Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari muri Stade Amahoro, gutangiza gahunda yo guhuriza hamwe abana bato hagamijwe ubusabane no kwidagadura binyuze mu gukina umupira w’amaguru, izwi nka FIFA Football Clinic/Festival.
Ati “Tekereza, Noheli yagombaga kuba ari kumwe n’umuryango we, kuba bari ahandi hatari hano, ariko bahisemo kuza hano gusangira Noheli namwe, mu mwuka w’umupira w’amaguru. Wakoze Gianni.”
Gahunda ya FIFA Football Clinic/Festival, isanzwe iba hirya no hino ku Isi, mu gukundisha abana bato umupira w’amaguru.
Kuri iyi nshuro, iyi gahunda yahuriranye n’uruzinduko rwa Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ari kugirira mu mu Rwanda nyuma yaho mu minsi ishize yari muri Morocco ahari kubera imikino y’igikombe cya Afurika.
Muri iyi gahunda abana bayitabiriye bahawe ibihembo birimo imipira yo gukina mu rwego rwo kubifuriza kugira iminsi mikuru isoza umwaka myiza.
Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, ritangaza ko binyuze muri iyi gahunda ya FIFA Football Clinic/Festival, hazatangwa imipira yo gukina ku bana bose bo mu Gihugu.
Biteganyijwe ko kuri uyu munsi, hatangwa imipira 250, aho buri mwana wese witabiriye ahabwa uwe ndetse nyuma hazatangwa imipira yo gukina igera kuri 5000.
Muri uyu muhango, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, kuri iyi gahunda ndetse n’izindi zigamije guteza imbere umupira w’amaguru zirimo kubaka ibikorwaremezo mu mashuri no gutoza abakiri bato.
Ati “Umupira w’amaguru ni ho kwigirira icyizere bitangirira, ni ho ubucuti butangirira. Ni yo mpamvu uyu munsi ari ingenzi, mwakoze kubana natwe.”
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, Gianni Infantino, yijeje abana bafite impano by’umwihariko mu mupira w’amaguru ko FIFA izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kububakira ibikorwaremezo no kubaha ibikoresho bifashisha.
Ati “Turakomeza gusangiza ballon, gutanga ibi bikoresho kugira ngo abana bazavemo abantu beza, ibiremwamuntu byiza kuko iyo ukinnye umupira w’amaguru wiga byinshi, wiga kuba umuntu, ugatangira kwitegura gutsinda. Muri ahazaza h’iki gihugu cyiza cy’u Rwanda kandi turi hano ngo dusangire ibihe byiza.”
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashimye Perezida Kagame ku bwo kubaka ibikorwaremezo bya siporo birimo Stade Amahoro bifasha abafite impano kuziteza imbere.
Ati “Twizihiza mwe, twizihiza abana b’u Rwanda, abana b’Igihugu cyiza. Uyu munsi turatanga imipira y’amaguru 1000, tuzubaka izindi FIFA Arena mu mashuri tuzakomeza kwagura imishinga ku bana b’u Rwanda, abana b’Igihugu cyanjye.”
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yabwiye abakiri bato ko umupira bakina [ballon] atari ikintu gisanzwe, ahubwo ari icyizere cy’ahazaza.
Ati “Murabona iyi ballon, ariko iyo utangiye kuyihereza umuntu ahita aseka. Ni igikoresho gihindura buri mwana, umwana wishimye, umuntu wishimye.”




