• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yashimye abashyira imbaraga mu kubungabunga ingagi

Perezida Kagame yashimye abashyira imbaraga mu kubungabunga ingagi

Editorial 03 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasabye ko imbaraga zishyirwa mu bikorwa byo kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu Birunga zikomeza nyuma yaho ibarura rigaragaje ko ziyongereyeho.

Ubushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara bwerekanye ko imibare y’ingagi ziri mu Birunga kugeza muri Kamena 2016 zari 604 zivuye kuri 480 zabaruwe mu 2010.

Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wagize uruhare muri ubu bushakashatsi watangaje ko ikinyuranyo kiri hagati y’igihe ubushakashatsi bwarangiriye n’igihe bwatangarijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Gicurasi 2018 , cyatewe n’ibizamini bya gihanga (genetic analysis) byari bikenewe kugira ngo hazaboneke imibare yizewe bihagije.

Imibare y’ubushakashatsi yashyizwe ahagaragara ntirimo iziri mu ishyamba rya Bwindi muri Uganda kuko ho ubushakashatsi bugikorwa. Ibarura ryaho mu 2011 ryari ryerekanye ko harimo ingagi zigera kuri 400. Bivuze ko ubu ingagi zibarurwa muri iki gice zirenga 1000.

Ubu bwiyongere ngo bushingiye ku mbaraga zashyizwe mu kubungabunga ingagi haba ku ruhande rw’u Rwanda (binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bufatanye na Dian Fossey Gorilla Fund.

Mu butumwa Perezida Kagame yanditse kuri Twitter abuherekeresha ifoto yambaye umupira ushyigikira gahunda ya Ellen DeGeneres y’ibikorwa byo kwita ku kubungabunga ingagi n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda, yasabye ko imbaraga zishyirwa mu kubungabunga izi nyamaswa zikwiye gukomeza.

Ati “Birashimishije kubona umubare w’ingagi zo mu Birunga wariyongereyeho 25% mu myaka umunani ishize. Imbaraga zishyingirwa mu kuzibungabunga zikwiye kwiyongera. Warakoze Ellen na Portia kuza mu Rwanda no kubigiramo uruhare.”

Ellen DeGeneres arateganya kubaka mu Rwanda inyubako zigamije gufasha abakorera muri Dian Fossey Gorrilas Fund mu bikorwa by’ubushakashatsi. Izi nyubako zizitwa ‘Ellen DeGeneres Campus of The Diana Fossey Gorrila Fund’.

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi Ellen yageze mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ndetse anasura ingagi zo mu Birunga, urugendo yavuze ko ari rumwe mu zo atazibagirwa mu buzima bwe.

Dr Tara Stoinski Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Dian Fossey Gorilla Fund, ikoresha abakozi 120, yavuze ko iyi mpano ya DeGeneres, izahindura byinshi ku bikorwa byo kubungabunga ingagi n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda.

Yagize ati “Twishimiye gufatanya na Ellen Fund mu kubaka Kaminuza y’imirimo yacu. Dukora mu bijyanye no kurengera ingagi, kwigisha abaturage, gutanga umusanzu mu kubaka ahazaza h’u Rwanda, no gukomeza ubushakashatsi bwatangiwe na Dian Fossey.”

Yakomeje avuga ko iyi Kaminuza izabafasha gukorana na Kaminuza y’u Rwanda mu kwigisha abanyarwanda bazatanga umusanzu mu bikorwa by’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), byo kubungabunga no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki no kongerera ubumenyi abaturage butuma basobanukirwa kandi nabo bagatanga umusanzu mu kurengera urwo rusobe.

Kugeza ubu harimo gukorwa igishushanyo mbonera cyayo, ibuye ry’ifatizo no kubaka bikazatangira mu 2019, Kaminuza ikuzura muri Nzeri 2020 itwaye miliyoni 10 z’amadolari.

Iyi Kaminuza izakomeza ubushakashatsi bw’Umunyamerikakazi Dr Dian Fossey witaga ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga anazikoraho ubushakashatsi, muri Nzeri 1967 nibwo yatangije ikigo cy’ubushakashatsi, Karisoke Research Center mu Birunga, uba umwe mu mishinga imaze igihe ku Isi yita ku bwoko bumwe bw’inyamaswa.

Yaje kuboneka yitabye Imana ku wa 27 Ukuboza 1985, bikekwa ko yishwe na ba rushimusi kuko yari afite ibikomere byinshi by’umuhoro ku mutwe. Icyo gihe yari amaze kugira imyaka 54 y’amavuko.

Perezida Kagame n’umukobwa we, bagarahaye bambaye umupira ushyigikira ibikorwa bya Ellen DeGeneres

Ubutumwa Perezida Kagame yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter

Ellen n’umukunzi we Portia, baherutse kwakirwa na Perezida Kagame

2018-06-03
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo kwirukanwa ku butegetsi, Jacob Zuma ashobora gufungwa

Nyuma yo kwirukanwa ku butegetsi, Jacob Zuma ashobora gufungwa

Editorial 17 Mar 2018
Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Editorial 28 Jul 2023
Burundi: Nzopfabarushe wavuze ko abarwanya Leta bazicwa bakajugunywa mu kiyaga yafunguwe

Burundi: Nzopfabarushe wavuze ko abarwanya Leta bazicwa bakajugunywa mu kiyaga yafunguwe

Editorial 22 Jun 2018
Abarokotse Jenoside Yakorewe abatutsi baributsa “Idamange Yvonne” ko Leta yabarokoye ikabakura ku mwobo w’urupfu, ahubwo ariwe ukoresha iturufu ya Jenoside ngo abone VISA na Go fund me, Ubutabera buramutegereje

Editorial 05 Feb 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

2020 ntizarenga u Rwanda rutarubaka ahabera imurikagurisha mpuzamahanga-Robert Bapfakurera
Mu Rwanda

2020 ntizarenga u Rwanda rutarubaka ahabera imurikagurisha mpuzamahanga-Robert Bapfakurera

Editorial 23 Feb 2018
Polisi y’u Rwada yakomereje ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije mu karere ka Kamonyi
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwada yakomereje ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije mu karere ka Kamonyi

Editorial 08 Jan 2016
Breaking news – Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali
ITOHOZA

Breaking news – Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

Editorial 25 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru