Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari rya Afurika n’u Bwongereza by’umwihariko aho aza kuba ari mu kiganiro kivuga ku bucuruzi n’ishoramari aza guhuriramo n’abandi bakuru b’ibihugu batandukanye ba Afurika.
Ibihugu 21 bya Afurika nibyo byitabiriye iyi nama, muri byo 16 bihagarariwe ku rwego rw’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.
Mu bakuru b’ibihugu baza guhurira na Perezida Kagame muri iki kiganiro harimo Peter Mutharika wa Malawi, Alpha Condé wa Guinea ndetse kiraza no kuba cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari, Liz Truss.
Muri iyi nama, u Rwanda na Banki y’Isi, bazashyira ku isoko ry’imari n’imigabane ry’i Londres impapuro mvunjwafaranga z’imyaka itatu zifite agaciro ka miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika.
Ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda byitezwe ko byitabira iyi nama harimo nka Banki ya Kigali, Entreprise Urwibutso, Mara Phones, Rwanda Finance Ltd, Ampersand, Cogebanque, Africa Improved Foods na Water Access Rwanda.
Iyi nama ibaye mu gihe u Bwongereza burimo kwivana muri EU, bukomeje kongera imbaraga mu mikoranire n’ibihugu bya Afurika, nk’uburyo buzagira uruhare mu kwagura ubukungu n’ubucuruzi bw’icyo gihugu.
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, aherutse kubwira itangazamakuru ko biteguye kuva muri uyu muryango ku wa 31 Mutarama, nyuma y’uko mu minsi ishize abagize Inteko Ishinga Amategeko bashyigikiye gahunda ya Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yo kuvana igihugu cye muri EU.
Uretse umusanzu w’u Bwongereza wageraga ku Rwanda runyuze muri EU, Ambasaderi Lomas avuga ko imikoranire y’ibihugu byombi itazahungabana, ahubwo izaba myiza kurushaho mu gihe kiri imbere.
Ati “Twifuza ko u Rwanda ruzakomeza kugera ku isoko ry’u Bwongereza rutatswe imisoro kandi rutagenewe ingano runaka rutagomba kurenza (duty free, quota free), ku bwacu nta mpamvu n’imwe yatuma habangamirwa ibyo u Rwabnda rwohereza mu Bwongereza cyangwa mu Burayi.”
U Bwongereza buri mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi, kuko nka raporo y’igihembwe cya gatatu cya 2019, igaragaza ko bwari ku mwanya wa gatatu mu bihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi bingana na 10.71 ku ijana, byinjiza miliyoni $ 13.02. Ibihugu byabuje imbere byari Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibyo u Rwanda rwohereza muri iki gihugu byiganjemo ibikomoka ku buhinzi birimo icyayi, ikawa n’imboga n’imbuto.
U Bwongereza bwakomeje kuba umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu iterambere, aho turebye nko mu myaka ya hafi, mu 2011 bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni £330 (yasagaga miliyari 317 Frw) mu gihe cy’imyaka ine. Ni amafaranga yari agenewe gufasha gahunda zirimo uburezi, ubuvuzi, guteza imbere imibereho y’abaturage n’ubuhinzi.
Mu 2014 nabwo u Bwongereza bwemeje indi nkunga ya miliyoni £330 mu gihe cy’imyaka ine. Amasezerano aheruka ni ayo muri Nyakanga 2017, ubwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanaga amasezerano y’inkunga y’imyaka ibiri, afite agaciro ka miliyoni £64 (miliyari 69 Frw) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18 na miliyoni £62 (miliyari 67 Frw) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19.
Kugeza ubu hari ibigo bikomeye byo mu Bwongereza byashoye akayabo mu Rwanda, birimo Unilever mu 2016 yasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka ine yo gushora miliyoni $30 (miliyari 25 Frw), mu gutunganya imirima y’icyayi n’inganda zacyo mu Karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Kibeho and Munini.
Hari Piran Resources Ltd mu 2015 yashoye miliyoni $22 mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, BBOX yashoye imari mu kugeza ku baturage ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ikigo Metalysis UK giheruka gutangaza ishoramari rya miliyoni $16 (asaga miliyari 14.7 Frw) mu kubaka uruganda rutunganya gasegereti mu Bugesera.
Src: IGIHE