Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro yayo ya 14 aho yibukije ko u Rwanda rugiye kugana mu mwaka uzarangwamo amatora y’abayobozi b’igihugu.
Umukuru w’Igihugu avuga ko iyi nama ari igihe cyo gutekereza ku mwaka utaha wa 2017 uzarangwamo amatora, ati “Mu gihe twinjira mu mwaka uzarangwamo amatora, tugomba gutekereza uko tugomba gutora abayobozi batubereye kandi babazwa ibyo bakora.”
Aha Perezida Kagame yanibukije intego z’igihugu, ati “Ni Ubumwe, Umurimo no Gukunda igihugu. Bivuze ko rero tugomba gukunda igihugu twuzuza inshingano zo kwihitiramo abatuyobora.
Yakomeje agaragaza ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo birwemerera kugira intumbero ndende aho yagarutse ku byiciro bitandukanye byanyuzwemo mu myaka 22 ishize kugira ngo u Rwanda rube rugeze aho rugeze ubu.
Yagize ati “Nibwo bwa mbere mu buzima bw’u Rwanda umuturage yumva afite umugabane mu gihugu cye, aho kumva ko ahigwa. Ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko Abanyarwanda barenga 90% bafitiye icyizere polisi n’ingabo z’u Rwanda kuri 95%.”
Nk’uko Banki y’Isi ibihamya, u Rwanda ni urwa kabiri muri Afurika mu korohereza ishoramari mu gihugu.