Perezida Paul Kagame akaba n’umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yashimiye Umuryango Uharanira Iterambere muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) wagerageje kugabanya ibibazo by’umutekano mu bihugu biwugize.
Yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya 2018, iteraniye mu Murwa mukuru wa Namibia, Windhoek, guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 17 kugeza 18 Kanama 2018.
Yagize ati “Reka mfate akanya nshimire umuryango SADC kubera uruhare wagize mu kuzana umutekano n’ituze mu karere uherereyemo no kure y’imbibi zawo. Tuzi ko (umutekano n’ituze) ari ingenzi kugira ngo tugere ku mpinduka twifuza kandi bikaba no mu ngamba z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Uretse ibibazo bijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ku mugabane wacu hari ibindi bibazo by’umutekano usanga byarenze igihugu birimo bikagira ingaruka ku bindi bihugu, ibyo ugasanga bikeneye ko abantu bihuriza hamwe ngo babikemure.”
Iyo nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushyigikira iterambere ry’ibikorwaremezo no kubaka ubushobozi mu rubyiruko hagamijwe kugera ku iterambere.”
Yasabye ko ibiganirwaho muri iyo nama bikwiye kwibanda kuri gahunda zigamije kongera ibikorwaremezo no koroshya urujya n’uruza rw’abantu ku mugabane wa Afurika.
Iyo nama iribanda kandi ku iterambere rifite icyerekezo, binyuze mu gushyiraho uburyo bworohereza iterambere ry’inganda.
Umuryango wa SADC washinzwe mu mwaka w’i 1980, ugamije koroshya ukwihuza mu iterambere ry’ubukungu kw’ibihugu biwugize n’iby’Umugabane wa Afurika muri rusange.
Uwo muryango ugizwe n’ibihugu 16 ari byo Angola, Botswana, Ibirwa bya Comores byinjiyemo muri 2017, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lesotho, Madagascar, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Ubwami bwa eSwatini, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.