Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe inzego z’ubucamanza zikomeje kunoza imikorere yazo ariko bikagaragara ko hari ibyaha bimwe bikomeje kwiyongera, hakwiye no kurebwa icyakorwa mu rwego rw’ibihano, mu gukomeza gushakisha umuti.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yari mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, mu itangizwa ry’umwaka w’ubucamanza wa 2019-2020.
Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco, yagaragaje ko urwego akuriye, mu mwaka w’ubucamanza wa 2018/19 rwahuye n’ikibazo cy’abantu basambanya abana cyiyongereye.
Yakomeje ati “By’umwihariko, amadosiye twakiriye ajyanye n’ibyo byaha yavuye ku 2996 twakiriye mu 2017/18, agera ku 3363 mu mwaka ushize wa 2018/19. Twashyize ingufu mu kuyakora kuko muri ayo yinjiye, twakoze agera ku 3350 ari ku kigero cya 99%.”
“Ibi kandi binajyana no gukurikirana ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe, aho muri uyu mwaka ushize twakiriye dosiye 1601, dukoramo 1599, zingana na 99%. Aya madosiye kandi twayatsinze ku kigero cya 93.7%. Ibi kandi dukomeje kubishyiramo imbaraga mu bukangurambaga dufatanyije n’izindi nzego, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umuryango nyarwanda.”
Perezida Kagame yashimye intambwe urwego rw’ubucamanza rwateye mu myaka icumi ishize, ariko agaragaza ko kuba hari ibyaha byiyongera, harebwa niba umuti utashakirwa ahandi.
Yagize ati “Ntabwo nirirwa nsubiramo uburyo bw’imanza zitandukanye, ibyo bibazo byavuzwe, iz’ubutane zikomeje kwiyongera, izo guhohotera abana batoya, usibye ko n’abakuru badakwiriye guhohoterwa, ariko iyo byageze ku bana byo biba byarushijeho kuba bibi. Numvise ibintu byinshi. Hari imibare yazamutse, hari ubushobozi bw’ubucamanza buca imanza nyinshi kurusha uko byagendaga mbere zikava mu nzira, ariko nagira ngo nongereho icya gatatu.”
“Iyo umubare wazamutse, uburyo bwo kwihutisha imanza nabwo bukaboneka, nakongeraho icya gatatu. Sinzi niba no mu bihano bidakwiye kongera uburemere, nabyo byafasha. Ubucamanza bukora neza, ariko ntabwo gukora neza gusa byaduhaye kurangiza ikibazo. Ndumva dukwiriye no gukaza, kwerekana ko tutabyishimiye ko byagenda gutyo. Ibyo nabyo ndabirekera ababishinzwe, ubwo mwabitekereza mukareba niba bitafasha.”
Urebye ku birego byagiye bigera mu bugenzacyaha, imibare y’uburyo ibirego byo gusambanya abana byatanzwe igaragaza ko mu 2016/17, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego 2091, mu 2017/18 biba 3060 naho mu 2018/19 yakira ibirego 3512.
Mu bantu bakurikiranyweho ibi byaha, mu 2018/2019 ni 3417, mu 2017/18 bari 3001 naho mu 2016/2017 ni abantu 2092.
Ubushinjacyaha buvuga ko imanza zo gusambanya abana buzitsinda hejuru ya 80%. Uhereye mu 2017/17, imanza zasomwe ni 1355, habonetsemo abakatiwe 1109 harekurwa 246, mu wa 2017/18 hasomwa imanza 1480, ubushinjacyaha butsinda 1168.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka, Me Julien Kavaruganda, yavuze ko uru rugaga mu gufasha abana guhabwa ubutabera, rufite itsinda ry’abavoka 30 bafasha by’umwihariko abana, ndetse ku bufatanye na Minisiteri y’ubutabera rwafashije abana barenze 2450.
Imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17,337, mu 2018 baba 19,832, na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15,696.
Src:IGIHE