• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Editorial 04 Jul 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Perezida Paul Kagame yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nidasenya FDLR nk’uko bikubiye mu masezerano, bizasaba u Rwanda gukomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rubikoramo.

Gusenya FDLR ni imwe mu ngingo zikubiye mu masezerano u Rwanda na RDC byashyizeho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko u Rwanda rugaragaje ko uyu mutwe wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wahawe rugari muri RDC kandi biteje ikibazo ku mutekano warwo.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, yabajijwe icyo u Rwanda ruteganya gukora mu gihe RDC yaba idasenye FDLR.

Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha.

Ati “Ikibazo cya FDLR nikiramuka kidakemuwe kandi twarashyizeho uburyo bwo guhangana na yo mu masezerano, ibyo bizaba bivuze ko FDLR izakomeza kubaho, n’ikibazo kizakomeza kubaho kandi u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rukwiriye gukora mu gihe FDLR iri hafi n’imipaka yacu, nta bufindo bushobora gukoreshwa (mu gukemura ikibazo), ahubwo igikenewe ni ugukora icyo ukwiriye gukora mu gukemura ikibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibyo rwasabwe.

Ati “Twagaragaje ikibazo cyacu kandi dushingiye kuri ibyo hari ibyo twemeye gukora kandi tukabikorana n’abandi, kandi ibyo tuzabikora, ntabwo uzigera ubona u Rwanda rudashyira mu bikorwa ibyo rwemeye gukora, ntabwo uzigera ubibona. Ariko urundi ruhande ni rutabikora, rukadubiza mu bibazo, tuzasabwa guhangana n’ibyo bibazo nk’uko nubundi tumaze igihe duhangana nabyo.”

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko bibaho kenshi ko hari uruhande rushobora kutubahiriza ibyemejwe.

Ati “Amasezerano yo arahari, mu masezerano hari ibyo abayashinzwe bemera gukora buri umwe ku giti cye cyangwa gukorana hamwe. Ntabwo rero iteka abantu bose bakoresha ukuri cyangwa bavugisha ukuri no mu byo bemeye ku mugaragaro.”

“Ariko navuga ko ku ruhande rw’u Rwanda tuzakora ibyo twemeye uko bishoboka, ariko bimwe bihera ku byo abandi bakora twemeranyije, iyo badakoze ibyo twemeranyije ubwo birumvikana ko bifite ingaruka ku byo natwe tugomba gukora, twemeye kubikora kandi tuzabikora ari uko abandi na bo bujuje uruhande rwabo. Ibi nibidakorwa tuzakomeza gushakisha inzira iyo ari yo yose, igihe inzira itaraboneka yo gukemura ibibazo uko bikwiriye kuba bikemuka, u Rwanda na rwo ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo rurinde Abanyarwanda, rurinde igihugu, aho kubura umutekano bitewe n’uko abandi twumvikanye batuzuza ibyabo bya ngombwa. ”

Perezida Kagame atangaje ibi nyuma y’igihe gito Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, agaragaje ko idashidikanya ku bushake bwe bwo kubahiriza ibikubiye muri aya masezerano.

Ati “Perezida Kagame yagaragaje ko yiteguye gushyira mu bikorwa iby’aya masezerano y’amahoro, yashimangiye ko ashyigikiye kurangiza mu mahoro iyi ntambara.”

Boulos yagaragaje ko kandi Perezida Kagame ashyigikiye ibiganiro bya Doha.

biri guhuza M23 na Leta ya RDC

Perezida Kagame yagaragaje ko abantu bakunze kwibasira aya masezerano yagizwemo uruhare na Amerika, ari abashakaga inyungu z’ubukungu gusa nubwo ikibazo cyaba kitakemutse.

Ati “Abantu bakunze kwibanda cyane ku bijyanye n’ubukungu ku bw’impamvu. Ntekereza ko bamwe mu babigiramo uruhare mu karere, cyangwa abarebwa n’ikibazo, batekerezaga kubyaza umusaruro uwo mutungo, kuko batekereza ko uwo mutungo ukurura abantu babaga bameze nk’abawusheta bavuga bati nzaguha iki, nawe ugenzure ibi. Ariko abo baba bameze nk’abasheta ntabwo bashakaga igisubizo kirambye cy’ibibazo bitugiraho ingaruka mu karere, bashakaga kubona inyungu kurenza abo bahanganye nabo ndetse bagatanga utuntu tugamije kuryoshya abantu, bakavuga bati mudufashe gukemura ibi, mudufashe guhangana na AFC/M23 cyangwa u Rwanda, abanzi bacu, ubundi abantu bagakururwa n’ibyo.”

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko ubuhuza bwa Amerika bushingiye ku guhuza ibi bintu bitatu.

Ati “Ubuyobozi bwa Trump bwakomeje kureba uruhurirane rw’ibi bintu bitatu mu bibazo bigomba gukemuka, ibya politike, iby’umutekano n’ubukungu, mu gihe mu mitwe y’abandi batekerezaga gusa ibijyanye n’ubukungu.”

Ni ingingo Perezida Kagame agarutseho nyuma y’igihe gito u Rwanda na Amerika bishyize umukono ku masezerano y’amahoro, mu muhango wabereye i Washington D.C.

 

Amasezerano yasinywe arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.

Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.

2025-07-04
Editorial

IZINDI NKURU

Bishop Rugagi  yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Bishop Rugagi yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Editorial 04 Mar 2018
Ubusabe bw’umujenosiderikazi Paulina Nyiramasuhuko wifuzaga kurekurwa atarangije igihano bwatewe utwatsi

Ubusabe bw’umujenosiderikazi Paulina Nyiramasuhuko wifuzaga kurekurwa atarangije igihano bwatewe utwatsi

Editorial 11 Nov 2021
Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Editorial 15 Jul 2024
Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro 2022 itsinze Police FC 4-0, APR FC irisobanura na AS Kigali ku mukino wa nyuma

Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro 2022 itsinze Police FC 4-0, APR FC irisobanura na AS Kigali ku mukino wa nyuma

Editorial 28 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR yambuwe agace gakomeye yagenzuraga muri RD-Congo, abarwanyi bayo bahungira muri Uganda
POLITIKI

FDLR yambuwe agace gakomeye yagenzuraga muri RD-Congo, abarwanyi bayo bahungira muri Uganda

Editorial 18 Apr 2020
Bitewe n’imvune, myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ashobora kumara amezi 5 adakina
Amakuru

Bitewe n’imvune, myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ashobora kumara amezi 5 adakina

Editorial 21 Jan 2025
Leopold Munyakazi arashinjwa urupfu  rwa  Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera
Mu Mahanga

Leopold Munyakazi arashinjwa urupfu rwa Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera

Editorial 11 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru