guhura na Perezida Kagame ndetse amushimira umuhate afite mu guteza imbere icyaro.
Ati “Nanyuzwe no kongera guhura na Paul Kagame mu ruzinduko rwanjye mu Rwanda, no kubona umuhate we n’imiyoborere nk’umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe mu kwihutisha iterambere ry’icyaro no guhanga imirimo ku rubyiruko rwa Afurika.”
Kuri uyu wa Mbere ubwo yatangizaga inama mpuzamanga yiga ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’ubuhinzi hagamijwe kurandura inzara muri Afurika, Graziano yavuze ko impamvu urubyiruko rwinshi rutitabira ubuhinzi biterwa n’ ibibazo ruhuriramo nabyo.
Yavuze ko ari akenshi urwagiyemo rudafashwa kwiyungura ubumenyi buhagije, kutabasha kugera ku bigo by’imari, amakuru make, amasoko make n’ibindi.
Graziano yavuze ko Guverinoma zikwiye gufata ingamba zigashyiraho ibikorwa bituma urubyiruko rubona ubuhinzi nk’ahantu habyara inyungu cyane cyane hateza imbere icyaro.
Ati “Tugomba guteza imbere ibice by’icyaro. Ni ukuhashyira serivisi z’ibanze nk’uburezi, ubuzima, umuriro w’amashanyarazi, internet n’ibindi bigaragara mu mijyi minini. Izi serivisi ubwazo ni inkomoko y’imirimo by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko.”
Graziano kandi kuri uyu wa kabiri yasuye umushinga w’ubworozi bw’inkoko mu Karere ka Gakenke uterwa inkunga na FAO, umaze guteza imbere abatuye ako gace.
Uyu mushinga wafashije benshi barimo urubyiruko rusoje amashuri yisumbuye rudafite akazi ndetse n’amashyirahamwe y’abagore batoranyijwe hifashishijwe ubuyobozi mu nzego z’ibanze.
FAO isanzwe itera inkunga u Rwanda muri gahunda z’iterambere zinyuranye cyane cyane inkunga za tekiniki mu by’ubuhinzi, ubuvugizi ku ngamba z’ubuhinzi za Leta y’u Rwanda ndetse no gutanga inama ku micungire y’ubutaka.
Itera inkunga imishinga itandukanye yo kurwanya imirire mibi mu Rwanda aho bafasha abaturage kunoza ibijyanye n’ubworozi ndetse no gukora imirimo yo kubyaza umusaruro ubukungu bubakikije nk’imigano, ibiyaga, ubworozi bw’inzuki n’ibindi.