Uyu munsi mu kigo cya gisirikari cya Gabiro, Perezida Kagame yatangije Umwiherero w’abayobozi bakuru ku nshuro ya 17 aho yagarutse ku mpamvu nyamukuru zatumye abaminisitiri batatu begura mu cyumweru kimwe aribo Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima, Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga ndetse na Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.
Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire mibi iranga bamwe mu bayobozi ubwo yagarukaga ku myitwarire ya Evode Uwizeyimana aho yagize ati “Evode aragiye mu ruhame, asanze abantu b’umutekano bari mu kazi, aparika imodoka ye ahantu hatemewe, abantu baramubwira ntiyumba, ageze aho bagenzurira abinjira mu nyubako we ahitamo kunyura ku ruhande, barangije baramukurikira bamubwira aho anyura ahitamo gusunika umwana w’umukobwa wari uri ku kazi ke k’umutekano” Perezida Kagame yashimangiye ko iyo ngeso Evode ayisanganwe.
Kuri Dr Munyakazi Isaac yavuze ko yeguye kubera amakosa ya Ruswa yamuranze aho yagize ati “hariho ibintu by’urutonde ku mashuri uko yatsinze, abayobozi b’ishuri rimwe ngo bagiye kumureba Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri yinyuma bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba. Yarabikoze arangije bamuha amafaranga ibihumbi Magana atanu (500). Ibyo byose yarabyemeye kuko ibimenyetso byamufataga.
Avuga ku mpamvu Dr Diane Gashumba yazize, Perezida Kagame yavuzeko yabeshye bikabije. Perezida Kagame yasabyeko abayobozi bose bazajya mu mwiherero bazasuzumwa hakarebwa niba nta n’umwe waba ufite ikibazo cya Virus ya Coronavirus iteye inkeke Isi muri iyi minsi bamuhereyeho we ubwe.
Ati “Sinzi ukuntu byanjemo mbyutse, ntelefona bamwe mu bayobozi ndavuga nti iyi Coronavirus, ndavuga nti twese badupimye tukajya mu mwiherero tumeze neza. Nti mubwire Minisitiri w’Ubuzima ngo twese [badupime] nanjye bampereho.”
“Twari tumaze iminsi bambwira ngo ko twiteguye ko itugezemo [yarwanywa], ko ibintu byose biteguye. Nyuma numva ngo ntabwo ari ngombwa ngo twagenda.”
Perezida Kagame yavuze ko ngo Dr Gashumba hari uwo yabwiye ko bafite ibikoresho 3500 byakwifashishwa mu gusuzuma iyi ndwara, “ko nituvanamo 400 z’abagiye kujya mu mwiherero turaba tugabanyije cyane”.
Yakomeje avuga ko uwo muntu wavuganaga na Gashumba yamubwiye ko “ibyo kuba uvanyeho 400 biraba bigabanutse, utelefone Perezida ubimubwire”.
Ngo abantu bo mu nzego z’umutekano bakomeje gukurikirana, nyuma umwe “yahisemo kohereza abantu muri Minisiteri, bagezeyo, babajije abantu bababwira ko bafite ibintu bishobora gukora ku bantu 95.”
Ati “Maze kubona iyo raporo ivuye muri Minisiteri y’Ubuzima, mbaza niba koko aribyo ko ibintu bishobora gukora ku bantu 95, ngo yego nibyo […] Mbaza Minisitiri, ngo urareba atangira inkuru ndende, ngo mwatwumvise nabi.”
Perezida Kagame yagarutse no ku bindi bibazo bya Uganda ishinjwa gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ubukungu muri rusange aho bwazamutse ku gipimo kiri hejuru kurusha imyaka ibiri ya mbere ndetse nuyu mwaka tukaba twiteguye ibipimo biri hejuru.