Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yagiranye ibiganiro byihariye n’Igikomangoma cya Abu Dhabi, Mohamed bin Zayed Al Nahyan kuri uyu wa 13 Mutarama 2020.
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na Sheikh Mohamed Bin Zayed baganiriye ku mubano mwiza hagati ya UAE n’u Rwanda n’uburyo bwo kuwagura.
Aba bombi bahuye nyuma y’umuhango wo gutangiza Inama mpuzamahanga yiga ku bikorwa by’iterambere rirambye izwi nka Abu Dhabi Sustainability Week (ADSW). Perezida Kagame ari no mu bakuru b’ibihugu batanze ibihembo biyitangirwamo bizwi nka Zayed Sustainability Prize.
Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2008, byitiriwe nyakwigendera Sheikh Zayed bin Sultan Al Nahyan ufatwa nk’intwari muri UAE, akazirikanwa ku Isi nk’uwanaharaniye kwimakaza ubumuntu hose.
Zayed Sustainability Prize ni ibihembo bitangwa muri Mutarama buri mwaka, mu nama ya Abu Dhabi Sustainability Week.
Mu mishinga 10 yahembwe harimo uw’ikoranabuhanga ry’Ikigo cyo mu Busuwisi cya GLOBHE gikoresha drone ryifashisha ubwenge bw’ubukorano mu kuvumbura ibyorezo n’uwo mu Bufaransa witwa Electricians Without Borders umaze imyaka 30 utanga ibikoresho by’imirasire y’izuba mu nkambi z’impunzi mu bihugu 50.
Ku mu 2008, Zayed Sustainability Prize ni ibihembo bihabwa abagaragaje umuhate mu guhanga ikoranabuhanga rishya riteza imbere ubuzima bw’abaturage. Byibanda ku mishinga y’ubuzima, ibyo kurya, ingufu, amazi n’uburezi.
Umushinga wo muri Afurika wahembwe ni uwa Okuafo Foundation, umuryango wo muri Ghana watangije application ya smartphone ishobora kuvumbura indwara zibasira imyaka mu mirima.
Muri uyu mwaka, imishinga 2,373 ni yo yahatanye, mu gihe 30 ariyo yari yatoranyijwe n’akanama nkemurampaka k’inzobere 12 mu Ukwakira 2019.
ADSW yatangiye kuri uyu wa 13 Mutarama 2020, ni inama imara icyumweru, ifatwa nk’umwanya wo gusangizanya ubumenyi, kuganira ku ishyirwa mu bikorwa rya za gahunda zitandukanye no gutanga ibisubizo bigamije iterambere rya muntu.
Iyi nama ihuza abashinzwe ibikorwa by’igenamigambi, abahanga mu by’inganda no mu ikoranabuhanga. Intego yayo ni ugushimangira umusanzu wa UAE mu bikorwa by’iterambere rirambye. Yitabirwa n’abantu benshi kuko mu 2019, yarimo ibihugu 175 n’abantu ibihumbi 38. Icyo gihe yasojwe hasinywe amasezerano ya miliyoni $11.
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ni cyo gihugu cya mbere, Perezida Kagame yagiriyemo urugendo kuva umwaka wa 2020 watangira.
Urukuta rwa Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda rwanditse ko Perezida Kagame nyuma yo kwitabira itangizwa rya ADSW no gutanga ibihembo, yahuye na Sheikh Mohamed Bin Zayed ariko ntirwakomoje ku byavugiwe ku meza bombi bahuriyeho.
Umukuru w’Igihugu yaherekejwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri UAE, Emmanuel Hategeka na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula.
Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’iyi nama yarimo abayobozi bakomeye nka Mohammed bin Zayed Al Nahyan; Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu bihugu bya Armenia, Sierra Leone, Indonesia na Seychelles.
U Rwanda na UAE bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu ngeri zitandukanye. Ku wa 2 Ugushyingo 2017 ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye arimo ajyanye no guteza imbere no kubungabunga umutekano w’ishoramari rya buri gihugu n’ayo kunoza imisoreshereze hirindwa ko ibicuruzwa bisoreshwa inshuro zirenze imwe.
Muri uwo mwaka hasinywe amasezerano yemerera Abanyarwanda bagiye mu butumwa bw’akazi cyangwa bafite ibyangombwa by’inzira by’abadipolomate kwinjira nta Visa.
Muri Werurwe 2019, UAE yafunguye Ambasade i Kigali. Ifungurwa ryayo ryabanjirijwe n’ibiganiro by’intumwa za UAE na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ku kunoza umubano ku mpande zombi.
Muri ibi biganiro impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda muri kaminuza n’amasomo y’ubumenyingiro.
Muri ubu bufatanye UAE yemereye buruse Abanyarwanda 20 muri kaminuza zo muri iki gihugu ndetse abagore 100 bahawe amahugurwa mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu.
U Rwanda na rwo ruhagarariwe muri UAE aho kuva mu Ukwakira 2019, Ambasaderi Emmanuel Hategeka ariwe ureberera inyungu z’urwa Gasabo muri iki gihugu.