• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare

Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare

Editorial 03 Apr 2017 Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro imirimo y’ikigo gitanga ubumenyi bushingiye ku mibare, AIMS (African Institute for Mathematical Sciences) kigiye gukorera mu Rwanda, gitanga ubumenyi mu bushakashatsi mu birebana na siyansi, ikoranabuhanga, ‘engineering’ n’imibare.

Iki kigo cyatangijwe ku mugaragaro ni na cyo cyicaro gikuru cy’ibigo bitanu AIMS yari isanganywe kuri uyu mugabane, byo muri Afurika y’Epfo, Senegal, Ghana, Tanzania na Cameroun.

Kigamije gutanga ubumenyi bushingiye ku mibare ku barangije kaminuza, guteza imbere guhanga udushya mu bushakashatsi mu bahanga Afurika ifite uyu munsi no gushimangira umusanzu wa siyansi, ikoranabuhanga na engineering n’imibare (STEM:Science, technology, engineering and mathematics) mu bikorera muri Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko ari ikintu gikomeye kugira icyicaro gikuru cya AIMS mu Rwanda, avuga ko ikigo cyayo cyiyongereye ku bindi by’icyitegererezo biharanira guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga bikorera mu Rwanda.

Byose ngo bihuje intego yo guha amahirwe abahanga Afurika ifite, ngo batere intambwe nk’abagomba gukemura ibibazo bihari, bahanga udushya.

Yagize ati “Hamwe na AIMS, u Rwanda ruri gushora imari mu kubaka abahanga n’abashakshatsi, ari nabo bazagira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byacu. Kugira ngo tubigereho, turi gufatanya mu gushyiraho inzego zifite gahunda zigamije impinduka.”

Yanavuze ko u Rwanda ruzafatanya na AIMS mu gushyiraho ikigo cy’ubushakashatsi kiri ku rwego mpuzamahanga mu by’ubumenyi, Quantum Leap Africa, kikazaba ari icya mbere muri Afurika.

Ni ikigo kizaba gikomeye mu bushakashatsi mu by’ubumenyi, kikazagira uruhare mu gushaka ibisubizo ku bibazo uyu mugabane ufite, kikazanubaka ubushobozi mu ikoranabuhanga mu isakazamakuru mu gihe kiri imbere.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Buri gihe tubasha kwihuta kandi tukagera ku ntego zacu iyo dukoreye hamwe. AIMS n’ibindi bigo by’ubumenyi by’icyitegererezo ni urugero rwiza rw’ubufatanye. Tugomba gushyigikira izi nzego kugira ngo zikore mu buryo burambye kandi bitange umusaruro.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba, yavuze ko AIMS ifite n’intego yo kubaka uburyo bwo gushyigikira kwigisha imibare mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bikazakorwa ku bufataye n’izindi nzego zinyuranye zirimo MasterCard Foundation.

Umuyobozi Mukuru wa AIMS, Thierry Zamahoun, yavuze ko iki kigo gitegerejweho byinshi kuri uyu mugabane wa Afurika, kuko ugeze mu gihe cyo gushaka ibisubizo mu ikoranabuhanga no guhanga udushya kandi ari yo buturutsemo ubwayo.

AIMS ihuza abanyeshuri b’abahanga cyane kuri uyu mugabane bagahurizwa aho bashobora gutekereza ku bushakashatsi, ubuvumbuzi n’ibindi bikorwa bishingiye ku mibare bigamije iterambere.

Kuva yatangira imirimo kuwa 27 Kanama 2016, AIMS Rwanda igize abanyeshuri 47 baturuka mu bihugu bitandukanye, amashuri yayo akaba ari i Remera mu nyubako zahoze ari iza Alpha Palace Hotel.

Umuhango wo gutangiza AIMS Rwanda witabiriwe n’abahanga barimo Dr Youssef Travaly wo muri Next Einstein Forum, Dr Romain Murenzi ukora muri UNESCO, Dr Eliane Ubalijoro wo muri McGill University n’abandi.

Intego ya AIMS ni ukugira ibigo 15 by’icyitegererezo bitanga ubumenyi ku rwego rufatika no kuzamura uburyo abagore bitabira amasomo ya siyansi.

-6218.jpg

2017-04-03
Editorial

IZINDI NKURU

Buri mwaka agiye kujya atanga icya cumi mu kwibuka abazize Jenoside -Senderi International Hit

Buri mwaka agiye kujya atanga icya cumi mu kwibuka abazize Jenoside -Senderi International Hit

Editorial 07 Apr 2017
Mu Rwanda Hagiye Gutangizwa Ikigo Giteye nka ‘Iwawa’ kizakira abakobwa n’abagore bafite imyitwarire idahwitse

Mu Rwanda Hagiye Gutangizwa Ikigo Giteye nka ‘Iwawa’ kizakira abakobwa n’abagore bafite imyitwarire idahwitse

Editorial 10 May 2017
Prophet Fire [ Pastor Bosco ]  avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Editorial 12 Oct 2017
Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Editorial 23 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali hashojwe Inama y’iminsi ibiri yahuzaga Abagore bari mu nzego za siporo zishamikiye kuri komite olempike z’ibihugu bisaga 100 by’Afurika n’iby’Aziya
Mu Rwanda

Kigali hashojwe Inama y’iminsi ibiri yahuzaga Abagore bari mu nzego za siporo zishamikiye kuri komite olempike z’ibihugu bisaga 100 by’Afurika n’iby’Aziya

Editorial 13 Aug 2017
Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana
Amakuru

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Editorial 05 Feb 2024
Perezida wa Zimbabwe yasabye u Rwanda kumufasha kumenya kureshya abashoramari
UBUKUNGU

Perezida wa Zimbabwe yasabye u Rwanda kumufasha kumenya kureshya abashoramari

Editorial 11 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru