Perezida Kagame yitabiriye inama yateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (NBA), ashimira uruhare rw’iri shyirahamwe n’urw’abanyafurika bakinnye Basketball, mu kuyiteza imbere muri Afurika.
Iyi nama yabereye i New York kuri iki cyumweru, yanitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, komiseri wa NBA Adam Silver, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya NBA, Larry Tanenbaum n’abandi.
Perezida Kagame yashimiye abo muri NBA uko bakomeje kwita cyane ku kuvumbura impano ziri muri Afurika, avuga ko hari Abanyafurika babaye ibihangange mu mukino wa Basketball kandi hari n’abandi bashobora kuba byo.
Ati “Muri NBA hari abanyafurika benshi ariko hari n’abandi benshi bashobora kuhaba. Atari mu gukina Basketball gusa, ahubwo bakanabona andi mahirwe menshi arimo kwiga n’ibindi”.
Yashimiye abakinnyi n’abagize NBA bagaruka muri Afurika aho baturutse bakajya gufasha n’abandi kugira ngo bazagere ikirenge mu cyabo.
Ati“Baturutse muri Afurika, babona aya mahirwe none ubu barasubira inyuma bakajya aho baturutse bakavuga ngo aho twaturutse hari abandi benshi”.
Iyi nama yanitabiriwe n’Umuyobozi w’icyubahiro wa Toronto Raptors ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), Masai Ujuri, uvuka muri Nigeria, akaba yaratangije umuryango Giants of Africa.
Uyu muryango ugamije gufasha abana bakiri bato bo ku mugabane wa Afurika gukura bakunda umukino wa Basketball. Binyuze muri uyu mushinga, mu Rwanda buri mwaka abana 50 bakora mwiherero w’iminsi itatu ugamije kubafasha kuzavamo ibihangange mu mukino wa Basketball.
Umuryango Giants of Africa washinzwe mu 2003 ufasha abana bakiri bato bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika harimo n’u Rwanda, aho Masai n’abo bafatanya babahuriza hamwe bakabakundisha gukina, bakabagira inama z’ubuzima n’inzira banyuramo ngo biteze imbere.
Perezida Kagame yashimiye umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya NBA, Larry Tanenbaum, ku mbaraga, igihe n’ishoramari ashyira muri iyi gahunda, avuga ko ikwiye kugera muri Afurika yose bukaba ubufatanye bwo guteza Afurika indi ntambwe mu iterambere.
Perezida Kagame kandi i New York yanahuye n’umuherwe Jack Ma, washinze akaba n’umuyobozi wa Alibaba Group, ikora ubucuruzi bwo kuri internet.