• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Editorial 10 Jan 2017 POLITIKI

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame Paul yageze mu Buhinde aho azitabira Inama ya 8 ku Iterambere rya Leta ya Gujarat. Muri iyi nama, Perezida Kagame akaba azatanga ikiganiro mu gufungura Imurikagurisha Mpuzamahanga aho azaba ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Modi Narendra.

Iyi Nama ku Iterambere rya Gujarat akaba ari urubuga ibihugu bitandukanye byo ku Isi bihuriramo mu guteza imbere ishoramari n’iterambere ridaheza. Ikaba izamara iminzi itanu.

-5297.jpg

Mu Buhinde, Perezida Kagame azanagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Modi Narendra w’Ubuhinde ndetse na Ministiri Mukuru muri Leta ya Gujarat Vijay Rupani.

Francis Gatare, Umuyobobozi wikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda yagize ati:

“Ubuhinde bufitanye amateka maremare n’agace k’uburasirazuba bwa Afurika mu bijyane n’ubucuruzi. Leta ya Gujarat kuberako ariyo yegereye Afurika ugereranyije n’izindi, yakomeje gukorana mu ishoramari n’umugabane wose ariko cyane cyane Afurika y’iburasirazuba. U Rwanda ruri hano nk’icyanzu cy’Ubuhinde mu bijyanye n’ubucuruzi muri Afurika y’iburasirazuba.

Turashaka gushyira imbaraga mu mikoranire ituma ishoramari rirushaho kwihuta. Nkuko u Rwanda rukomeje gushyira ingufu ku bikorerwa imbere mu gihugu, uyu ni umwanya mwiza tubonye wo kwiga ibijyanye n’inganda. Abikorera bo mu Rwanda baje hano Gujarat kugirango bige uburyo bakorana na bagenzi babo b’Abahinde mu bijyanye n’inganda cyane cyane izikora ibyo u Rwanda rwatumizaga hanze.”

Iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri ikaba ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma baturutse ku Isi hose, abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera, abahanga mu bumenyi butandukanye ndetse n’abashoramari bakomeye mu Buhinde.

Iyi Nama ya 8 ku Iterambere rya Gujarat yitabiriwe n’abarenga 2,500. Abasaga Miliyoni 2 bakaba bategerejweho gusura Imurikagurisha Mpuzamahanga rizabera ahiswe ‘Vibrant Exhibition Ground’ ubwo iyi nama izaba iba. Iri murikagurisha ryitabiriwe n’ibigo by’ubucuruzi bigera ku 2000.

Mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma bazitabira iyi nama kandi harimo: Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, ba Minisitiri w’Intebe Antonio Costa wa Portugal na Aleksandar Vucic wa Serbia ndetse n’abandi.

Iyi Nama yatangijwe na Leta ya Gujarat muw’2003 igamije guteza imbere aka gace kakaba indashyikirwa mu Buhinde, kwita ku bikorwaremezo, guteza imbere ishoramari no guhanga udushya, ndetse no guteza imbere Ubuhinde muri rusange.

Mu myaka itanu ishize (2011-2015), ubucuruzi hagati y’Ubuhinde n’u Rwanda bwinjije asaga Miliyari 436 Frw.

Mu myaka itandatu ishize (2011-2016), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyakiriye imishinga 66 y’ishoramari iturutse mu Buhinde ikaba ibarirwa muri Miliyari 263 Frw. Iyi mishinga y’ishoramari ikaba yarahanze imirimo igera ku 3,870 mu Ikoranabuhanga, Uburezi, no mu rwego rw’Amahoteli.

-5297.jpg

-5296.jpg

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakirwa na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi

Source:Office of the President -Communications Office

2017-01-10
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yemeza ko Afurika ikeneye Ishoramari ku Burayi kuruta Inkunga-  [ Video ]

Perezida Kagame yemeza ko Afurika ikeneye Ishoramari ku Burayi kuruta Inkunga- [ Video ]

Editorial 09 Jun 2017
Rwanda post referendum assessment: contradictions, Sovereignty and collusion of rational choices

Rwanda post referendum assessment: contradictions, Sovereignty and collusion of rational choices

Editorial 23 Jan 2016
Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Editorial 17 Sep 2024
Igihano cya Rwabukombe, impano u Budage bwahaye Abanyarwanda- Min.Mushikiwabo

Igihano cya Rwabukombe, impano u Budage bwahaye Abanyarwanda- Min.Mushikiwabo

Editorial 03 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda
POLITIKI

Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda

Editorial 04 Jan 2018
Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire
Amakuru

Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire

Editorial 27 Oct 2022
RRA yakomye mu nkokora abakoresha banyereza imisoro ku byo bagenera abakozi
UBUKUNGU

RRA yakomye mu nkokora abakoresha banyereza imisoro ku byo bagenera abakozi

Editorial 23 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru