• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yashyikirije ubuyobozi Abdel Fattah el-Sisi, anashimira Félix Tshisekedi wa RD-Congo

Perezida Kagame yashyikirije ubuyobozi Abdel Fattah el-Sisi, anashimira Félix Tshisekedi wa RD-Congo

Editorial 10 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashyikirije inkoni y’Ubuyobozi umuyobozi mushya w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ari we Abdel Fattah el-Sisi, usanzwe ari perezida wa Misiri.

Yamwijeje ubufatanye, yongeraho ko yizeye ko umuyobozi mushya azakomeza kuyobora Afurika mu nzira igana aheza.

Perezida Kagame yabigarutseho asoza ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’inteko rusange ya 32 isanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Perezida Kagame yatangiye iryo jambo aha ikaze ndetse ashimira by’umwihariko abayobozi bashya barimo Félix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, na Andry Rajoelina wa Madagascar. Yashimiye abo bayobozi ku bw’intsinzi baheruka kwegukana mu matora y’umukuru w’igihugu, ashimira n’abaturage b’ibyo bihugu ku bw’uruhare bagize mu matora yatumye habaho ihererekanywa ry’ubutegetsi.

Perezida Kagame yashimiye abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’abaturage b’uwo mugabane kubera icyizere bamugiriye cyo kuyobora umuryango uhuza ibyo bihugu mu gihe cy’umwaka wose.

Muri uwo mwaka, umukuru w’igihugu avuga ko ibikorwa byagendeye ku ntego yo gukomeza kubaka ubumwe bwa Afurika hagendewe ku cyerekezo cy’iterambere cya 2063 uwo mugabane wiyemeje kugeraho no kubaka Afurika ihamye mu ruhando mpuzamahanga.

Perezida Kagame avuga ko mu byagezweho harimo ibyaturutse ku migambi yari imaze igihe kirekire iri mu nzozi z’abayobozi n’abaturage ba Afurika. Muri byo harimo nk’igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, the African Continental Free Trade Area (CFTA), ayo masezerano kandi akaba atangira gushyirwa mu bikorwa mu byumweru bike biri imbere

Perezida Kagame ahererekanya ububasha na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah al-Sissi

Perezida Abdel Fattah Saeed Hussein Khalil El-Sisi w’imyaka 64 agiye kuyobora AU mu gihe cy’umwaka

Byari ibyishimo mu guhererekanya ububasha hagati y’aba bayobozi

Perezida Kagame yahawe kuyobora AU, ifite ibibazo birimo kudashyira hamwe kw’ibihugu biyigize aho bimwe byasaga n’ibikorera mu matsinda bitewe n’aho biherereye

Faki Mahamat yashimye imikoranire ye na Perezida Kagame muri AU

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bateraniye mu Nama y’Inteko Rusange ya AU

Perezida Kagame yashimiye ibihugu bya Guinea-Bissau, Botswana na Zambia na byo byashyiriye umukono kuri ayo masezerano muri iyo nama, ashishikariza n’ibindi bisigaye kuyasinya.

Mu bindi byagezweho mu mwaka amaze ayobora Afurika yunze Ubumwe, nk’uko Perezida Kagame yabigarutseho, harimo kwimakaza imibanire ya Afurika n’indi migabane kandi ibyo bikazakomeza.

Mu rwego rwo kwimakaza amahoro n’umutekano, Perezida Kagame yavuze ko hashyizweho Ikigega cy’Amahoro (Peace Fund) kimaze kujyamo miliyoni 89 z’amadorali ya Amerika, kikaba kandi kimaze kugira ibihugu 50 nk’abanyamuryango.

Perezida Kagame ati “ibi birerekana ubushobozi bwacu iyo dushyize hamwe ingufu. Tuzakomeza gukorana n’Umuryango w’Abibumbye mu gushyigikira no guteza imbere ibikorwa bigamije kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika.”

JPEG - 190.4 kb
Inama 32 y’inteko rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa ku cyicaro cy’uwo muryango

Perezida Kagame yashimye impande zari zimaze igihe zishyamiranye muri Repubulika ya Santrafurika, kuri ubu zikaba zaramaze gushyira umukono ku masezerano y’ubwumvikane. Yashimiye n’inzego zose zagize uruhare mu kumvikanisha izo mpande zombi.

Ati “aya masezerano agomba gushyirwa mu bikorwa kandi akubahirizwa.”

Mu bindi perezida Kagame yavuze ko bikwiye gukomeza gushyirwamo ingufu, harimo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mugabane wa Afurika nk’uko bikubiye mu masezerano na yo yashyizweho umukono mu mwaka ushize.

Umukuru w’igihugu yavuze ko harimo kunozwa imiterere n’imikoreshereze ya Pasiporo Nyafurika izorohereza Abanyafurika kugenda nta nkomyi ku mugabane wa Afurika.

Mu byerekeranye n’ubuzima , perezida Kagame yavuze ko imibereho y’abanyafurika yateye imbere mu buryo budasanzwe mu myaka ibarirwa muri 20 ishize, yibutsa ibihugu bya Afurika gukomeza kongera umusanzu wabyo mu guteza imbere ibyerekeranye n’ubuzima bw’Abanyafurika.

Src: KT

2019-02-10
Editorial

IZINDI NKURU

Rev. Karuranga yavuze ku ’gatsiko k’abanzi b’u Rwanda’ badurumbanyije ADEPR ya Uganda

Rev. Karuranga yavuze ku ’gatsiko k’abanzi b’u Rwanda’ badurumbanyije ADEPR ya Uganda

Editorial 22 May 2019
Undi muyobozi ukomeye muri FDLR, wakoranaga na Kayumba Nyamwasa yishwe arashwe

Undi muyobozi ukomeye muri FDLR, wakoranaga na Kayumba Nyamwasa yishwe arashwe

Editorial 02 Sep 2019
Aba Pasiteri b’ADEPR bongeye gushimutirwa Uganda

Aba Pasiteri b’ADEPR bongeye gushimutirwa Uganda

Editorial 11 Feb 2020
Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Editorial 15 Sep 2023

Igitekerezo kimwe

  1. Umurerwa Marie-Grace
    February 13, 20199:25 am -

    Umugongo wahetse H.E.Pauk Kagame uragahoraho.
    Ategekesha ubwenge,ubwitonzi n’ubushishozi.Afite umuhate wo kurangiza neza inshingano ze, Kandi mu gihe we ubwe yateganije atarengejeho n’umunota. Ariko igikuru muri byose nuko imvugo ye ariyo ngiro.
    Abandi bategetsi bamwigiyeho byinshi mu miyoborere.
    Mbese n’umutegetsi ugirirwa icyizere na benshi.
    Abanyarwanda twambaye ikirezi,bamwe b’ibigwari batamenya ko cyera,bakirirwa bamuvuma,naho isi yose imusingiza. Abo ba Bangamwabo ntibabura kuko igifu cyabo cyagutse kigasatira ubwonko.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame i Nyabihu ati  ‘ nta bwaki dushaka’
Mu Rwanda

Kagame i Nyabihu ati ‘ nta bwaki dushaka’

Editorial 26 Jul 2017
RPF irangije kongere mu munezero naho ANC itangiye iyayo mu bushyamirane
POLITIKI

RPF irangije kongere mu munezero naho ANC itangiye iyayo mu bushyamirane

Editorial 16 Dec 2017
Real Madrid yanganyije na Chelsea mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League, PSG irakina na Manchester City.
Amakuru

Real Madrid yanganyije na Chelsea mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League, PSG irakina na Manchester City.

Editorial 28 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru