Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije n’Umuryango wa Depite Mukayisenga Françoise witabye Imana ku Cyumweru tariki 11 Kamena azize uburwayi, avuga ko Abanyarwanda babuze umukozi wakundaga igihugu.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo habayeho umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, witabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida wa Sena, Bernard Makuza; Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.
Mu butumwa bwa Perezida Kagame bwasomwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko we n’umuryango we “bababajwe no kumenya inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Nyakwigendera, Depite Mukayisenga Françoise.”
Yavuze ko Depite Mukayisenga yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu nzego z’ibanze mu gihugu ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko, yose akaba yarayikoranye umurava n’ubwitange.
Yakomeje agira ati “Igihugu n’Abanyarwanda tubuze umuyobozi n’umukozi mwiza, warangwaga n’ukuri no gukunda igihugu n’Abanyarwanda.”
Mu izina rye bwite no mu ry’umuryango we, Perezida Kagame yamenyesheje umuryango wa Depite Françoise Mukayisenga ko “bifatanyije nabo kandi babifuriza gukomera muri iri bihe bikomeye by’akababaro.”
Depite Mukayisenga yitabye Imana ku myaka 47, yasize umugabo we Pasiteri Minani Frodouard bari bafitanye abana batatu, Grace, Gratien na Carine.
Ni Intore yatabarutse
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi Depite Mukayisenga yaturukagamo, Ngarambe François, yavuze ko mu mirimo yose Mukayisenga yagiye ashingwa yayikoze neza mu buryo bushoboka.
Yagize ati “Umuryango yawubereye intore yizerwa. Mu mirimo yose yashinzwe haba mu nzego z’ibanze haba mu Nteko Ishinga Amategeko yari amazemo imyaka 14, yaranzwe no gukunda umurimo, kwitanga no gukorana na bagenzi be neza.”
Yavuze ko yarangwaga no kuvugisha ukuri no kujya inama, akaba asize umurage mwiza.
Yakomeje agira ati “Mu bikorwa byihariye by’umuryango FPR Inkotanyi, Depite Mukayisenga yari umwe mu bagize komisiyo ishinzwe politiki n’ubukangurambaga, aho yagiraga uruhare runini mu gutanga inama z’ingirakamaro.”
Ngarambe yavuze ko yari n’umwe mu bagize itsinda ry’Intore za FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, zikurikirana by’umwihariko Abanyamuryango b’Akarere ka Rubavu.
Yakomeje agira ati “Intore y’Umuryango FPR Inkotanyi Depite Mukayisenga Françoise aratabarutse, twari tukimukeneye, tuzahora tumwibukira ku bikorwa bye.”
Ubutwari bwe kandi bwashimangiwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, wavuze ko yatangaga ibitekerezo by’ingirakamaro mu mirimo y’Inteko Ishinga Amategeko.
Yavuze ko mu mirimo ya Depite Mukayisenga mu Nteko Ishinga Amategeko muri rusange no muri komisiyo yakoreyemo guhera mu Ukwakira 2003 kugeza ku wa 11 Kamena 2017 ubwo yatabarukaga, yari intangarugero.
Yakomeje agira ati “Yaranzwe n’ubushishozi, ubwitange, umurava, agaragaza ubuhanga n’ubushobozi mu bitekerezo byiza yatangaga mu mirimo ye, twese tuzi ubwitange n’ubuhanga ntagereranywa byamurangaga kuko uburyo yatangaga ibitekerezo byagaragazaga ko yafashe umwanya uhagije wo gusoma no gusesengura mu mirimo yose y’Inteko Ishinga Amategeko.”
Yamushimiye uruhare yagize mu gukangurira Abanyanyarwanda kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, akanafasha mu guharanira ubumwe n’ubwiyunge aho yanakoreraga muri komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside.
Yakomeje agira ati “Abana bawe usize n’umuryango wawe, tuzakomeza kubabanira neza nk’uko nawe watubaniye neza.”
Umuhango wo kumusezeraho wakomereje mu rusengero rwa ADEPR ku Kacyiru, no mu irimbi rusange rya Rusororo mu mujyi wa Kigali.