• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025   |   22 Sep 2025

  • Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira   |   22 Sep 2025

  • FERWAFA na Rwanda Premier League basinye amabwiriza mashya agenga shampiyona y’u Rwanda 2025/26   |   11 Sep 2025

  • Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri   |   10 Sep 2025

  • Amavubi yabonye intsinzi imbere ya Zimbabwe, afata umwanya wa 3 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 20206   |   09 Sep 2025

  • Gatebuke Claude n’Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana   |   09 Sep 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’inama ihuza u Burusiya na Afurika

Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’inama ihuza u Burusiya na Afurika

Editorial 23 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika, bitabiriye umuhango wo gufungura inama y’iminsi ibiri ihuza Afurika n’u Burusiya.

Iyi nama yabereye mu mujyi wa Sochi mu Burusiya, yanitabiriwe n’abayobozi b’imiryango n’amashyirahamwe yo mu turere. Iribanda ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya muri iki gihe ndetse no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibinyujije kuri Twitter, byatangaje ko “Perezida Kagame yifatanyije na Perezida Vladimir Putin n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika na za Guverinoma mu gufungura inama ya mbere y’ubukungu ihuza Afurika n’u Burusiya. Ni inama kandi yitabiriwe n’abandi bayobozi bo muri Afurika n’abakora ubucuruzi.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano ukomeye n’u Burusiya.
Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza Iteka rya Perezida ryemera kwemeza burundu amasezerano yakorewe i Moscow ku wa 5 Ukuboza 2018, hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma y’u Burusiya, ku bufatanye mu rwego rw’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo bugamije amahoro.

Iri koranabuhanga rikazakoreshwa mu buhinzi, ingufu no kurengera ibidukikije.

Inama ihuza Afurika n’u Burusiya yafunguwe na Perezida Vladimir Putin, ikaba igamije guteza imbere umubano n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya.

Putin yabwiye abayobozi bitabiriye iyo nama ko yifuza gukuba kabiri ubucuruzi u Burusiya bwakoreraga muri Afurika.

Muri iyo nama ibihugu 54 byose bigize Afurika byari bihagarariwe. Biteganyijwe ko Perezida Putin kuri uyu wa Gatatu ku gicamunsi ahura na bamwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama umwe ku wundi.

France 24 ivuga ko ubucuruzi hagati y’u Burusiya na Afurika bwikubye kabiri mu myaka itanu ishize bukagera kuri miliyari zisaga 20 z’amadolari.

Perezida Putin yavuze ko muri Afurika hari amahirwe menshi akwiriye kubyazwa umusaruro biruseho.

Ati “Muri Afurika hari abafatanyabikorwa beza kandi bafite intego nziza n’amahirwe meza y’iterambere. Ntabwo ibi bihagije.”

Yavuze ko kugeza ubu u Burusiya bwamaze gusiba amadeni asaga miliyari 20 z’amadolari ibihugu bya Afurika byari bifitiye icyo gihugu.

U Burusiya ni igihugu cyagize uruhare runini muri Afurika mu gihe cy’intambara y’ubutita aho cyashyigikiye imitwe myinshi yaharaniraga ubwigenge.

Uwo mubano wagabanyije umurego mu 1991 na nyuma yaho ubwo icyitwaga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti cyasenyukaga.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa umwe mu bamaze guhura na Putin, yashimye imbaraga u Burusiya buri gushyira mu kuzahura umubano wabwo na Afurika.

Muri iyo nama y’iminsi ibiri kandi byitezwe ko haganirwa hagasinywa n’amasezerano mu bijyanye na nikeleyeri, ubucukuzi ndetse n’ibijyanye n’intwaro.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Putin yavuze ko icyifuzo cye ari uko u Burusiya bugirana umubano mwiza na Afurika ushingiye ku bwubahane, bitandukanye n’ibihugu by’i Burayi ashinja gukoresha igitugu n’iterabwoba kuri Afurika.

Putin yavuze ko kuri ubu u Burusiya bufitanye umubano mu bya gisirikare n’ibihugu bisaga 30 bya Afurika.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko hanze y’iyi nama habera imurika ry’intwaro zikorerwa mu Burusiya zirimo uburyo bushya bw’ubwirinzi bw’ibisasu kirimbuzi buzwi nka S-400.

Ubwo Perezida Kagame yasuhuzaga Perezida Putin

Perezida Kagame (ibumoso) ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye

Ibihugu 54 bigize umugabane wa Afurika byari bihagarariwe muri iyi nama

Iyi nama iri kwibanda ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya muri iki gihe ndetse no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco.

2019-10-23
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC

Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC

Editorial 11 May 2018
Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo

Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo

Editorial 11 Jun 2019
CMI yongeye gufatirwa mucyuho: Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo

CMI yongeye gufatirwa mucyuho: Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo

Editorial 05 Apr 2019
Kizito Mihigo: Umusore wakoreshejwe akiri muzima na nyuma yo kwitaba Imana

Kizito Mihigo: Umusore wakoreshejwe akiri muzima na nyuma yo kwitaba Imana

Editorial 02 Mar 2020

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubanza rwa Col Byabagamba na Gen Rusagara rwapfundikiwe batsemba ibyaha byose
Amakuru

Urubanza rwa Col Byabagamba na Gen Rusagara rwapfundikiwe batsemba ibyaha byose

Editorial 08 Mar 2016
Minisitiri Mushikiwabo yakuye  igihu ku bivugwa ku kibazo cya Ambasaderi Richard Gasana
ITOHOZA

Minisitiri Mushikiwabo yakuye igihu ku bivugwa ku kibazo cya Ambasaderi Richard Gasana

Editorial 08 Oct 2016
Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa gatatu ukomeye mu Bushinwa
Mu Mahanga

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa gatatu ukomeye mu Bushinwa

Editorial 25 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru