Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu ngoro y’Umukuru w’iki gihugu, Klemlin, mbere y’amasaha ngo igikombe cy’Isi cya 2018 gitangire i Moscow.
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, Dmitry Peskov, yari yatangaje ko Putin aza kugirana ibiganiro by’akazi n’abayobozi bo mu bihugu bitandukanye.
Yagize ati “Perezida arakomeza akazi i Moscow uyu munsi. Aragirana Inama n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bari bugere I Moscow mu itangizwa ry’imikino y’igikombe cy’Isi.”
Peskov yatangaje ko usibye Perezida Kagame, abandi Putin aza kwakira barimo Ilkham Aliyev wa Azerbaijan, Evo Morales wa Bolivia, Saad al-Hariri, Minisitiri w’Intebe wa Lebanon n’uwa Armenia, Nikol Pashinyan.
Perezida Kagame agiye mu Burusiya nyuma y’iminsi icumi yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, wagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.
Ibiganiro byabo by’ibanze ku mubano w’ibihugu byombi no kureba izindi nzego barushaho gufatanyamo.