• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yahishuye uko Sesth Sendashonga yari mu nama I Nairobi n’abajenerali bo muri Uganda bagamije gutera u Rwanda

Perezida Kagame yahishuye uko Sesth Sendashonga yari mu nama I Nairobi n’abajenerali bo muri Uganda bagamije gutera u Rwanda

Editorial 09 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umubano w’u Rwanda na Uganda, wagarutsweho na Perezida Kagame ubwo yatangizaga umwiherero ku nshuro ya 16 uri kubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Perezida Kagame yagarutse  ku mwanditsi witwa Gérard Prunier, wakunze kugaragara avuga nabi u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Mu gitabo yise “from genocide to continental war”, avuga mo uburyo yahuye n’uwitwa Seth Sendashonga I Nairobi muri Kenya mu 1998, hamwe n’abasirikare bakuru b’Abanya – Uganda, bakaganira ku buryo uyu mugabo yahabwa imbaraga zose harimo n’iza gisirikare, akabasha gukura ku butegetsi RPF na Kagame mu Rwanda.

Yagize ati “Uyu mwanditsi yanditse ko ibyo ari byo byatumye Seth Sendashonga apfa, kuko ngo yari ‘yarenze umurongo mu maso ya leta y’u Rwanda’. Impamvu mvuga ibi ni ukugirango mbere ko bimaze imyaka irenga 20. Hari umuntu uvuga ati ntabwo tuzabemerera. Nta byinshi mfite mbivugaho, ariko nta n’ubwo mbisabira imbabazi.

Perezida Kagame yahishuye uburyo uwari Minisitiri w’u Rwanda, akaza guhunga igihugu Sesth Sendashonga yari mu nama  I Nairobi n’abajenerali bo muri Uganda, bamwemerera inkunga irimo n’iya gisirikare bashaka uko bahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Byari mu kwezi kwa Gicurasi tariki 3 muri 98, bagiranye inama I Nairobi, hagati ye na salim Saleh, imyaka 21 nyuma yaho RNC na FDLR bahuriye I Kampala bihawe umugisha na Museveni.

Perezida Kagame yasobanuye  uburyo iby’iki gihugu byatangiye kera, gushaka gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda nkuko byanditswe n’uwitwa Prunier Gerald.

Perezida Kagame yavuze ko yahuye kenshi na mugenzi we wa Uganda, baganira kuri iki kibazo n’uburyo ikibazo cy’abanyarwanda gikomeje kugaragara cyahagarara ariko ntakirakorwa.

Perezida Kagame afungura umwiherero w’Abayobozi bakuru i Gabiro

Agaragaza inkomoko y’iki kibazo n’uburyo ndetse yinginze  mugenzi we Perezida Museveni ngo ibyo bibazo bihagarare. Icyo gihe yamwingingaga ku by’abanyarwanda baba muri Uganda bashakaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati ” Naramwibwiriye nti ” Ndagusabye ndakwinginze, murebe uko iki kibazo gikemuka…(I am begging you to deal with this matter….”

Perezida Kagame yasobanuye neza ipfundo ry’ibibazo Abanyarwanda bakomeje guhura nabyo muri Uganda, yerekana ko bituruka ahanini ku mikoranire hagati y’umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda RNC na Uganda.

Perezida kagame yavuze ko abo mu miryango y’abashimuswe ndetse n’abarekurwa bagahita birukanwa muri Uganda, bavuga ko uwo RNC (umutwe urwanya u Rwanda washinzwe n’uwitwa Kayumba Nyamwasa) isaba gukorana mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda akabyanga ahita ashakirwa ibyaha, ku bufatanye na Uganda bamwe bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo, abandi bakaburirwa irengero.

Perezida Kagame yatanze urugero rw’uwitwa Rene Rutagungira, wahoze ari umusirikare mu Rwanda ariko akaza gusezererwa, wari usanzwe akorera ubucuruzi muri Uganda.

Yagize ati “abantu ba RNC, bahawe uburenganzira bwo gushaka abayoboke muri Uganda, barabegereye mu myaka nk’ibiri n’gice ishize, abasore baranga, baravuga bati twebwe dufite ibyo dukora bidutunze, ibyo ntabwo tubizi. Abandi bati ok, niba mwanze, ntabwo muzakora mutekanye muri Uganda… Ibi mvuga mbifitiye ibimenyetso ndetse nabiganiriye na perezida wa Uganda.”

Rene Rutagungira na bagenzi be bakorewe iyica rubozo rikomeye.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abo bantu badashakira u Rwanda ikiza, bahise bavuga bako Abanyarwanda bari Uganda badashaka kwifatanya nabo babarwanya. Ati “Baravuze bati aba bantu baza hano, banze kutwumva, baba baje gutera ibibazo, ndetse no kwica abantu… guverinoma ya Uganda yemeye kubikora kuko basanzwe bashyigikyie ibikorwa bya RNC byo guhungabanya umutekano mu Rwanda. Baramufunga hamwe n’abandi bari kumwe n’ubu niho akiri.”

Perezida Kagame yavuze ko ibi yabiganiriyeho imbona nkubona na Perezida Museveni wa Uganda ubwe, yagize ati “ni cyo cyatumye mbivuganaho na Perezida Museveni ubwe, arambwira ati uyu muntu icyo bamufatiye ni uko baje kubona amakuru avuga ko hari umuntu yishe.”

N’ubwo bimeze bitya, nyuma yo kubura ibimenyetso bagiye bamuhindurira ibyaha, ubu noneho ngo hakaba haherutse kuzanwa ibyaha bishya by’uko bamusanganye imbunda.

Yagarutse kandi ku mikoranire ya Uganda na Rujugiro

Perezida Kagame yagarutse ku buryo yagaragarije perezida Museveni uburyo imikoranire ya Uganda na Rujugiro itera inkunga y’amafaranga RNC bibangamiye u Rwanda, akabanza kumubwira ko uwo mugabo atanamuzi.

Yagize ati “Namubwiye (Perezida Museveni), ko Rujugiro afite business muri Uganda, kandi mu byo akora byose, atanga amafaranga yo kuturwanya. Umunsi umwe yarambwiye ngo ntabwo amuzi … mbanza kumwereka ko amuzi”.

“Yarambwiye ngo ikibazo namwe Abanyarwanda mukeneye kumenya gutandukanya politiki na business. Maze ndamushimira ndagenda.”

Perezida Kagame yerekanye uburyo hari ubwo politiki na business bidatandukanywa agira ati “Niba umuntu ari guha amafaranga umutwe ngo uze guhungabanya umutekano mu gihugu, ndakeka iyo atari business isanzwe. Naramubwiye nti ibi ndabikurekeye ubikemure uko ubyumva, kuko birabera mu gihugu cyawe.”

Perezida Kagame avuga kandi ko yabajije Perezida Museveni ikibazo yaba afite ku Rwanda maze akagikemura ariko ntiyagira icyo amusubiza.

Ati” Niba hari iikintu urega u Rwanda ndasubira mu Rwanda maze ngikemure. Niba ntanakizi ndasubira murugo mbaze, ariko ntanakimwe yambwiye. Naramubwiye nti njye naguhaye ibi bintu byose… bimwe umbwira ko utabizi, ibindi ukampa ibisobanuro.ndamubwira nti ndabikurekeye ngo ubikemure. Twebwe dukeneye gushyira imbaraga ku byo tugomba kuzishyiramo, aribyo iterambere, kurinda abaturage bacu n’ibindi nk’ibyo.”

Perezida Kagame yashoje yibutsa ko umuntu ashobora gutoteza Abanyarwanda, akaba yanabakorera iyicarubozo ariko ko hari ibitazashoboka.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe, aho ariho hose, ushobora kumfukamisha. Kuko gupfukama ni amahitamo. Kuri njye ntabwo bishoboka. Ndakeka ko ku gihugu cyacu bidakwiye.”

2019-03-09
Editorial

IZINDI NKURU

Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Editorial 20 Jan 2025
Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n’urubyiruko rwa ‘Kwacu Family’ bashimiye ingabo z’Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994.

Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n’urubyiruko rwa ‘Kwacu Family’ bashimiye ingabo z’Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994.

Editorial 08 Apr 2021
Burundi: UN yafunze ishami ryayo ryita ku burenganzira bwa muntu

Burundi: UN yafunze ishami ryayo ryita ku burenganzira bwa muntu

Editorial 05 Mar 2019
Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”

Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”

Editorial 23 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy’ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa
Amakuru

Amafoto – Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy’ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa

Editorial 02 Jul 2021
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka
Amakuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka

Editorial 16 Oct 2020
FRVB yaciwe amande asaga miliyoni 120 Frw kubera gukinisha abanyamahanga badafite ibyangombwa mu gikombe cya Afurika cy’Abagore
Amakuru

FRVB yaciwe amande asaga miliyoni 120 Frw kubera gukinisha abanyamahanga badafite ibyangombwa mu gikombe cya Afurika cy’Abagore

Editorial 17 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru