• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Editorial 18 May 2019 HIRYA NO HINO, IMIKINO

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahawe umwambaro w’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Paul Pogba, ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’abagize Umuryango Young Presidents Organisation (YPO) bo mu Bufaransa.

Perezida Kagame uri mu ruzinduko i Paris mu Bufaransa, yahuye n’abari muri YPO, Umuryango Mpuzamahanga ugizwe n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bagera ku 27 000 baturuka mu bihugu 130 ku Isi.

Umukuru w’Igihugu yasabye abikorera bo mu Bufaransa gushora imari yabo mu Rwanda, avuga ko nyuma y’ibihe byaranze umubano w’ibihugu byombi, bidakwiye ko ukomeza kugendera ku mateka y’ahahise.

Muri ibyo biganiro Perezida Kagame akaba yarashyikirijwe impano y’umwambaro w’umukinnyi w’u Bufaransa, Paul Pogba, umwe mu bafashije iki gihugu kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya mu mwaka ushize.

Uwari ubiyoboye yavuze ko hari impano yifuza guha Perezida Kagame. Ati “Ni iby’agaciro kubana na we uyu munsi. Ndashaka kuguha impano idasanzwe, yatanzwe n’umuntu witwa Paul. Abakinnyi batanga imyenda basinyeho.’’

Umukuru w’Igihugu yahise amubwira ko ‘azayibika neza’ ariko asabwa kuyifungurira mu ruhame.

Perezida Kagame yayifunguye, akuramo umwambaro wa Paul Pogba yambara mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ wanditseho nimero esheshatu mu mugongo.

Yahise abashimira ati “Murakoze cyane. Muze kumunshimirira (Pogba).’’

Abakinnyi bakomeye ku Isi batanga imyenda yabo, ikagurishwa n’Umuryango wa YPO mu gukusanya inkunga yo gufasha abana barwariye mu bitaro, n’abari mu kaga.

Paul Pogba w’imyaka 26, ni Umufaransa ukinira Manchester United yo mu Bwongereza, ndetse ni umukinnyi wahenze mu mateka ya ruhago, aho yaguzwe agera kuri miliyoni €105 ubwo yari avuye muri Juventus de Turin mu 2016.

Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Perezida Kagame yahuye n’abagize Umuryango Young Presidents Organisation bo mu Bufaransa

Paul Pogba uri mu bakinnyi bahenze ku Isi, ni umwe mu bakinnyi b’u Bufaransa begukanye Igikombe cy’Isi cya 2018

2019-05-18
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Editorial 23 Oct 2024
Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.

Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.

Editorial 10 May 2021
Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Editorial 04 Jun 2018
Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq

Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq

Editorial 13 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi  n’abayobozi gukomeza ingamba zo kwita ku burenganzira bw’abana
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi n’abayobozi gukomeza ingamba zo kwita ku burenganzira bw’abana

Editorial 14 Mar 2016
Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle
Amakuru

Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle

Editorial 30 May 2025
APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa
Amakuru

APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa

Editorial 03 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru