Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu, aho yakiriwe n’Igikomangoma cy’iki gihugu Sheikh Mohamed Bin Zayed Al Nahyan.
Ibiganiro hagati y’aba bayobozi byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo byashyirwamo ingufu.
Muri iki kganiro kandi hanagaragayemo umuyobozi mukuru wungirije w‘Ingabo muri iki gihugu.
Ikinyamakuru Gulftoday kiravuga ko ibiganiro by’aba bayobozi byibanze ku bufatanye hagati y’ibi bihugu, cyane cyane mu bukungu n’ishoramari.
Baganiriye ku byiza byo gukorana hagati y’ibihugu byombi, ubucuruzi muri aka karere ndetse n’ibibazo bikomeje kuyogoza isi n’uburyo byakemuka.
Muri Kanama 2014 nabwo Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari ry’Afurika inama yabereye mu bihugu byunze Ubumwe by’Abarabu, inama yahamagariraga abashoramari gushora imari mu bihugu by’Afurika mu kongera ibikorwa remezo.
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ni igihugu giherereye muri Aziya, gituwe n’abaturage bangana na miliyoni 9.
Iki gihugu gikungahaye cyane kuri peterori kuko kiza ku mwanya wa karindwi mu kuyicuruza ku isi.
Source: Izuba rirashe