• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yitabiriye inama ku bufatanye bwa Afurika n’ibihugu 20 bikize ku Isi

Perezida Kagame yitabiriye inama ku bufatanye bwa Afurika n’ibihugu 20 bikize ku Isi

Editorial 30 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri yitabiriye inama izwi nka G20 Investment Summit i Berlin mu Budage, yahurije hamwe abashoramari bo mu Budage n’ibihugu bya Afurika biri mu mikoranire n’ibihugu 20 bikize ku Isi, muri gahunda izwi nka G20 Compact with Africa.

Biteganyijwe ko muri iyi nama y’iminsi ibiri, Perezida Kagame azageza ijambo ku bayitabiriye nk’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe na Perezida w’u Rwanda. Inama irayoborwa na Chancelière w’u Budage, Angela Merkel.

Iyi nama irahuriza hamwe abacuruzi n’abashoramari bo mu Budage ndetse n’abo mu bihugu 12 bya Afurika biri muri gahunda ya Compact with Africa. Birimo u Rwanda, Benin, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, Tunisia, Sénégal, Togo na Burkina Faso.

Ni inama iri muri gahunda yabyo yo guteza imbere ishoramari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ku mugabane wa Afurika.

Muri iyi nama abashoramari b’abadage baragaragaza imishinga batangiye gushyira mu bikorwa mu bihugu bya Afurika biri muri uwo mushinga, ndetse banagaragarizwe andi mahirwe y’ishoramri ari ku mugabane wa Afurika.

Gahunda ya G20 Compact with Africa yatangijwe umwaka ushize n’u Budage bwari buyoboye ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) hagamijwe guteza imbere ishoramari muri Afurika.

Intego zayo za mbere ni ukongerera ingufu ishoramari ry’abikorera muri ibyo bihugu, hatezwa imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse.

Umwaka ushize nibwo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwashyizwe mu bihugu bya mbere muri Afurika bigiye gukorana n’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) mu gutera inkunga imishinga y’abikorera.

Uwari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver yavuze ko ubufatanye bwari busanzwe yari impano ibihugu bikize cyane byajyaga biha ibyo muri Afurika ngo bibashe gutera imbere mu mishinga itandukanye, ariko noneho bishaka no gufasha abikorera.

Urwego rw’abikorera rukomeza guhura n’ibibazo birimo inguzanyo zihenze mu mabanki, kwaka inguzanyo mu madolari bibasaba kwishyura umurengera w’amafaranga y’u Rwanda n’ibindi bibazo mu mishinga baba bashaka gukora, ugasanga irabahenze rimwe na rimwe bakayireka.

Minisitiri Gatete ati “Rero bahisemo ibihugu bitanu byo gutangiriramo umushinga, bahisemo u Rwanda, Sénégal, Côte d’Ivoire, Maroc na Tunisia. Icyo gihe niyo mpamvu batumiye u Rwanda mu kwezi kwa Gatatu, tujya mu nama y’abaminisitiri b’imari b’ibyo bihugu mu Budage kugira ngo barebe ukuntu bashobora kuba badufasha.”

G20 igizwe n’ibihugu 19 hakiyongeraho Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, bikaba ari ibihugu bitanga inkunga nyinshi ihabwa ibindi bihugu, binyuze mu bigega bigize Banki y’Isi.

Ibyo bihugu ni Argentine, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Koreya y’Epfo, Mexique, u Burusiya, Arabia Saoudite, Afurika y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

2018-10-30
Editorial

IZINDI NKURU

Rusesabagina Ntabwo Yatunguranye Ubwo Yatangazaga Ko Yari Ateze Indege Ijya I Burundi Akisanga I Kigali, n’Ubundi FLN Ifite Ibirindiro Muri Icyo Gihugu

Rusesabagina Ntabwo Yatunguranye Ubwo Yatangazaga Ko Yari Ateze Indege Ijya I Burundi Akisanga I Kigali, n’Ubundi FLN Ifite Ibirindiro Muri Icyo Gihugu

Editorial 18 Sep 2020
Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Editorial 18 Dec 2021
Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Editorial 14 Jun 2019
Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Editorial 26 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

New Zealand: Depite Ghahraman akomeje kwibasirwa anengwa ko yaburaniye abakoze jenoside mu Rwanda
ITOHOZA

New Zealand: Depite Ghahraman akomeje kwibasirwa anengwa ko yaburaniye abakoze jenoside mu Rwanda

Editorial 28 Nov 2017
Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi
Mu Rwanda

Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi

Editorial 07 Aug 2017
U Rwanda rukomeje kwemeza ko ntacyo rwahindura ku cyemezo cy’urukiko rwakatiye Ingabire Victoire
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rukomeje kwemeza ko ntacyo rwahindura ku cyemezo cy’urukiko rwakatiye Ingabire Victoire

Editorial 31 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru