Perezida Paul Kagame yashimye umusaruro umaze kuva mu nama ihuza Afurika n’u Buyapani urimo uburyo bwo guteza imbere urwego rw’abikorera ku mugabane wa Afurika.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu i Yokohama mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani, ahatangijwe inama ya karindwi y’iminsi itatu ihuza icyo gihugu n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika, inama izwi nka Tokyo International Conference on African Development, TICAD.
Iyi nama yatangiye bwa mbere mu 1993, kuri iyi nshuro iriga ku kwihutisha iterambere rya Afurika binyuze mu kubaka ubushobozi bw’abaturage, ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Mu muhango wo gufungura iyo nama, Perezida Kagame yashimye umusaruro n’icyerekezo cy’iyo nama, byatumye u Buyapani bukomeza kuba umufatanyabikorwa mwiza wa Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko TICAD yatangiye mu gihe icyerekezo cy’umugabane wa Afurika cyasaga nk’ikitagarara, nyamara ngo ibyo byose ntibyigeze bica intege icyerekezo cyiza abatangije iyo nama bari bafite.
Agaruka ku musaruro iyo nama imaze gutanga, Perezida Kagame yavuze umwihariko wagiye uhabwa abikorera mu iterambere.
Byatumye u Rwanda rushyira imbere ubufatanye n’abikorera mu rugendo rwo kugera ku iterambere rirambye.
Ati “U Rwanda rwashyize imbere iterambere ry’abikorera muri gahunda zigamije iterambere hakoreshejwe gushora mu bintu bitatu. Icya mbere ni imiyoborere. U Rwanda rwabyaje umusaruro ibipimo bya raporo ya Banki y’Isi ya Doing Business mu gushyiraho ahantu habereye ishoramari.”
Perezida Kagame yavuze ko mu kurushaho korohereza ishoramari, hashyizweho “inkiko zihariye z’ubucuruzi kandi dukorana n’abaturanyi mu kurushaho kwihuza, kugira ngo tworohereze ubucuruzi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
U Rwanda kandi rwashoye imari nyinshi mu kubaka ibikorwa remezo byose bigizwemo uruhare na Leta n’abikorera.
Perezida Kagame yatanze urugero rwo kugeza umurongo mugari wa Internet hirya no hino mu gihugu, ari nabyo byabaye moteri y’ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku ikoranabuhanga.
Ibyo byajyanye no kubaka ibikorwa remezo bigezweho byo kwakira inama n’ibifasha mu bukerarugendo.
Perezida Kagame yagize ati “Icya gatatu kandi cy’ingenzi, twashoye mu kubakira ubushobozi abaturage. Gukora ibyakorewe mu Rwanda no muri Afurika bisaba urubyiruko rufite ubumenyi kandi rufite ubuzima bwiza.”
Yongeyeho ati “Twaguye amahugurwa mu bya tekiniki n’ubumenyi ngiro twibanda cyane ku bumenyi mu by’ikoranabuhanga ari nako haterwa inkunga ihangadushya no kwihangira umurimo.”
U Buyapani ni umuterankunga ukomeye w’u Rwanda, aho nibura guhera mu 2008 kugeza mu 2017, bwahaye u Rwanda inkunga igera hafi kuri miliyoni $350 binyuze mu kigega cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, JICA.
Perezida Kagame yashimye ubwo bufatanye cyane cyane ishoramari rikorwa na sosiyete zo mu Buyapani.
Ati “Hari izindi ngamba ziriho zizorohereza imishinga mishya by’umwihariko ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu by’ibikorwa remezo n’inganda.”
Mu bikorwa byabyawe n’ubwo bufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani harimo abaturage 131,000 bagejejweho amazi meza mu Burasirazuba; ihangwa rya FabLab rimaze gutuma havuka ibigo bisaga 62; abakorerabushake 280 bagize uruhare mu bikorwa binyuranye mu Rwanda n’amashanyarazi yagejejwe ku baturage 195,000 inyubako 65 z’ubuyobozi n’ibigo nderabuzima icyenda.
Hubatswe kandi ibikorwa birimo umupaka uhuriweho wa Rusumo na kilometero 145 z’imihanda ihuza u Rwanda n’abaturanyi; abanyarwanda 1165 bungukira ubumenyi mu Buyapani; hahugurwa abarimu 63,563, n’ibindi byinshi.