Perezida Kagame yatangaje abaminisitiri 20 bagize Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, washyizwe kuri uyu mwanya kuri uyu wa Gatatu akanahita arahirira inshingano ze.
Guverinoma nshya yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017 nkuko byari byatangajwe na Perezida Kagame, irimo abaminisitiri 20 abanyamabanga ba leta 11. Usibye aba hanatangajwe urutonde rw’abayobozi bashya ku myanya itandukanye harimo nka Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, wari usanzwe ari umudepite.
Ni mu gihe Guverinoma icyuye igihe, yari igizwe n’abaminisitiri 19 n’abanyamabanga ba leta 10. Muri iyi Guverinoma kandi hiyongeragamo Claire Akamanzi uyobora RDB; Francis Gatare uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine na Peteroli n’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Valentine Rugwabiza. Aba uko ari batatu bakaba bitabiraga ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri.
Mu 2014 ubwo Perezida Kagame yashyiragaho Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe asimbuye Dr Pierre Damien Habumuremyi; hahise hatangazwa Guverinoma nshya yari igizwe n’abaminisitiri 22 n’abanyamabanga ba leta 10.
Abaminisitiri b’Intebe batangajwe bazarahirira imirimo yabo kuri uyu wa Kane mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko nkuko byashimangiwe na Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard NGIRENTE
Guverinoma nshya irimo abaminisitiri 6 bashya bayinjiyemo ni n’abanyamabanga ba Leta.
Abagize Guverinoma nshya:
Abaminisitiri:
1. Madamu UWIZEYE Judith,
Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
2. Bwana GATETE Claver,
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
3. Bwana MUNYESHYAKA Vincent,
Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda
4. Bwana Dr. BIRUTA Vincent,
Minisitiri w’Ibidukikije
5. Madamu TUMUSHIME Francine,
Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba
6. Madamu MUKESHIMANA Geraldine,
Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi
7. Madamu MUSHIKIWABO Louise,
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane,
n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba
8. Bwana KABONEKA Francis,
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
9. Bwana MUSONI James,
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
10. Bwana KABAREBE James,
Minisitiri w’Ingabo
11. Madamu KAYISIRE Marie Solange,
Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
12. Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba,
Minisitiri w‘Uburezi
13. Madamu MBABAZI Rosemary,
Minisitiri w’Urubyiruko
14. Bwana NSENGIMANA Jean Philbert,
Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho
15. Madamu Debonheur Jeanne d’Arc,
Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza
16. Madamu UWACU Julienne,
Minisitiri w‘Umuco na Siporo
17. Bwana BUSINGYE Johnston,
Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta
18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan,
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane,
Minisitiri w’Ubuzima
20. Madamu NYIRASAFARI Esperance,
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
Abanyamabanga ba Leta:
1. Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro
2. Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye
3. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage
4. Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage
5. Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.
6. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze
7. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu
8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi
9. Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi
10. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko
11. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier,
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:
1. Bwana MUREKEZI Anastase,
Umuvunyi Mukuru
2. Abayobozi bakurikira bari ku rwego rwa Minisitiri :
AKAMANZI Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere/RDB
GATARE Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Mine, Gazi na peteroli
3. Madamu UWAMARIYA Odette, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet
4. Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
5. Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
6. Bwana NTIGENGWA John, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo
7. Bwana BIGENIMANA Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko
8. Bwana SEBERA Michel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda
9. MUSABYIMANA Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba
10. INGABIRE Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
11. Bwana RUGIRA Amandin, Ambasaderi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi
12. KAMPETA SAYINZOGA, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA)
13. Madame MUKANTABANA Seraphine, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero
14. Bwana BAMPORIKI Edouard, Perezida w’ITORERO ry’Igihugu
15. Bwana HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative
16. Bwana SERUBIBI Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire
17. Bwana RUCAGU Boniface, Umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye
Bikorewe i Kigali, kuwa 30 Kanama 2017, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Republika, Paul KAGAME, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard NGIRENTE