Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri yagejejweho Intego zikubiye muri Gahunda y’Igihugu y’Imyaka irindwi y’impinduka zo kwihutisha iterambere, iyemeza imaze kuyikorera ubugororangingo.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatanze impanuro zireba Abagize Guverinoma bose, baba abasanzwe muri Guverinoma n’abayinjiyemo bwa mbere, zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye, ikaba ariyo ntego igomba kubaranga bose.
Izo mpanuro zikubiye mu ncamake ku buryo bukurikira :
Guhuriza hamwe ibyo buri muyobozi ashinzwe (coordination) babiyobowemo na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe
Gusangira amakuru (communication)
Kwiyoroshya (humility) no gushyira inyungu z’abo bakorera imbere zigasumba uburemere bahabwa n’urwego bariho.
Ni gahunda igaragaza ibikorwa guverinoma izagenderaho muri manda y’imyaka irindwi ya Perezida Paul Kagame, hagati 2017-2024.
Ubwo yari amaze kurahirira kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, kuwa Mbere w’iki Cyumweru, Amb Gatete Claver yabwiye itangazamakuru ko iyi gahunda yamaze kunozwa, ikaba igomba gutangarizwa Abanyarwanda mbere y’uko uku kwezi kurangira.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver
Yagize ati “Tumaze igihe dutegura ibikorwa by’imyaka irindwiri iri imbere bizasomwa na Minisitiri w’Intebe mbere y’uko uku kwezi kurangira, bikazaba bigaragaza inzego tugomba kwibandaho kimwe n’ibipimo tuzagenderaho Perezida yemereye abaturage.”
“Tuzagendera kuri iyo gahunda mu nzego zagenwe, kandi tukizera ko kuri iyi nshuro inzego zatoranyijwe, iyo gahunda izagaragaza neza intego zihawe n’uruhare zizagira ku bukungu bw’igihugu. Ni ibintu bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyacu.”
Minisitiri Gatete yavuze ko muri iyi gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi hinjijwemo ibikorwa byari biteganyijwe mu cyerekezo 2020, hakaba hari no gutegurwa gahunda y’ibikorwa by’icyerekezo 2050 ku buryo uyu mwaka uzarangira bamaze kubona imbanzirizamushinga.
Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi tumaze igihe dufite icyerekezo 2020 kizarangira mu myaka mike iri imbere, tukaba tunafite EDPRS 2 izarangira muri Kamena umwaka utaha. Ubu icyo twakoze ni uko twabihurije hamwe muri gahunda imwe y’imyaka irindwi izashyira mu bikorwa igice gisigaye cy’icyerekezo 2020 ariko n’icyerekezo 2050. Buri ngingo yose ifite ibipimo yagenewe, ibiteganyijwe, n’uburyo buhamye bw’uko tuzazamura ubukungu.”
Mu nama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yabahaye impanuro zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye, zirimo guhuriza hamwe ibyo buri muyobozi ashinzwe, gusangira amakuru, kwiyoroshya no gushyira inyungu z’abo bakorera imbere, zigasumba uburemere bahabwa n’urwego bariho.
Perezida Paul Kagame