Perezida Kagame yibukije abayobozi bo mu nzego zitandukanye ko muri iki gihe cy’amatora, bagomba kongera kuboneraho umwanya bakegera abaturage aho bari mu gihugu bumva ibibazo bafite.
Umukuru w’igihugu avuga ko n’ubwo bamwe bari basanzwe babikora, gusa ngo muri iki gihe bagomba kurushaho kubegera bakihera n’amaso yabo uko aba baturage baba babayeho.
Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho yakiraga indahiro z’abayobozi babiri bashya ari bo Niyitegeka Winfrida wagizwe Umudepite mushya mu Nteko Ishinga Amategeko, asimbura Depite Mukayisenga Françoise uherutse kwitaba Imana na Yankurije Odette wagizwe Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane.
Niyitegeka Winifrida (ibumoso) na Yankurije Odette (iburyo) barahira
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko abari basanzwe bari mu kazi biteguye kurushaho gukorana n’aba bashya kugira ngo barusheho gukorera umuturage, bityo n’u Rwanda rutere imbere.
Aha niho Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bijyanye n’amatora ya Perezida azaba muri Kanama uyu mwaka, avuga ko abayobozi bagomba kurushaho kugera aho umuturage ari mu giturage, ati “Muri aya mezi turimo ubundi hafi ku isi hose abantu baba bajya mu biruhuko kubera ko ubundi bahora mu mbeho, kuri twebwe natwe ubundi ntabwo twari twanze ikiruhuko ariko ngira ngo muri uyu mwaka twe tuzaba tujya mu bijyanye n’amatora, nabyo dushobora kubyifatamo neza nk’ikiruhuko abantu bagakora batavunitse cyane ariko tukuzuza iyo nshingano ikomeye cyane tugomba gukora.”
Yakomeje agira ati “Ariko ndibwira ko twanabireba no ku bundi buryo, ubu biduhaye umwanya wo kujya mu giturage twese kuko ubundi wenda hari abajyagayo mu gihe bashakiye cyangwa no kutajyayo, ubu biduhaye uburyo bwo kubihuza no guhurira hamwe twese kuri iyo nshingano, twese tugere henshi tutari dusanzwe tugera, cyangwa se dusubire n’aho twajyaga tugera.”
Perezida Kagame avuga ko aba bayobozi nibegera abaturage, bazarushaho kumva ibibazo bafite kandi babishakire ibisubizo.
Yagize ati “Icya mbere ni inshingano tuzaba twuzuza ijyanye no kwegera abaturage muri iki gikorwa cy’amatora, ariko icya kabiri ari nacyo cyigenzi ni uko muri uko kubegera ni no kugira ngo abanyarwanda bose babe bagera aho izo nama zibera aho abantu banahuriye, ndibwira ko twabikoresha mu gukomeza kwiga neza mu baturage ibibazo bihari, tukabyuva neza tukabiyumvira imbona nkubone cyangwa se tukirebera n’amaso yacu, ibi bizafasha kugira ngo dushyireho ingamba zikomeza kubaka ubukungu, imibereho n’umutekano by’Abanyarwanda uko tubyifuza kandi biteze n’igihugu cyacu imbere.”
Perezida Kagame avuga u Rwanda rwifuza gutera imbere ku muvuduko udasanzwe, kuko ari byo rwifuza kandi ari na byo bibereye Abanyarwanda, gusa akavuga ko ibi bigomba kujya bikorwa nta muntu usigaye inyuma muri iri terambere.
Ubwanditsi