Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri yitabiriye inama izwi nka G20 Investment Summit i Berlin mu Budage, yahurije hamwe abashoramari bo mu Budage n’ibihugu bya Afurika biri mu mikoranire n’ibihugu 20 bikize ku Isi, muri gahunda izwi nka G20 Compact with Africa.
Biteganyijwe ko muri iyi nama y’iminsi ibiri, Perezida Kagame azageza ijambo ku bayitabiriye nk’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe na Perezida w’u Rwanda. Inama irayoborwa na Chancelière w’u Budage, Angela Merkel.
Iyi nama irahuriza hamwe abacuruzi n’abashoramari bo mu Budage ndetse n’abo mu bihugu 12 bya Afurika biri muri gahunda ya Compact with Africa. Birimo u Rwanda, Benin, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, Tunisia, Sénégal, Togo na Burkina Faso.
Ni inama iri muri gahunda yabyo yo guteza imbere ishoramari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ku mugabane wa Afurika.
Muri iyi nama abashoramari b’abadage baragaragaza imishinga batangiye gushyira mu bikorwa mu bihugu bya Afurika biri muri uwo mushinga, ndetse banagaragarizwe andi mahirwe y’ishoramri ari ku mugabane wa Afurika.
Gahunda ya G20 Compact with Africa yatangijwe umwaka ushize n’u Budage bwari buyoboye ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) hagamijwe guteza imbere ishoramari muri Afurika.
Intego zayo za mbere ni ukongerera ingufu ishoramari ry’abikorera muri ibyo bihugu, hatezwa imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse.
Umwaka ushize nibwo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwashyizwe mu bihugu bya mbere muri Afurika bigiye gukorana n’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) mu gutera inkunga imishinga y’abikorera.
Uwari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver yavuze ko ubufatanye bwari busanzwe yari impano ibihugu bikize cyane byajyaga biha ibyo muri Afurika ngo bibashe gutera imbere mu mishinga itandukanye, ariko noneho bishaka no gufasha abikorera.
Urwego rw’abikorera rukomeza guhura n’ibibazo birimo inguzanyo zihenze mu mabanki, kwaka inguzanyo mu madolari bibasaba kwishyura umurengera w’amafaranga y’u Rwanda n’ibindi bibazo mu mishinga baba bashaka gukora, ugasanga irabahenze rimwe na rimwe bakayireka.
Minisitiri Gatete ati “Rero bahisemo ibihugu bitanu byo gutangiriramo umushinga, bahisemo u Rwanda, Sénégal, Côte d’Ivoire, Maroc na Tunisia. Icyo gihe niyo mpamvu batumiye u Rwanda mu kwezi kwa Gatatu, tujya mu nama y’abaminisitiri b’imari b’ibyo bihugu mu Budage kugira ngo barebe ukuntu bashobora kuba badufasha.”
G20 igizwe n’ibihugu 19 hakiyongeraho Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, bikaba ari ibihugu bitanga inkunga nyinshi ihabwa ibindi bihugu, binyuze mu bigega bigize Banki y’Isi.
Ibyo bihugu ni Argentine, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Koreya y’Epfo, Mexique, u Burusiya, Arabia Saoudite, Afurika y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.