• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo   |   26 May 2025

  • Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila   |   26 May 2025

  • Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca   |   26 May 2025

  • Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu   |   25 May 2025

  • Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL   |   24 May 2025

  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yashyikirije ubuyobozi Abdel Fattah el-Sisi, anashimira Félix Tshisekedi wa RD-Congo

Perezida Kagame yashyikirije ubuyobozi Abdel Fattah el-Sisi, anashimira Félix Tshisekedi wa RD-Congo

Editorial 10 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashyikirije inkoni y’Ubuyobozi umuyobozi mushya w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ari we Abdel Fattah el-Sisi, usanzwe ari perezida wa Misiri.

Yamwijeje ubufatanye, yongeraho ko yizeye ko umuyobozi mushya azakomeza kuyobora Afurika mu nzira igana aheza.

Perezida Kagame yabigarutseho asoza ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’inteko rusange ya 32 isanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Perezida Kagame yatangiye iryo jambo aha ikaze ndetse ashimira by’umwihariko abayobozi bashya barimo Félix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, na Andry Rajoelina wa Madagascar. Yashimiye abo bayobozi ku bw’intsinzi baheruka kwegukana mu matora y’umukuru w’igihugu, ashimira n’abaturage b’ibyo bihugu ku bw’uruhare bagize mu matora yatumye habaho ihererekanywa ry’ubutegetsi.

Perezida Kagame yashimiye abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’abaturage b’uwo mugabane kubera icyizere bamugiriye cyo kuyobora umuryango uhuza ibyo bihugu mu gihe cy’umwaka wose.

Muri uwo mwaka, umukuru w’igihugu avuga ko ibikorwa byagendeye ku ntego yo gukomeza kubaka ubumwe bwa Afurika hagendewe ku cyerekezo cy’iterambere cya 2063 uwo mugabane wiyemeje kugeraho no kubaka Afurika ihamye mu ruhando mpuzamahanga.

Perezida Kagame avuga ko mu byagezweho harimo ibyaturutse ku migambi yari imaze igihe kirekire iri mu nzozi z’abayobozi n’abaturage ba Afurika. Muri byo harimo nk’igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, the African Continental Free Trade Area (CFTA), ayo masezerano kandi akaba atangira gushyirwa mu bikorwa mu byumweru bike biri imbere

Perezida Kagame ahererekanya ububasha na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah al-Sissi

Perezida Abdel Fattah Saeed Hussein Khalil El-Sisi w’imyaka 64 agiye kuyobora AU mu gihe cy’umwaka

Byari ibyishimo mu guhererekanya ububasha hagati y’aba bayobozi

Perezida Kagame yahawe kuyobora AU, ifite ibibazo birimo kudashyira hamwe kw’ibihugu biyigize aho bimwe byasaga n’ibikorera mu matsinda bitewe n’aho biherereye

Faki Mahamat yashimye imikoranire ye na Perezida Kagame muri AU

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bateraniye mu Nama y’Inteko Rusange ya AU

Perezida Kagame yashimiye ibihugu bya Guinea-Bissau, Botswana na Zambia na byo byashyiriye umukono kuri ayo masezerano muri iyo nama, ashishikariza n’ibindi bisigaye kuyasinya.

Mu bindi byagezweho mu mwaka amaze ayobora Afurika yunze Ubumwe, nk’uko Perezida Kagame yabigarutseho, harimo kwimakaza imibanire ya Afurika n’indi migabane kandi ibyo bikazakomeza.

Mu rwego rwo kwimakaza amahoro n’umutekano, Perezida Kagame yavuze ko hashyizweho Ikigega cy’Amahoro (Peace Fund) kimaze kujyamo miliyoni 89 z’amadorali ya Amerika, kikaba kandi kimaze kugira ibihugu 50 nk’abanyamuryango.

Perezida Kagame ati “ibi birerekana ubushobozi bwacu iyo dushyize hamwe ingufu. Tuzakomeza gukorana n’Umuryango w’Abibumbye mu gushyigikira no guteza imbere ibikorwa bigamije kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika.”

JPEG - 190.4 kb
Inama 32 y’inteko rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa ku cyicaro cy’uwo muryango

Perezida Kagame yashimye impande zari zimaze igihe zishyamiranye muri Repubulika ya Santrafurika, kuri ubu zikaba zaramaze gushyira umukono ku masezerano y’ubwumvikane. Yashimiye n’inzego zose zagize uruhare mu kumvikanisha izo mpande zombi.

Ati “aya masezerano agomba gushyirwa mu bikorwa kandi akubahirizwa.”

Mu bindi perezida Kagame yavuze ko bikwiye gukomeza gushyirwamo ingufu, harimo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mugabane wa Afurika nk’uko bikubiye mu masezerano na yo yashyizweho umukono mu mwaka ushize.

Umukuru w’igihugu yavuze ko harimo kunozwa imiterere n’imikoreshereze ya Pasiporo Nyafurika izorohereza Abanyafurika kugenda nta nkomyi ku mugabane wa Afurika.

Mu byerekeranye n’ubuzima , perezida Kagame yavuze ko imibereho y’abanyafurika yateye imbere mu buryo budasanzwe mu myaka ibarirwa muri 20 ishize, yibutsa ibihugu bya Afurika gukomeza kongera umusanzu wabyo mu guteza imbere ibyerekeranye n’ubuzima bw’Abanyafurika.

Src: KT

2019-02-10
Editorial

IZINDI NKURU

René Mugenzi yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira kwiba amaturo ya Kiliziya, ibi bibaye nyuma yuko we na Ally Yussuf Mugenzi wa BBC bacucuye impunzi ngo barabashakira ibyangombwa

René Mugenzi yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira kwiba amaturo ya Kiliziya, ibi bibaye nyuma yuko we na Ally Yussuf Mugenzi wa BBC bacucuye impunzi ngo barabashakira ibyangombwa

Editorial 24 Oct 2020
Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Editorial 04 Jan 2018
Mukankiko Sylvie na Padiri Thomas Nahimana bagaragaza neza isura y’icyitwa “Opposition”

Mukankiko Sylvie na Padiri Thomas Nahimana bagaragaza neza isura y’icyitwa “Opposition”

Editorial 08 Mar 2022
Ubushotoranyi bwa Museveni bwo gukomeza gushimuta Abanyarwanda  buhatse iki ?

Ubushotoranyi bwa Museveni bwo gukomeza gushimuta Abanyarwanda buhatse iki ?

Editorial 14 Jan 2019

prev
next

Igitekerezo kimwe

  1. Umurerwa Marie-Grace
    February 13, 20199:25 am -

    Umugongo wahetse H.E.Pauk Kagame uragahoraho.
    Ategekesha ubwenge,ubwitonzi n’ubushishozi.Afite umuhate wo kurangiza neza inshingano ze, Kandi mu gihe we ubwe yateganije atarengejeho n’umunota. Ariko igikuru muri byose nuko imvugo ye ariyo ngiro.
    Abandi bategetsi bamwigiyeho byinshi mu miyoborere.
    Mbese n’umutegetsi ugirirwa icyizere na benshi.
    Abanyarwanda twambaye ikirezi,bamwe b’ibigwari batamenya ko cyera,bakirirwa bamuvuma,naho isi yose imusingiza. Abo ba Bangamwabo ntibabura kuko igifu cyabo cyagutse kigasatira ubwonko.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru